Digiqole ad

Gutsindwa kwa Espoir BBC mu mikino y'Akarere byaduhaye isomo-Mutokambali

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball Moise Mutokambali asanga kutitwara neza kw’ikipe ya Espoir BBC mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere byarasize isomo rikomeye ryo kutirara ku ikipe y’igihugu.

Moise Mutokambali, umutoza w'Ikipe y'igihugu y'umukino wa Basketball.
Moise Mutokambali, umutoza w’Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball.

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball irimo kwitegura amarushanwa y’Akarere ka gatanu (Zone 5) ateganyijwe kubera mu gihugu cya Uganda mu mpera z’uku kwezi kwa cyenda, umutoza w’ikipe y’igihugu Moise Mutokambali aratangaza ko kuba ikipe ya Espoir Basketball Club itaritwaye neza mu minsi ishize kandi ariyo itanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu asanga nta ngaruka mbi bizatera ahubwo ngo byabahaye isomo ryo kutirara.

Ati “Njye ntangaruka mbi ku ikipe y’igihugu mbibonamo kuko ahubwo byasaga nk’aho abakinnyi biraye kuko bari bamaze gukina Final zigera kuri ebyeri zose, ibi rero njye mbibonamo isomo rikomeye ku bakinnyi kuko batazongera kumva ko bari hejuru y’abandi.”

Akomeza avuga ko ibi abona bizatuma ikipe y’igihugu izitwara neza mu mikino nk’iyi y’Akarere ka gatanu izahuza amakipe y’igihugu, ati “Abakinnyi tuzaba dukina turabamenyereye kandi ntabwo bari hejuru y’abacu.”

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Hamza Rukezamihigo, Bladery Cameroon, Gasana Kenny, Kabange Kami, Yannick Nicolas bose bamaze kugera mu Rwanda aho basanze bagenzi babo ngo bafatanye imyitozo mbere y’uko berekeza muri iyi mikino.

Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW

en_USEnglish