Digiqole ad

Johannesburg: Inyubako iberamo Big Brother Africa yahiye

Umuriro ukomeye kuri uyu wa kabiri Nzeri wibasiye inyubako iberamo amarushanwa ya Big Brother Africa mu gace ka Sasani mu mujyi wa Johannesburg bituma gahunda z’iri rushanwa ryari gutangira tariki ku cyumweru tariki 07 Nzeri zigizwayo nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa.

Inzu iberamo amarushanwa ya BBA yafashwe n'inkongi ku gicamunsi cya none
Inzu iberamo amarushanwa ya BBA yafashwe n’inkongi ku gicamunsi cya none

Ntibiramenyekana icyateye iyi mpanuka kugeza ubu, Endemol South Africa na M-Net bategura iri rushanwa bavuze ko nta kundi guhitamo bafite uretse kwigizayo iri rushanwa bivugwa na News24 ko ryari rigifite ibibazo bya tekiniki kugeza ubu mbere y’uko ritangira.

Kubera ibibazo byo kubona Visa ya Africa y’Epfo abari kwitabira iri rushanwa bahagarariye igihugu cya Ghana bavanywemo hatangira gushakishwa abahagararira Ghana bo muri iki gihugu ariko baba muri Africa y’Epfo.

Abategura iri rushanwa kandi baherutse gutangaza ko u Rwanda na Sierra Leone nabyo bitazitabira iri rushanwa kubera ibibazo nk’ibyo.

M-Net na Endemol South Africa bategura Big Brother Africa batangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose kandi vuba bakabona indi nzu aya marushanwa yahita aberamo.

Mu itangazo bashyize ahagaragara basa n’abagaragaje ko iri rushanwa aho rizimurirwa ritazagenda uko ryateganyijwe kuko bavuze ko ibikoresho bya tekiniki nka Camera zimwe na zimwe ndetse n’ibikoresho byo gusakaza ibibera mu nzu ubu ntabyo bafite.

Bemeje ariko ko nta muntu n’umwe waguye cyangwa wakomerekeye muri iyi nkongi. Bijeje ko iri rushanwa bagiye gukora ibishoboka byose rigakomeza.

Ntibiramenyekana icyateye iyi nkongi y'umuriro
Ntibiramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro

Big Brother Africa ni amarushanwa y’imibanire aho abahagarariye ibihugu bitandukanye bahurizwa mu nzu imwe maze abakurikira imibanire yabo ndetse nabo hagati yabo bakagenda batora ababanira abandi nabi bakavanwa mu nzu. Uwa nyuma usigayemo niwe wegukana igihembo.

Dillish Matthews wo muri Namibia niwe uheruka kwegukana igihembo cya 300 000$  cy’uwabanye neza kurusha abandi muri Big Brother Africa yabaye ku nshuro ya munani mu 2013.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rugiye kwitabira aya marushanwa.

Hari kwibazwa niba ikibazo cy’igihe cyo kubona Visa cyari cyavuzwe ubwo u Rwanda rwangirwaga kwitabira kitaba kibonetse muri iki gihe habayeho gukerererwa kubera inkongi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish