Digiqole ad

Imbwa ikize ku isi yapfuye

Nyarubwana yari ikize cyane ku iherutse kuryamira amajanja, ikaba yapfanye miliyoni zigera kuri 12 z’amadorali kuri konti yayo.

Iyo Nyarubwana yakurikiye nyirayo uwo wapfuye 2007

Iyi mwa yitwa “Trouble” uyu mutungo yarawurazwe n’umuherwekazi w’umunyamerika wayiciririye wari unayitunze, ako kayabo gatunzwe na bake cyane mu Rwanda iwacu kakaba katumaga ariyo Nyarubwana ikize kw’isi y’imbwa.

Leona wayisigiye uyu mutungo we yitabye imana mu mwaka wa 2007 ku myaka 87, imari ye ahitamo kuyisigira imbwa ye yamushajishije neza kurusha abuzukuru be biberaga mu mayoga nkuko yabitangaje ajya gupfa nkuko tubikesha 7sur7.be

Nyuma ya Nyakwigendera Leona iyi nyarubwana nayo iherutse kwitaba uwayiremye ngo yimezaga neza cyane, kuyisukura byafataga 8000 by’amadorali ku mwaka, ikarya agera ku 1200$ ku kwezi ndetse ikagira abayirinda aho kurinda abantu nkuko izindi ntozo aribyo zaremewe.

Imihango yo kuyitaba ngo yaba izaba tariki 19 z’uku kwezi, nayo ikazafata make kuri ziriya Miliyoni 12$ ifite kuri konti yayo.

Umuseke.com

 

en_USEnglish