Digiqole ad

Ingabo za Israel zarashe umwana w’umuhungu wo muri Palestina

Umuhungu w’imyaka 13 w’umunyapalestina yarashwe amasasu atatu mu gituza n’ingabo za Israel mu kimeze nk’imyigaragambyo ahitwa  Beit Liqya mu gace ka West Bank kagenzurwa n’ingabo za Israel.

Bahaa Badr ku myaka 13 gusa yarashwe amasasu mu gituza arapfa
Bahaa Badr ku myaka 13 gusa yarashwe amasasu mu gituza arapfa

Uyu mwana witwa Bahaa Badr yarashwe yinjiye muri aka gace hafi y’urukuta rubatandukanya na Israel, hari amakuru atangazwa na Al Jazeera ko uyu mwana yabanje no guterwa amabuye n’urundi rubyiruko kuri uyu wa kane

Ntibirasobanuka neza niba uyu mwana nawe yari mu guhangana mu myigaragambyo, ingabo za Israel zivuga ko itemewe, ngo kuko abigaragambyaga bajugunyaga ibintu bitandukanye ku ngabo zariho zisohoka muri aka gace.

Umuvuguzi w’ingabo za Israel yatangaje ko abasirikare bahise basubiza abaturage barasa, ariko ngo bagiye gukora iperereza ku rupfu rw’uriya mwana nk’uko bitangazwa na Al Jazeera.

Umuganga wok u bitaro by’i Ramallah avuga ko uyu mwana yarashwe gatatu mu gituza akitaba Imana nyuma y’amasaha kubera ibikomere hashize amasaha ibi bibaye.

Agace ka West Bank cyangwa se Cisjordanie kabarwa mu butaka bwa Palestine ariko kagenzurwa ahanini n’ingabo za Israel.

Kuva intambara yamaze ibyumweru birindwi mu gace ka Gaza yatangira mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, muri West Bank, ituwe n’abarabu b’abanyepalestine barenga miliyoni ebyiri (ndetse n’abayahudi bagera ku bihumbi hafi 500 barahatuye), naho hagiye haba ubushyamirane hagati y’aba banyepalestine benshi n’ingabo za Israel zihari.

Intambara yo muri Gaza yahitanye abanyepalestine basaga 2000 benshi ni abasivili, n’abisraheli bagera kuri 70, benshi ni abasirikare.

Mu minsi ishize  ku rukuta (bamwe bita urw’amaganya) rutandukanya West Bank na Israel rucamo kabiri umujyi wa Yerusalemu, habaye guhangana kwa hato na hato kuko ngo abanyepalestine  b’abaslamu bajya kuhasengera bari bagabanyirijwe umwanya w’aho basengera.

Kuva mu ntambara ya 1967 Israel igenzura agace ka West Bank, nubwo Palestine ihora isaba ko isubizwa kwigenga kuri aka gace hamwe na Gaza batandukanyeje n’ubutaka bwa Palestine.

Intambara hagati y’abanyepalestine n’abisraheli ntabwo irahosha ikongera ikubura ubu imyaka ibaye hafi 70 mu kinyejana cya 20 na 21.

UM– USEKE.RW  

3 Comments

  • Umuseke ni ikinyamakuru nkunda,ndabasaba rero kutagaragaza amaranga mutima mu ntambara ya Israel na Palestina. Title yanyu ko Israel yishe uyu mwana amakuru mwakuye kuri al-jazla kandi muzi ko al-jazla iyo igeze kuri Israel -na Palistina itifata (yerekana ko ari iyabarabu kandi Palistina ari abarabu batswe igihugu none ubu bicirwa ubusa).ubwose mutandukaniyehe na bbc gahuza miryango,iyo abarwanya leta ya kigali hagize ico bavuga,bandika,bashaka bahita bajya mu kiganiro imo nímvano kimara isaha yose,ariko abantu bakomeye nka ba Rwigema(wahoze ari 1ere minister, bataha, bakagira ibiganiro n´abanyamakuru..ba Evode…bbc ntibabaza nubwo bayi telefona ugirango yabaha imvo n´imvano????ushaka guhengama urahengama ariko abasomyi barabona ukuri!!

  • Ubuzima bw’abanyayisiraheri ntawe ubukinisha ngo bimugwe amahoro! None se niba ba nyiri umwana kubera ubutagondwa bwabo batamugiriye impuhwe bakamwoshya kujya mu myigararagambyo no gutera amabuye abantu barinze abaturage babo kandi bafite ibikoresho n’uburenganzira bwo kwirwanaho bo bamugirira impuhwe kubera iki? Bajya bavuga ko Yezu yavuze ngo kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda apana kurusha uko wikunda!!!

  • Arrive ko mwarazase,nonese umunyamakuru ko yandika inkuru nawe yavanye mubindi binyamakuru,muravuga ko umusuke uhengamye mushingiye kuki? Wowe karisa niba Ari Karisa, urabona kurasa umwana wa 13ans bitababaje,ko tutavuga ko Ari nimpanuka bagize bamurasa! Mujye mureka ayo marangamutima yanyu,mushyire mugaciro,jolie niba Ari jolie nawe wumvireho

Comments are closed.

en_USEnglish