Month: <span>July 2017</span>

Zone 5: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya, byombi bibona itike

Irushanwa ry’Akarere ka gatanu muri Volleyball ryaberaga muri Petit Stade i Remera mu mpera z’icyumweru gishize ryasojwe kuri uyu wa Mbere ryegukanwa na Kenya yatsinze u Rwanda amaseti 3-1. Gusa ibihugu byombi byakatishije itike yo gukina igikombe cya Afurika. Kenya yongeye kwigaranzura u Rwanda rwayitsinze mu marushanwa abiri y’akarere ka gatanu aheruka 2013 na 2015. […]Irambuye

Episode 170: Daddy mu buzima bushya, Joy aramusasiye…Umugore bakodesheje inzu

Fils wari ucyambaye ikote yatugejeje ku muhanda maze turamusezera asubira mu rugo, amaze kwinjira mu gipangu, Joy- “Daddy! Ese koko turajyanye?” Njyewe- “Ma Beauty! Shyiraho akadomo! Ubu ndi hafi yawe kuko ari wowe navukiye kugaragira” Joy- “Ubu kuva uyu munsi ntabwo nzongera kurara ntakubonye?” Njyewe- “Jo! Iryo ni isezerano ntasimbuza feza cyangwa zahabu, ni umurage […]Irambuye

Kamonyi: Impanuka yahitanye babiri, batanu barakomereka bikabije

Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ifite Plaque RAC 903K yakoze impanuka muri uyu mugoroba abantu babiri bahita bitaba Imana, abandi batanu barakomereka bikabije. Iyi mpanuka y’imodoka yari ivuye  i Muhanga yerekeza mu mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Kamonyi ku murongo wa Telefone bwatangarije Umuseke ko batari bamenya […]Irambuye

Nyanza: Abana babiri bapfiriye muri Piscine ya Hotel

Abana babiri b’abanyeshuri mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya Tekiniki rya St Peter Gihozo bitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere barohamye muri piscine ya Hotel Dayenu Nyanza. Aba bana bari baje koga muri iyi piscine ari batanu, bane muri bo bacumbitse mu kigo undi umwe ataba mu kigo. Abana bapfuye […]Irambuye

Musanze: Bamaze imyaka 4 baka ingurane y’ahanyujijwe umuhanda

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka ine batarahabwa amafaranga y’ingurane y’ubutaka bwabo bwanyujijwemo umuhanda wakozwe ubwo hubakwaga Ishuri rikuru nkomatanyamyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic). Aba baturage bavuga ko basiragiye kenshi mu buyobozi bukajya bubaha ikizere ariko amaso akaba akomeje guhera mu kirere. Mu bikorwa byo […]Irambuye

i Muhanga: Mpayimana ngo natorwa azatinyura abantu bavuge ibitagenda

MPAYIMANA Philippe wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu yabwiye abatuye i Muhanga ko nibamutora azatinyura Abanyarwanda kuvuga ibitagenda neza kuko ngo ubusanzwe bakunze kwivugira ibigenda gusa. Ku mugoroba wo kuri uyu  wa mbere mu Mudugudu wa Biti, Akagari ka Remera, mu Murenge wa Nyamabuye niho umukandida  ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yimamarije bwa mbere muri aka […]Irambuye

Min. Nyirasafari arasaba abakobwa kumvira inama z’abakuru n’iza Perezida Kagame

Kuri uyu wa mbere Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije inama mpuzamahanga y’umuryango w’abagide igamije kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa. Iyi Minisiteri irasaba abana b’abakobwa bo mu Rwanda kumvira inama z’umukuru w’igihugu n’iz’abandi bantu bakuru kuko baba bafite byinshi babarusha. Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere n’Umuryango, Nyirasafari Esperance wagarutse ku nama z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko […]Irambuye

I Gikundamvura…Habyarimana ari kwamamaza Kagame…Haki ya Mungu

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iheruka umusaza Joseph Habyarimana ari mu byayiranze, ubwo yabwiraga Perezida Kagame ati “Uturi imbere tukuri inyuma haki ya Mungu tugire amahoro”. Uyu munsi uyu musaza uyobora Koperative y’aba DS yagaragaye mu gikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame biteguye i Gikundamvura muri Rusizi. Habyarimana yahise amenyekana cyane kuva burya, uyu munsi yari yishimye […]Irambuye

Kwizera Pierre Marchal agiye kurushinga n’umugore wa kabiri

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Kwizera Pierre Marchal yasohoye impapuro zitumirira ubukwe bwe buteganyijwe tariki ya 2 Nzeri 2018. Ni nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2017 Kwizara Pierre Marchal na bagenzi be bari mu ikipe y’igihugu ya Volleyball barakina umukino wa nyuma […]Irambuye

Gicumbi: Ingabo zubakiye abaturage Poste de Santé ya Mutandi

Uyu munsi mu murenge wa Mutete mu kagari ka Mutandi abaturage batashya ivuriro bubakiwe n’ingabo mu gikorwa cya Army Week, bishimiye cyane ko baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya kuri centre de Sante ya Musenyi. Aba baturage bakoraga nibura 10Km bajya Musenyi kwivuza, ababaga barembye cyane bakubitikaga bikomeye. Ibi byatumaga hari benshi bivuza bya gakondo. Jean […]Irambuye

en_USEnglish