Imodoka 6 zihiga izinda gukundwa kuri iy’isi
Nkuko tubikesha ikinyamakuru FORBES, cyashyize ahagaragara urutonde rw’imodoka 6 zikunzwe cyane kuri iyi isi ariko zikaba zitabonwa n’ubonetse wese kuko n’agafaranga zigur kihagazeho. FORBES ni ikinyamakuru kizwiho gukora ubushakashatsi ku bintu byinshi biba bifite umwihariko . Kuri iyi nshuro kiragaragaza uburyo kuri ubu hari amamodoka ashitura abantu benshi kubera ubwiza bwayo, arahenze ariko nanone ntibibuza abakimaze kwikora k’umufuka. Gusa icyo tutaramenya tugishakisha ni uko mu Rwanda haba hari abamaze kwibikaho zimwe muri izi modoka.
Uko umwaka ushira undi ugataha iyi modoka irakomeza kugurwa cyane ku kigero cya 138%. Iyi modoka ifite imiryango ine,ishobora gutwara abantu 6 bicaye neza. Ikaba igura amadorali ibihumbi 39,365 angana n’amanyarwanda 25,587,250
2. 2011 Honda Civic
Iyi modoka yakomeje kugurwa ku bwinshi kuva umwaka ushije kugeza no muri uyu aho abaguzi bayo biyongereyeho 7%. Ifite imiryango 4 igatwara abantu 5 bicaye neza. Ikaba igura amadolari ibihumbi 23,955 ,angana n’amanyarwanda14,492,775
3. 2011 Hyundai Elantra
Iyi modoka nayo irakunzwe cyane kuko muri uyu mwaka yaraguzwe ku kigero cya 117%,uyu mwaka wonyine kugera mu kwa kane hari hamaze kugurwa imodoka 20,918 mu gihe umwaka ushize mu kwa kane hari haraguzwe imodoka 9,657, ifite imiryango ine,igatwara abantu 5 bicaye neza. Ikaba igura amadolari ibihumbi 20,195,angana n’amanyarwanda 12,217,975.
Iyi modoka yaraguzwe cyane uyu mwaka kugera ku rugero rwa 17%,ifite imiryango ine,ikaba itwara abantu batanu bicaye neza.Igura amadolari ibihumbi 27,245,angana n’amanyarwanda 16,483,225.
5. 2011 Kia Sorento
Kia sorento yarakunzwe cyane uyu mwaka igurwa ku kigero cya 41% ugereranyije n’umwaka ushize.ifite imiryango ine,igatwara abantu 7 bicaye neza. Igura amadolari ibihumbi 34,095,angana n’amanyarwanda 20,627,475.
6. 2011 Toyota Prius
Toyota prius irakunzwe kuburyo ikigero igurwaho nticyari kigera kigabanuka,ifite imiryango ine,ikaba yatwara abantu 5 bicaye.igura amadolari ibihumbi 28,790,angana n’amanyarwanda 17,417,950.
13 Comments
zigurirwa he ngo nge kuzirangura?
byo zifite igikundiro!iriya ya mbere yo ni icikoko.
Mutange 4ne zo ku ruganda nigurire wana
Iyagatanu si iyo muri Africa!!
Ko mbonye zidahenda seee?ukurikije uko zimeze zirahendutse.
apuu iriya ya mbere niyo umukozi wange wo murugo namuguriye izi ntago ntaziteza kko urwego rwange ari high!!!!!lol
yewe koko ubukene ni indwara!nkiyi yaga 6 Prius nayo iba muri za hybride zimwe zitwarwa namashanyaraz none ndabona idahenze rwose!nintombora muri loto niyo nzahita nitera.
umva uwapfuye yararuhutse ariko yarihuse kweri
apu zose zirzhendutse nta V.I.P irimo
ford explorer irarenze
ariko MAGERWA ikwiye kwisubiraho mumikorere,ford explorer natumije igasohoka bidatinze, dore rwose imazemo umunsi umwe wose!!!! lol
Izi modoka ni izu bwenge kereka nyitwayemo miss sapna rwose!
asyigari we miss wanjye ntuzabura imodoka ndayigura mu kanya ndavuga ford baby.
Comments are closed.