Rayon yahaye Police FC amasaha 48 ku kibazo cya Sina Jerome
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sport iguriye umukinnyi Sina Jerome byavugwaga ko haguzwe amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Police FC ariko bikarangira Sina Jerome yanze kujya i Nyanza, ubu ikipe ya Rayon Sport yahaye ya Police FC amasaha 48 ngo ibe imaze gukemura ikibazo cy’uyu rutahizamu w’umunyecongo bitaba ibyo Rayon igasubizwa amafaranga yamutanzeho.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa ikipe ya Rayon Sport yandikiye ikipe ya Police FC, Rayon irasaba ko ishingiye ku masezerano bari bagiranye (Rayon Sports na Police FC ) tariki ya 17 Nzeri 2014 ,bagendeye ku ngingo yayo ya mbere handitse ko “ikipe ya Police Fc ihaye umukinnyi Sina Jerome ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n’imyaka ibiri” ni ukuvuga umwaka wa shampiyona wa 2014/2015 ndetse na 2015/2016 .
Mu ngingo yayo ya kabiri handitse ko “umukinnyi Sina Jerome azagengwa n’amasezerano yari afitanye n’ikipe yaPolice FC”. Rayon Sports ngo igendeye ku biri muri aya masezerano ikaba ibona atarubahirijwe ikongeraho ko yabonye umwandukuro (copy) y’amasezerano ikipe ya Police FC yagiranye n’ikipe ya Darling Club Virunga yo muri Congo (yareze uyu mukinnyi) aho ingingo ya mbere muri ayo masezerano ivuga ko ikipe ya Virunga itije ikipe ya Poilice FC umukinnyi Sina Jerome igihe kingana n’umwaka umwe wa 2014/2015, ndetse mu ngingo yayo ya 2 ikavuga ko Police FC muri uwo mwaka itemerewe gutiza cyangwa kugurisha uyu mukinnyi mu gihe bitabanje kwemerwa n’ikipe ya DC Virunga.
Rayon Sport isoza ibaruwa Umuseke ufitiye Kopi ivuga ko yasanze ikipe ya Police FC yarihaye uburenganzira bwo kugurisha umukinnyi kandi ntaburenganzira imufiteho bityo Rayon Sports ikaba isaba ikipe ya Police FC gukemura ibi bibazo mbere y’itariki ya 16 Ukwakira 2014 ikabaha ibyangombwa byuzuye by’uyu mukinnyi bitaba ibyo ikabasubiza amafaranga yose yari yatanze kuri uyu mukinnyi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ngo akinire Amavubi.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko mbere y’uko yongera amasezerano y’uko atijwe muri Police FC avuye muri Virunga DC tariki ya 1 Nzeri 2014 ikipe ya Police yari yamenye amakuru ko Sina Jerome yatangiye kugirana ibiganiro rwihishwa n’ikipe ya Rayon Sports maze yihutira kujya (Police FC) mu ikipe ya Virunga DC kongeza amasezerano yo gutizwa k’uyu mukinnyi.
Tariki ya 1 Nzeli 2014 nibwo Police FC yongereye amasezerano y’umwaka umwe nk’intizanyo imaze kwemeranya n’ikipe ya Virunga y’i Goma.
Police FC yaje kugira imbogamizi ubwo yafataga umwanzuro wo gusezerera abakinyi bavuzwe mu bibazo by’ubwenegihugu bahawe binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda, muri aba bakinnyi na Sina Jerome yarimo, niko kwihutisha ibyo kumugurisha ku bamushaka, bivugwa ko Rayon Sports yamuguze miliyoni 11.
Umuvugizi wa Police FC CIP Mayira Jean de Dieu avuga ko nyuma yo guhura n’ikibazo cy’ubwenegihugu bwa Sina Jerome bahise basaba uburenganzira ikipe ya Virunga bemeranya ko uyu mukinnyi yajya muri Rayon Sports cyane ko Police FC yari yamaze kubishyura.
Mayira yagize ati “ Twabanje kubiganira n’ikipe ya Virunga kuko Sina atashoboraga kudukinira, batwemerera kumuha indi kipe ariko adasohotse mu gihugu cyacu, niyo mpamvu twamutanze mu ikipe ya Rayon Sports kuko byashobokaga.”
Urujijo rukaba uburyo Police FC yemerewe gutiza umukinnyi muri Rayon Sports mu myaka ibiri kandi yaramutijwe umwaka umwe na Virunga DC.
Mayira avuga ko bo (Police FC) bari babwiye Rayon Sports ko nubwo bamubahaye imyaka ibiri ariko umwaka umwe nushira Rayon Sports izabanza ikajya i Congo kuvugana na Virunga DC.
Mayira ati “ Twabiganiriyeho n’uwari uhagarariye Rayon Sports (Mayor Abdallah Murenzi) tubasobanurira ko umwaka nurangira bazajya kuvugana na DC Virunga kugirango Sina abakinire umwaka wa kabiri.”
Police FC buvuga ko nta kibazo bafitanye na Sina cyangwa Rayon Sports ko uyu mukinnyi yakabaye ari gukina no kwitozanya na bagenzi be i Nyanza.
DC Virunga ihakana ibyo kumvikana na Police FC gutanga Sina mu yindi kipe
Lofimbo Maombi Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya DC Virunga yabwiye Umuseke ko Sina ari umukinnyi wabo batije muri Police FC umwaka umwe wa 2014/2015 ariko ahakana amakuru y’uko bumvikanye na Police FC ko imutiza muri ya Rayon Sports.
Maombi ati “ Nanjye naratunguwe kuba Sina yaragiye muri Rayon Sports twabibwiwe n’umukinnyi wirukanywe mu Rwanda, twumvise ko bamwohereje muri Rayon Sports kandi agace ka kabiri mu masezerano dufitanye na Police kavuga ko atajya mu yindi kipe bitamenyeshejwe Virunga .”
Abajijwe icyo bagiye gukora mu gihe amasezerano atubahirijwe Maombi yavuze ko umwaka nurangira bazasubirana umukinnyi wabo kuko hari amakipe y’i Congo yamushakaga nka Sanga Balende, Darling Club Motema Pembe na Tout Puissant Mazembe.
Uburangare muri Rayon Sport?
Ikipe ya Rayon Sport ikimara kugura umukinnyi Jerome Sina yavuga ko yaguze amasezerano ya Police FC na Sina Jerome, ariko kuri uyu wa 15 Ukwakira ikipe ya Rayon Sports binyuze ku muvugizi wayo yavuze ko amasezerano ikipe ya Police FC yagiranye n’ikipe ya DC Virunga batari bayazi.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Birashoboka ko Rayon Sports yaba yaragize uburangare mu kugura Sina itabajije niba Police FC ifite ibyangombwa byuzuye. Ariko umuntu yakwibaza ukuntu Police FC igurisha umukinnyi yatijwe kandi izi neza ko itabyemerewe! Ikindi ni ukuntu waba waratijwe umukinnyi umwaka umwe wowe ukagurisha amasezerano y’imyaka 2! Ibi ubundi byakwiswe uburiganya kandi bihanwa n’amategeko. Police FC nisubize amafranga yahawe na Rayon Sports kuko umukinnyi si uwayo hanyuma Rayon Sports niba ikeneye Sina ijye kumugura ku ikipe imufitiye ibyangombwa. Kandi babuze uriya mupolisi uvugira Police FC gukomeza abeshya abantu nk’aho badashobora kumva no gusobanurirwa nk-kibazo nk’icyi cyoroshye!!!
Police ukuntu ijya itwambika amapingu nabo turabasaba ko bayambika abayobozi ba Police fc, ni bitaba ibyo turajya mumuhanda.
Birababaje biteye agahinda kubona police ikora ibintu nkibi mwarangiza ngo umupira wacu uzatera imbere ubuse ferwafa yamusinyiye imyaka ibiri ibanje kubaza police ibyangombwa ifite niba yarabibonye se ikamusinyira ubwo murumva tuvahe tukaganahe ngo baciye abakina bitwa abanyarwanda kandi ari abanyamahanga ubuse Tibingana Andrew Bugesera sabanyamahanga ariko kuko ari APR babaye abanyarwanda APR ifite abanyamahanga 6 ariboTibingana Andrew Bugesera Yanick na babiri bakuye i Burundi ejo bundi ariko ngo ikinisha abenegihugu ubwose sukuyiteza imbere usenya izindi iyo zisenyutse umupira utera imbere cg usubira inyuma birakabije ntimuzi aba bakinnyi birukanwe umuhari bafite barakaniye mukinisha abo bose bazajya babatanga maze igihombo cyose kize kumavubi mwatetse tukabwizanya ukuri abo bose tukabasezerera tukazamura abacu mumyaka 3 yonyine ntanubwo twaba tukibakeneye ahubwo natwe badukenera ariko amategeko iyo ageze kuri Rayon natabaho barayiyahanisha byagera kuri APR byose bikaba sawa yewe tugiye gucika kuma stade kuko ntamupira ugihari nzatangara ninumva police nagihano ferwafa iyihaye nzumirwa pe ari ahandi ugakora ibyo police yakoze rayon waguhana birenze
Umukinnyi yari abizi neza ko yatijwe akomeza gushyiraho amananiza none birangiye Police imusubiranye.
Ahaa!Rayon ıgomba nokwıtabaza ıncyıko nubwo babasubıza amafaranga kko babatereye umwanya!kdı kubwanjye mbona uwo mukınnyı adakwırıye kwakırwa murı rayon kko nawe ntashobotse
Abafite amasp yo kubona nibarebe n’abafite amatwi yo kumva nibumve.
FERWAFA ni iki ikora iki ishinzwe iki mu makipe y’u Rwanda.
Duhereye ku kibazo cya Birori Daddy, ejobundi De Gaule yasabye imbabazi abanyarwanda. Noneho haje icya Sina. Niba mwese muzi amategeko, FERWAFA yemereye Sina gukina muri Police imaze kureba ko yujuje ibyangombwa. Imuha licence.
Rayon Sport ijya kugura umukinnyi witwa Sina JEROME muri Police FC yari izi ko ari umukinnyi wemerewe gukina muri championnat y’u Rwanda, kuko yari afite licence ya FERWAFA , ubwo se uburangare Rayon Sport yagize ni ubuhe niba Licence ya FERWAFA ariyo ifite agaciro gakomeye kuko ijya gutangwa nta kintu batagenzuye.
Niba FERWAFA ikora nirenganure Rayon Sports Cyangwa ivuge nanone ko yibeshye isabe imbabazi ariko sinzi niba ari aba Nyarwanda bose kuko Rayon Sports ntizahora igongwa n’uwakagombye kuyirenganura.
Icyo abantu benshi bakomeje kwibaza ni kuki abakinnyi bajya mu yandi makipe bikihuta baza muri Rayon ibyabo bigacukumburwa n’ibitari ngombwa.
Comments are closed.