#JeSuisCharlie , #JeSuisPasCharlie…..Wowe uri inde?
Za miliyoni z’Abafaransa bahagurutse, bari kwamagana iterabwoba ryabakorewe hagapfa abantu 12 ababikoze bakicwa, si Abafaransa gusa hari abanyafrica n’abanyarwanda bari kwikiriza intero ya #JeSuisCharlie. Icyakora hari n’abatari kubibona gutyo bavuga ko uku ari ukwikunda cyane gukabije kw’abazungu. Gusa kwakwigirwamo gufatanya ku banyafrica.
Charlie Hebdo, igitangazamashusho (cartoon paper) ubwacyo ku mutwe wacyo cyandika ko kiri ‘JOURNAL IRRESPONSABLE’ kimaze imyaka irenga itanu cyamaganwa kandi kihanangiriza n’ab’ukwemera kwa Islam kubera amashusho y’urukozasoni, yo gusebya no gutuka nkana ukwemera kwa Islam hibasiwe cyane cyane ‘Intumwa y’Imana’ Mohammed.
Mu idini ya Islam, kimwe no mu yandi madini YOSE ku isi, si ibyo guhisha ko harimo abafite ubuhezanguni bukomeye ku myemerere yebo, ndetse n’ibikorwa bibi cyane mu gihe cyo kugaragaza amarangamutima yabo ku kintu runaka (reactions).
Amarangamutima akomeye akurikirwa no kwihimura nibyo bivamo iterabwoba, ryaba rifite impamvu cyangwa ntayo nta bwo rikwiye gushyikirwa. Ariko iyo iterabwoba ikiriteye kigaragara uryamagana akwiye ‘gukoma n’ingasire’.
Ab’ukwemera kwa Islam bamaganye kenshi ibyo Charlie Hebdo yamaze imyaka ikora ubushotoranyi ku kwemera kwa muntu kwitwaje ‘liberte d’expression’ mu gihugu cy’Ubufaransa. Ku bafashe umwanya wo kwitegereza ibishushanyo bya Charlie Hebdo, birababaje no ku batari aba Islam, nta cyiza wari kubitegerezamo. Ndetse mu 2011 abahezanguni bakoresha iterabwoba babagabyeho igitero kijya kumera nka kiriya.
Nyuma y’ibyabaye mu cyumweru gishize ubu abantu benshi babaye ba #JeSuisCharlie , birumvikana kandi ni uburenganzira bwabo. Ariko nko ku banyafrica ibi bivuze byinshi…..
Kubona abazungu bicwamo 12 miliyoni zabo zigahaguruka, ndetse natwe abanyafrica n’abanyarwanda tugakomeera ngo #JeSuisCharlie kandi muri iyo minsi nyine ari bwo Boko Haram yishe abanyaNigeria ahitwa Baga bagera cyangwa barenga 2 000 mu minsi itatu gusa, ariko nta #JeSuisBaga yabayeho, nta bufatanye buriho, nta kwitabwaho guhari. ESE UMURAMBO W’UMUZUNGU URUTA KURE CYANE UW’UMWIRABURA? Nibyo bituma hari bamwe cyangwa bacye kuebra ibyo bo bafite intero ya #JeSuisPasCharlie
Inzirakarengane 2 000, abana, abagore, abasaza, abakecuru n’abandi banyantege nke bishwe bazira ubusa cyangwa bazira ko baturanye na Boko Haram na Leta idafite ubushake bwo kubarengera, barishwe itangazamakuru rirabivuga biva mu nzira biragenda ndetse mu masaha macye aza kuza biraba byabaye amateka.
Ariko abagabo bane ba NYIRAKAZIHAMAGARIRA bishwe bazizwa ibishushanyo byabo bikora mu bwonko bw’abafite ‘reactions’ zitandukanye, isi yose yahagaze ngo #JeSuisCharlie …..za miliyoni z’abantu zirimo n’abanyafrica urugamba zirarukomeje ngo #JeSuisCharlie
ISOMO
Isi irahengamye, abantu ntibareshya, ibihugu ntibingana, abantu ni babi ku kigero kinini, abanyembaraga ubuzima bwabo burakomeye kurusha abanyantege nke, nubwo bose iyo bapfuye basinzira.
Abanyafrica, ba nyiri ibibazo, ba nyagupfa ntibikangaranye isi….dukwiye kurebera kubyo abanyantege batwereka, ko ubuzima bwacu budafite kinini buvuze, bitume duhagurukira guha natwe ubuzima bwacu agaciro kabwo budahabwa n’abazungu.
Abayobozi b’ibihugu byacu bakanire icyo aricyo cyose cyahungabanya ubuzima bwacu, umuturage ntiyicwe ngo bimere nkaho ari ikimonyo cyapfuye. Uwabikoze abiryozwe uko bishoboka kose, IMBARAGA NYINSHI CYANE zishyirwe mu guhana uwishe cyangwa uwagambiriye kwica, nk’izo twabonye zashyizwe mu kwica Cherif na Said Kouachi abavandimwe bateye kuri Charlie Hebdo. Iyo biba ari muri Africa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yari gusizora ko batari kwicwa ahubwo bari kuganirizwa (inzira y’ibiganiro ngo niyo nziza) bagafatwa bagashyirwa imbere y’ubutabera!!!!
Ibihugu bya Africa bifatanye guhashya ikibi, FNL, LRA, ADF-Nalu, Al-Shabaab, FDLR, Boko Haram n’indi… ireke gukomeza kwica inzirakarengane mu gihe bategereje ko USA na Loni aribyo bitabara bigashyiraho ingabo zo guhashya iyo mitwe habanje kuba inama mirongo zo kubyigaho….
Bimeze nk’inzozi, ariko birashoboka, ubu cyangwa mu myaka 100 izaza. Ariko kubiharanira ni uyu munsi. Ibihugu bikomeye mu bukungu, bifite ijambo rya nyuma ku Isi n’intwaro kirimbuzi bituma umuturage wabo aba uw’agaciro ni amahirwe yabyo, ariko abanyafrica n’abanyarwanda by’umwihariko dukwiye natwe kuba abakomeye imitima na roho, nibura tukagaragaza ko nubwo tudakomeye muri biriya ariko dukomeye ku buzima bwacu uko dushoboye. Ni urugamba rwa buri wese n’ubuyobozi bw’igihugu, n’ibihugu bya Africa.
Abazungu bitera bavuga ngo #JeSuisCharlie natwe twese twikirize kandi twakabaye tuvugira hamwe tuti #JeSuisBaga bikaba ibyacu n’abandi banyafrica bose Boko Haram ikabona ko idashyigikiwe na gato ndetse ubu bushake ntibugarukire ku mbuga nkoranyambaga gusa, Leta zikabushyira mu bikorwa, mu mbaraga zo kurinda abanyafrica.
Africa duhaguruke twunge ubumwe nk’ubwo ba #JeSuisCharlie bari kutwereka….Ejo cyangwa ejo bundi bizashoboka, ariko bitangira uyu munsi.
UM– USEKE.RW
23 Comments
Munyamakuru ndemeranya n ibyo wanditse ariko hari aho ujijishije abantu. Uti bishwe iyo haba muri africa abashinzwe uburenganzira bwa muntu baba bahagurutse bakavuka ko batari bakwiye kwica. Ukurikire differents news outlets bashakaga kubafata ari bazima kugirango babakuremo amakuru ariko ntibyashobotse kuko Kouachi brothers bakinguye urugi biruka barasa aba police muri make bashakaga ko bapfa hagize abandi bahitanye. So ntujijishe abagusoma as if the police plan what to kill these terrorists. No they wanted them alive to get some intelligence but it wasnt possible.
Ibi se birashoboka? Urashaka se gutangira monument ishyigikiye abarashe abanyamakuru. Niba ubise ba kazihamagarira usigaje iki? Ni gute ikinyamakuru gitambutsa ingengabiteierezo iteye itya? Ntibizoroha,urugendo ni rurefu.
Uyu munyamakuru ni danger wana! ngo ni ba NYIRAKAZIHAMAGARIRA???? eeehhh nawe ukeneye ubufasha kabisa niba wumva bica abanyamakuru bene wanyu mu mwuga (abanyamakuru bagenzi bawe) hanyuma ukandika usesengura muri ubu buryo kandi ubwira rubanda nyamwinshi !!!ahubwo njye ndabona ari urugero rwiza ko abantu bavanzemo abarabu,abirabura ,abazungu ndetse n’abanyamahanga babyamagana icyarimwe! ngaho urugero nk’uwaza akagusanga muri studio umaze kwandika iyi nkuru akakurasa ako kanya!!
ikindi wakwibaza! wakwibaza ngo niba koko hari umunyamakuru ukosheje,(reka tubivuge gutyo) umuti ni ukumwica? aribyo mwashiraho kuko mwese siko mwandika amakuru y’ukuri! ikindi niba warabikurikiye neza bageze aho bati : turashaka gupfa nk’abahowe imana! aba martyrs hanyuma bakihisha? uhowe Iman
uhowe Imana ajya ahagaragara agapfa agihamya ukwemera kwe! njye nabita ibigwari kuko bishe abantu kandi bakora ibyaha babyitirira izina ry’Imana! ku bwanjye ndabona atari ikibazo cy’umuzungu cyangwa umwirabura ahubwo ni vie humaine iri mis en jeu!
Njye maze gusoma iyi nkuru y’uyu munyamakuru icyo mbonyemo ni uko uwayanditse hari ibintu bimwe na bimwe kandi by’ingenzi yirengagije. Sinibaza ko atabizi kuko mbere yo kwandika iyi nkuru nk’umunyamakuru yagombaga kuba abizi.
Icyambere: Ese Charie Hebdo ni ikinyamakuru kirwanya idini ya Islam?
Igisubizo ni Oya. Icyi kinyamakuru cyizwi kugira za caricatures zibasira abantu bose. Hari za caricatures zakozwe ku eglise catholique, kuri Sarkozy, kuri François Hollande, kuri ba Musenyeri., kuri Mahomet.. Ariko byose ugasanga bishingiye kuri ya mahame yo kwandika ibiterezo bya buri wese uko abyumva ( freedom of speech).
Igihe izi caricatures haba hari utazishimiye icyari gikwiye gukorwa kwari kuzisubiza hakoresheje caricatutes hatajemo ubwicanyi.
Naho kuba abafaransa bishyize hamwe ngo bamagane uwabishemo 17 ndumva atari icyaha rwose. Kuba birakorewe abanyafurika bishwe nabyo si icyaha cy’abazungu. Nitwe abanyafurika twagombaga kubyikorera. Cyereka uyu munyamakuru niba yibaza ko ibibazo byacu abanyafurika tugomba kubicyemurirwa n’abazungu.
Nkosore gato, muri biriya bitero byabaye mubufaransa, ntabwo hapfuye abazungu gusa, harimo nabirabura. Ex: uriya mupolisikazi warashwe na Colibary ni umwirabura
– NGA ABANYAMAKURU NIBA NYIRAKAZIHAMAGARIRA? NI BA HABAYEHO G– USEBANYA MU ITANGAZAMAKURU BIKEMURWA NO KWIZIRIKAHO IBISASU!?
UBUNDI NGO HAPFUYE ABAZUNGU!? HOYA AHO URABESHYA ABANTU CYANE!!
Ibyo uvuga ngo isi yose bivuze, nawe subira mukinyamakuru cyawe urebe inku wandiste kuri nyarugenge nizo wandiste kuri nyamagabe wibaze impamvu hamwe wahandiste nyinshi kuruta ahandi kdi hose hatuye abanyarwanda!
One of France’s values is freedom..so freedom of speech is very important to them. Kuki bagomba kwemerabko abimukira baza bagahindura what original french believe in? Can u imagine mu myaka iri imbere abakongomani baba kigali cg abandi banyamahanga batangiye kuturasaho ngo n uko tutemeranya n imico yabo? Twabyihanganira?
This is irrresponsible journalism, uti ni bakazarwihamagarira? In other ways their killings is justified? Mu by ukuri ntaho utandukaniye n abanyamakuru bakera bavugaga ko abatutsi bakwiye kwicwa kuko inkotanyi zateye.
uwanditse iyi nkuru wese muhaye 100% , byibura hari abantu batekereza koko,njye biranshimishije kuba hari abatekereza nkawe, ibi njye nabibonye bica mu makuru hacitse ibikuba numva ntagitangaje kirimo na gato njye ahubwo naravuze nti sha murateta koko, si uko hari uwo nifuriza gupfa, ahubwo ni uko nsa nkumaze kumenyera urupfu nubwo rutamenyerwa, njye ndeba ibihumbi n ibihumbi bihora bipfa muri Afurika kandi byicwa n’aba bitatsa ngo abantu 12 babo bapfuye njye numva binsekeje cyane atari muburyo bwo kwishima ahubwo ari muburyo bwo kumirwa, numizwa n’ubugome badukorera batarambirwa ngabo kudutera za ebola ,ngaho kuduhagurukiriza inyeshyamba zica urubozo zidasize n’ibibondo,ubu se koko abantu b ubugome wagirango babyawe na satani ubu koko bakwitatsa kuri ubu bwicanyi butageze no kuri 1/1000000etc bw’ibyo bakorera abanyafurika cg abo muri Aziya ?
Boko Haramu imaze abanya Nigeria nyamara iterwa inkunga n’Ubufaransa n’ibindi bihugu bya Europe na USA, mwibuke ukuntu President wa Nigeria yagiye mu Bufaransa ngo niho agiye gushakira umuti wa Boko Haram nyamara Afurika yunze ubumwe iramubwira iti areke imufashe kubarwanya nawe ati ibyo ntibibareba ndafatanya na France,lol kuko yari azi uyitera inkunga nyine kandi azi n’icyo ashaka kuri Nigeria none barafatanya kwica ibihumbi bya Nigerians ntawe ukoma hanyuma we nibamwicira only 12 people amahanga ahaguruke, ubwo se iyo biba kwa kundi ngo ijisho rihorerwe irindi ubu baba bakibona ayo kurira koko? iyo million z abanyafurika n abanyaziya birirwa bica nabo arizo zipfa iwaba biba bimeze gute ra?
Namaze kubona koko ko uwababaye cyane nta n’ingufu abona zo kwirirwa asakuza kuko aba yumva isi ibishye kandi yumva ntawamwumva kuko uwo urega niwe uregera ,it’s a law of jungle aho gusitara k’umwami w’ishyamba gutabarizwa kurusha intimba y’utagira kivurira utotezwa n’uwo mwami.
Ariko Uwiteka arahari ngo arengere abafite iyo ntimba, rero ibi mwese murimo mwigana abo bazungu mubareke n’ibyabo mwe mumenye ibyanyu mwiheshe agaciro mufata ibyanyu murwanya iyicarubozo bakorera abanyafurika ,kuko nimutabivuga ntawe uzabivuga,kandi nimutabirwanya ntawe uzabirwanya bazahora bafata abanyafurika nk’ibimonyo bikwiriye kwicwa kuko ntagaciro ko kuba abantu bazatubonamo (nubwo turibo kandi tubizi, so duhaguruke dukorere hamwe twihesha agaciro)
Byumvikane neza ntawe nifuriza ko yakwicwa yaba umunyafurika ,umunyaburayi,azian ,etc…kuko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho ariko icyo utifuza ko cyakubaho ntugikorere n’abandi
Ahubwo se mwebwe muri kumutuka mwagiye mubanza kureba mukanashishoza?!ninde se wababwiye ko bariya ba mwishe araba Islam ?!biriya Kobiba byateguwe nubutasi bwazareta zabo kugirango babangishe idini rya Islam,Ikindi mugomba kumenya nuko bariya bantu bavugako bishe ataribo kuko nago wansobanurira ukunu umunu amara kwica abantu mugitero cyateguwe neza warangiza ukamufatira muri supermarket yagiye kwiba,muzajye muvuga mwabanje gukoresha common sense zanyu
Ikindi kdi njye sindi umu Islam ariko sinemeranya nibyo bariya banditsi bakoze
Thx
Ndumiwe gusa ngokuberako ba koze kuri Mahomet abantu ngo bicwe nibahaguruka kubirwanya ngobarikunda ubanza harabo babujije kwikunda nokwirwanaho,mukomze mutegereze kobazaza kubarwanirira mwebwese harico mwabafashije, ngobarabashuka mugasubiranamo? Mwese mwabashutse nabo bagasubiranamo ubugoryi bwanyu murekekubushira kubandi, harumunsi bababujije kurwanya Boko haramu ibyihebe bigombwa kuraswa kwisi hose, naho uyu munya makuru ibyoyandika azi ko bishimishabose?
Aline, bariya si abimukira, ni abana bavukiye mu bufransa! So stop acting and thinking like a house nigger!
Nyamara munyumve neza igihe uwari muri team imwe na charlie bageragezaga gukora game kuri. Smart phone genocide yakorewe abatusi abantu babyumvuse freedom.of speech aba bantu bishwe kubera ibitekerezo byabo ni byo banditse hanyuma se abo muri Nigeria .for me Ndarahiye ntago ndi Charlie .I don’t support him .gusa mababajwe ni imiryango yabo kuko kubura umuntu birababaza
Je suis pas Charlie.PERIOD.
Uyumunyamakuru n,umuntu w,umugabo. Ko bishe kadaffi n,indi presendent w,Africa w,igeze ukopfora, buri munsi muri Libya hapfa abantu 50 ,ninde uvuga, genocide y,iwacu kuri bo bayitije umurindi n,indi wavuze, irak,Syria ,Afghanistan,Somali hapfa bagahe buri munsi aribo babiteye? Muri marzia bamaze kuyobya indenge zigahe hagapfa Magana? Ngoho bashigikiye FDRl ize itumare, abazugu nabagome BA antichrist,erega nimugihe ,ntanumwa y,imana y,umuzungo yabayeho. Obama, bush ,François Hollande, David Cameron nabandi bose ,umuvumo w,imana ubane nano,ntamupfu urita undi
Iyi nkuru iranshimishije ariko sinshimishijwe n’ibyo umunyamakuru yandi ahubwo Comments zanyu kuko bikwereka positions n’imyumvire y’abantu uko ugenda itandukana.
Njye mpora mbivuga ko Isi yabaye mbi kugeza aho usanga umuntu yirebaho gusa atamera kwishyira mu mwanya wa mugenziwe kuko bibaye ibyo niba umuntu atinya urupfu ntawakwica or ngo yifurize mugenziwe gupfa.
Ikindi mpora mvuga nuko aho kurwanya ibyihebe ukoresheje kwica ahubwo wabanza ukureba impamvu ki itera abantu kuba ibyihebe kuko simpamya ko ababirwanya bazabyica ngo babimare kandi hapfa 1 hakavuka 2. Akenshi abantu baba ibyihebe kubera kubangamirwa bakagera aho biyambura ubumuntu. Hari ingero nyinshi nkaho usanga hari ibihugu byirirwa bicura ibitwaro bya kirimbuzi ariko ugasanga bitera ibindi bihugu bikica abaturage bitwaje ngo ibyo bihugu bicura ibitwaro bya kirimbuzi nkaho bo ibyo bacura ari ibikiza bitica! kimwe no gutera ibihugu bitwaje ngo bifasha ibyihebe kandi ari ba mbere mu gufasha inyeshyamba hirya no hino zirirwa zica abaturage.
Ubuse ko FDRL yasize yoretse imbaga y’abanyarwanda ntihashize imyaka 20 ibihugu biyifiteho inyungu zaba iza Politiki cyangwa iz’ubucuruzi birirwa bakora amanama atwara akayabo ngo bari kwiga uko bazayambura intwaro! ariko kubera ko ntaruvugiro tubirebesha amaso tukicecekera.
Ngarutse kubyo umunyamakuru yanditse ntaho yabeshye kuko bariya bafaransa sibo benshi bapfuye bazize akarengane kuko urebye mu Rwanda, Palestiene,…. usanga barapfiriye gushira kandi isi irebera.
Isi nta kuri igira tujye twicecekera akaruse akandi kakamire kuzageza ubwo Imana azahagarara ahirengeye igafa icyemezo k’ukarengane kaba mu Isi
Very goo analysis, uyu mu journalist ndamukunze amvugiye ibyo natekerezaga. Mbabajwe n’abishwe, Imana Ibahe iruhuko ridashira
#Jenesuispascharlie
When IsraHELL was people in GAZA, these hypocrites were drinking champagne. Now because of 12 WHITE people, the whole world is upside down. Doublestandard.com
Ikyambere mbona muriyi nkuru nuko nawe wayanditse wanze gushiraho izina ryawe nuko ubizi neza ko inkuru yawe itasobanutse.
Ngyewe ikyo nakuye muriyi manifestation nuko abazungu baha ikiremwa muntu agaciro abantu 12 baraphuye bazize akarengane isi yose irahagaze. Reka nguhe urugero roto gusa,ejobundi imirambo yagaragaye haraho wigeze wunva abaturage bahaguruka ngo basabe ko habaho enquete? uretse nabaturage hari abayobozi wigeze ubona babikurikirana hanyuma ukavuga ngo abazungu nibaha agaciro abirabura???? Cyangwa hari igihugu cya africa nakimwe kyari kyavuga kuri bariya bicwa na bokoharam???? wibaza ko abanyafrica bishize hamwe batakuraho bariya barwanyi binyegonda? Muzabanze mwihe agaciro mwenyine…
JE SUIS CHARLIE
Uri umunyamakuru? Urareba agasanga bikwiye ko umuntu yamburwa ubuzima kubera igishushanyo?
Charliehebdo ko yandika kubakristo,papa….. Ninde wari wafata imbunda ngo akore biriya?
Nigeria ukeka ko 2000 bishwe nande ? Sintagondrwa za islam. France ni igihugu buriwese avuga icyo ashaka (France =liberté d’expression)ntahandi ku Isi wabisanga kubryo bumwe nko muri France . Reka gushinyagura ntago ari Banyirakazihamagarira nkuko wabivuze ahubwo bahwituraga abantu ngo bahindure imyitwarire : charliehebdo .
Reka kugereranya ubuzima bwabantu kuko yaba 1 cg 12 cg se 17 ndetse na 2000 buriwese muribo yifuza kubaho. Kandi bikwereke determination yabayobozi buburayi. Uwo muri Nigeria we ntanubwo arihanganisha abaturage be . Nagiye mumuhanda namagana abantu bafite ibitekerezo nibyo washigikiye. #jesuischarlie #jesuisnigérian #jesuis…. Ubanze unibaze impamvu yayo #tags.
Ese umuseke.rw waba wandika ntamuntu uwandikiye? niba ahari nawe yagize ikimwaro cyo kudashyiraho izina rye kuko muri iyi nkuru harimo kubogama. Kuba uvuga utya ubuse ko iki kinyamakuru cyavuze ibidashimishije kiliziya gatolika ko ntamunyagatulika wigeze abarasaho?
Gusa werekanye kutaba professional journalist, gusa nonese wagiraga Hollande cg Abafaransa bagombaaga kuza kwifatanya nabishwe na Boko-Halam kdi ababo nabo bapfuye mukinyarwanda baravuga ngo ujya gutera uburezi arabwibanza.
Ubuse abaperezida bafurika bohereje ubutumwa bihanganisha abafaransa ko batabikoze kubishwe na Boko-Halam. Abanyaburayi byagaragaye ko bafitanye ubumwe naho twe abanyafurika turacyabategeye amaboko nawe ndabona urumwe muribo ukeneye ko ibibazo byacu bikemurwa nabo bakavamahanga ndavuga bagashaka buhake. Umwirabura nawe yarapfuye aho ubogamye uvuga ngo uruhu rwa umuzungu you are totally wrong ahubwo wowe sinzi icyo wari ugambiriye ushaka gusebya ubufaransa. Any way iyi ni opinion yawe wari ukwiye kubishyiraho kugirango abantu batabifata nkaho arirwo ruhande umuseke uhagaze. Gusa nyine jya umenyako hariho kwikunda ariko ntawukwiye kwihanira yica niba aba basore bibyihebe bataranyuzwe iyo bajyana iki kinyamakuru munkiko za ubufaransa cg za ubumwe bw’uburayi ikibazo cyabo cyari gukemuka mumahoro ntawe ubangamiwe. Je ne suis pas Charlies mais je suis avec Charlie dans cette mouvais situation.
Je suis pas charlie
Comments are closed.