Digiqole ad

Rwanda: Ariella umukobwa wa mbere ururimba indirimbo z'Imana muri HipHop

Umuhanzi w’umunyarwandakazi ukorera umuziki we mu Mujyi wa Kigali Ariella w’imyaka 19, yazanye agashya mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko ariwe mu kobwa wa mbere uhanga indirimbo zo muri ubwo bwoko mu njyana ya Hiphop. Ese ubusanzwe ni muntu ki?

Umuhanzi w'umunyarwandakazi Ariella ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop.
Umuhanzi w’umunyarwandakazi Ariella ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop.

ICYITEGETSE Jeannette ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ariella, avuga ko yatangiye umuziki afite imyaka 17, ni umwana wa kane mu muryango w’abana batandatu, abana na Nyina umubyara ku Gisozi mu Karere ka Gasabo. Kubera ibibazo by’ubuzima kugeza ubu yize amashuri atatu yisumbuye yonyine, ariko ngo Imana nimufasha umwaka utaha azakomeza amashuri kuko akiri muto ngo yumva ntacyamuhagarika kandi akunda kwiga.

Ariella ngo ni izina yakunze kuva akiri muto, ahpo atangiriye ubuhanzi ahitamo kurigira izina azajya akoresha mu buhanzi bwe.

Ariella ntiyigeze aririmba mu matorero cyangwa ahandi ngo avuge ko ariho yakuye impano ye, ahubwo avuga ko yakundaga gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bituma akura yumva ko nawe hari impano imurimo bityo atangira kwitoza.

Mu mwaka wa 2012, nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Icyizere” abifashijwemo na Nyina umubyara umushyigikira cyane amwereka ko yishimiye kuba impano ye yarayishyize mu gukorera ubwami bw’Imana, atitaye ku njyana irimo na Producer Mashi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu yadutangarije ko impamvu yahisemo injyana ya Hiphop kandi itamenyerewe mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana (Gospel) mu Rwanda, yagize ati “Nasanze iyo ukoze Hiphop ubasha gusobanura neza icyo ushaka kuririmba bityo ubutumwa bwawe bukumvikana kandi bukagera kuri benshi.”

N’ubwo aririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, Ariella avuga ko umuhanzi w’ikitegererezo mu njyana ya Hiphop akunda ari Oda Paccy uririmba indirimbo z’ubuzima busanzwe (secular music) ndetse ngo niwe wa muremyemo icyizere bitewe no kumva ibihangano bye.

Ariella avuga kandi ko yishimiye intabwe amaze gutera mu gihe cy’imyaka ibiri gusa amaze yinjiye mu muziki, kuko amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu zirimo “Icyizere, Dukomeze” n’izindi kandi akaba arimo gukorana n’amatsinda arimo “The Chrap” na “The Great Power”.

Kugeza ubu avuga ko atari yatangira gutekere kuba yashyira album ye ya mbere hanze kuko kuri we ataricyo cy’ingenzi ko ahubwo agomba kubanza agakora umurimo w’Imana, akabwiriza ubutumwa bwiza ku buryo n’abantu bose baziyumva mu njyana ye ya Hiphop kuko avuga ko ariyo akunze kuririmbamo kuruta izindi njyana.

Ati “Kugira Album simbitekerezaho cyane kuko icyo nshaka ni ugukora umurimo w’Imana nkabwiriza ubutumwa bwiza ku buryo nzamenyekana nkakora Album mfite abantu benshi banshyigikiye, kubwanjye ndifuza kugera ku rwego nk’urwo Goreth Uzamukunda na Gaby Kamanzi bamaze kugeraho.”

N’ubwo byagenda gute, Ariella yemeza ko atazigera areka kuririmba indirimbo zihimbaza Imana nk’uko bamwe banjya babigenza bitwaje ko nta mafaranga abamo kuko nk’umukristo agomba gutanga ubutumwa abinyujije mu mpano ye yo kuririmba.

Agira ati “Abahanzi (baramya n’abahimbaza Imana) ntibakwiriye kureba amafaranga ngo bibabuze gukora umurimo w’Imana kuko iyo wakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe uzirikana ko Bibiliya ivuga ngo byose ni inyongera, rero iyo ukoze neza umurimo w’Imana nayo ntabwo ikwibagirwa.”

Mu gosoza ikiganiro kirambuye twagiranye, Ariella yasabye abakuru b’Amatorero n’amadini ya Gikirisitu muri rusange kumva abahanzi nkawe, bakumva ko ntacyo injyana ya Hiphop itwaye maze bakabaha umwanya wo kuvuga ubutumwa bwabo batagendeye ku njyana baririmba ngo baba heze.

Joselyne UWASE

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Guma guma! Ntanjyana ihari yihariye yo guhimbazamo Imana Yehova. Ubukoroni bwo mumutwe nibwo bubi, naho muri Bible ntaho bakubwira injyana igomba kuririmbwamo.

  • Njye ndagushyigikiye, ikingenzi ni ukumenya ko wahamagariwe kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo, numva uburyo wabuvugamo ataricyo kibazo, ikibazo ni ukutamenya ko uriho for a purpose.

  • komereza aho ,ntuzamuveho azakugeza aho utabasha kwigeza

  • ICYIGIZE GUTE? Mbega amazina waraaaaaii

  • Uri Jackson koko . Icyitegetse Jeannette Ariella courage Imana izabigufashamo ,turagushyigikiye .

Comments are closed.

en_USEnglish