Rayon Sports yananiwe kumvikana na Iranzi kuri Miliyoni 30 yashakaga
-Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda rirasozwa kuri uyu wa mbere tariki 08 Nzeri;
-Ubukungu bwa Rayon Sports butifashe neza bukomeje kuyikoraho;
-Kubera amafaranga, umukinnyi Mwiseneza Djamal aherutse kuva muri Rayon ajya muri APR FC
Umukinnyi Iranzi Jean Claude yari yitezwe mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri APR FC, bamaze kunaniranwa kuko kontaro (contract) ya Miliyoni 30 yifuzaga ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamubwiye ko budashobora kuyimuha.
Amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Jean Claude Iranzi aravuga ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize uyu mukinnyi yari yakoreye imyitozo hamwe n’ikipe ya Rayon Sports ndetse ngo yari yishimiye kuba yasinya muri iyi kipe ariko byarangiye bananiranywe.
Mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo yabusabye ko bamuha Miliyoni 18 zo kumugura, n’umushahara w’ibihumbi 500 bya buri kwezi, ubaze igiteranyo mu gihe cy’imyaka ibiri akaba yari kuba ahagaze Miliyoni 30.
Amakuru agera k’Umuseke kandi aravuga ko Iranzi yatangiye ibiganiro n’ikipe ya APR FC mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi risoza, kugira ngo ayigumemo.
Iranzi ubu ngo yba yifuza kuva ku bihumbi 400 yahembwaga buri kwezi ndetse n’amafaranga bamugura akaba yarenga Miliyoni umunani yari yaguzwe mu myaka ibiri ishize.
Ikibazo cy’amikoro mu Ikipe ya Rayon Sports gikomeje no guteza umwuka mubi hagati y’ubuyobozi bw’ikipe n’umutoza mukuru dore ko aherutse no gutangaza ko bimubangamiye cyane kuba abakinnyi yari yashimye nka Sina Jerome na Iranzi batabamuguriye.
Umunyamakuru wacu uri ku kicyaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” akurikirana uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi risozwa aratangaza ko hari amakuru avuga ko ubu Rayon Sports na Sunrise barimo guhanganira ku isoko umukinnyi wo muri APR witwa Nova Bayama kuko ashobora kuba ari ku rutonde rw’abo APR iteganya gusezerera.
Soma inkuru bifitanye isano: Iranzi ari mu biganiro na Rayon
Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW
0 Comment
Iranzi uhora mu mvune kweri niwe ushaka 30,000,000 nibamureke asubireyo ndebe ko APR izayamuha.
Ese ubwinshi bw’abafana ba Rayon bumariye iki ikipe? Ni abo kuvuza induru gusa? ubwo uko bangana bananiwe kugurira kipe yabo byibuze abakinnyi babiri? Ndabagaye cyane ntimuzongere kuvuga ngo Rayon ni ikipe ya Rubanda.
Sha ko wikomye abafana ba Rayon aho wowe iyo ufana uretse kugwiza umurongo w’urugambo ujya byibura umenya n’aho agafaranga baha abakinnyi kava, ubuse ko wabasetse iyo ufana uyigenera angahe? Rayon yireke niba kandi ubona hari uburyo wayizamura tanga inama yubaka itari iyo yihorere kuko byibura aho igeze yabashije gushyiraho umurongo abafana babishoboye babasha gucishaho inkunga yabo naho Bintunimana ntibikunyura kuko ni bimwe mu byahungabanya umunezero mu kibuga w’ikipe yawe none ngo bagure Iranzi kuri 30,000,000 frw ubu se yayindi ufana iguze bangahe ba miliyoni icumi byibura. urakoze kubw’inkunga idafite akamaro uduhaye.
ngaho uyahure rero ni iyarubanda
wowese utanga angahe mw,iyo Equipe yawe?mujye mureba ibibareba ibitabareba murebe hasi.aka kanya mushiz,impumu?mwise mwanze umukinnyi nk,umwe wabayuzaga muri cecaf
Kuba ekipe ya Rubanda ntago bisobanura ubushobozi, na Atraco yari ifite ubushobozi ariko uyu munsi ntawuzi aho iherereye, burya iyo abantu iyo bafite ekipe batazi aho cash ziva bashatse nti bajya baseka abandi, kuko iyo source ifunze ekipe irasenyuka, sinzi uyu munsi ko hari umufana wa APR uzi uko abakinnyi bahembwa n’aho abahemba aturuka iyo utazi ibi byose nti wagasetse abakura mu bafana.
Karekezi rero , niba utazi uko abafana bahembwa nayo bahembwa naho aturuka ntabwo uri umufana, abafana b’APR FC bagezwaho gahunda zose zikipe, ningengo y’imali yayo yumwaka, tukamenya gahunda tugenderaho iyo ariyo, tugatanga nibitekerezo, ntabwo gufana ari ukugendera mukigali gusa, no kujya kukibuga muri benshi biriya umusaruro wabyo ntuba uhagije, mugomba no kunganira budget yikipe yanyu, none mubona yakurahe umutungo, nta business ikora murabizi, nimwe mugomba kuyitunga mukayifata mwayirekura igahenuka, cg niba mubona itababwira inkomoko yibibazo ifite, ngo mutange ibitekerezo muyiveho ikipe zifite imirongo ngenderwaho zirahari. naho nta gufana ikipe utazi ibyayo, ngo uragendera kubwinshi, ubwinshi butagira ubishobozi se buzabageza he, erega umugabo ufite inka 1 arusha icyubahiro utunze ihene 100 !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
wowe Anet ngo babagezeho iki sha gahunda se sumuntub uzikora akabasomera ibidaahri ariko sha koko Yezu yabwiye abaturage ati Imana yanyu ibakunda yabahaye amaso yukureba kure ariko nimuyakoresha mumeze nkaho muri impumyi mutareba so rero tuza rayon nakanu ifite ariko ni equipe y’ abanyarwanda bose nawutayikunda tuza rero ugabanye umunnywa munini
Bintunimana we,
Ikibazo si abafana ba Rayon Sports ahubwo ni abakinnyi bo mu Rwanda wagira ngo hari ubatuma gukama Rayon Sports cyangwa kuyinaniza gusa! Iranzi se nka muntu ki wo guca miliyoni 18 zose koko? Guhembwa 500 mille lu kwezi byo wenda okay, ariko ntibagakabye. Niba muri APR baramuguze miliyoni 8 mu myaka 2 ishize ubu koko ageze ku rwego rwa miliyoni 18? Bajye bareka kubonerana Rayon Sports ngo bakabye. Ko nta yindi kipe baigiraho biriya yewe n`iyo APR bavuga ko itayabaha? Rayon Sports umutoza ntabashyireho igitsure mukore mutuje mugwize morale mu bakinnyi mufite kubaka ikipe ntibikorwa umwaka umwe. Uyu bishobora kudakunda ariko ejo ejobundi bikazakunda ariko mudasesaguye umutungo muke muri kubona ngo ejo n`abakinnyi mufite bazabure ayo bahembwa. Ubundi uretse ishema no kuryoshya Ruhago yo mu Rwanda uwo ubasaba kumugiura miliyoni 18 zose , igikombe mukinira harya ugitwaye sinjya atwara angahe ko ari urusenda? Oya rwose njye nabagira n`inama yo kutazongera gupfa kugura umukinnyi urengeje miliyoni 10. Indi nama nibiba ngombwa muzihe imyaka ibiri cg itatu ikipe muyihe Umunyarwanda nk`umutoza mukuru ariko ushoboye atabatwara akayabo, ubundi murebe ko bitazakunda ndetse n`iby`abakinnyi bigakemuka. Umukinnyi yari Cedric abandi bose ni ukucyatsa.
Ese ari Rayon na APR ni iyihe kipe ikoresha amafaranga ava mu baturage cyane? wowe anet wihanangiriza Karekezi uzi neza aho amafaranga APR ikoresha aturuka? mwagiye muceceka ariko ko tubizi? ngo “uhagarikiwe ….aravo……..!!!!!!!!.
MURAHO BAVANDIMWE MUMBABARIRE MWE GUTERANA AMAGAMBO UKO AMAGAMBO SI MEZA.GUSA ICYO NSHAKA KUGIRAMO INAMA ABAYOBOZI BA RAYON NUKO BATUZA NTIBAGENEDERE KURI PRESSION YUMUTOZA.NIBA KOKO IRANZI BYANZE NIBIHANGANE BAGUMANE ABO BAFITE BABAHE IKIZERE.IKINDI MILLION 30000000 NYINSHI CYANE NDUMVA KUBWANJYE BATAZIMUHA,AHUBWO AYO MAFARANGA BAYABIKE BATAZABURA AYO BAHEMBA ABAKINNYI BABAHE MORALE UREBE KO BATAZAWUTERA NEZA UMUPIRA.IKINDI MWAGIYE MWIHANGANA MUKAZANA ABANA BATOYA NABYO KO BYAB A BYIZA.NAHO ABAFANA MUREKE DUHAGURUKE DUFASHE EQUIPE KUKO NIYACU.
Mureke gukabya nta gitangaza cyabaye uretse ko abantu bagira umururumba wo kwigwizaho abakinnyi benshi b’ubusa. Buriya se APR iyo iba ikipe ishaka kubaka kuki bariya bakinnyi itabarekuye kare ngo bishakire makipe?
Rayon Sports niba idafite cash ubu niyihangane ishyire imbaraga kuri bariya ifite nabo ibahembe neza abandi izabagure muri retour.
Ese mwibuka igihe yatwaraga igikombe umubare w’abvakinnyi yai ifite? Bari bake kandi bafashwe neza bizanira igikombe. N’ubu rero ikipe ntacyo itwaye ahubwo ni umururumba ikipe ifite.
Aliko uwarindira de gaule wabo akavaho bakagarura Cedrick na cyane ko azaba yararangije igihano(akarengane) mu kwa mbere 2015 ko mbona yagarurira icyizere abafana kuko bahise bamugarura akivayo (muri janvier 2015 )ntacyo byatanga kuko de gaule wabo azaba akiri muri ferwafa.
Comments are closed.