Digiqole ad

2016-2019 ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhura n’ingorane – Min.Gatete

 2016-2019 ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhura n’ingorane – Min.Gatete

*Guverinoma yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka 3;
*Igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda;
*Guverinoma yashyizeho ingamba zigamije guhangana n’iki kibazo ariko umusaruro wazo ushobora gutinda;
*U Rwanda rwatangiye gusaba IMF ikigega cy’ingoboka.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete mu kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2016/17, 2017/18, 2018/19, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezeho gukomeza guhura n’ingorane zituruka ku igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Amb.Claver Gatete.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb.Claver Gatete.

Min.Gatete Claver yavuze ko muri iyi myaka itatu iri imbere, ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhura n’ibibazo bituruka ku miterere y’amasoko mpuzamahanga.

Ati “Ubukungu bwacu bwitezwe kuzamuka ku gipimo cya 6% muri 2016/17, (igipimo) kikazagera kuri 6.5% muri 2018. Izamuka ry’ibiciro ku masoko rikazaguma ku gipimo kiri munsi ya 5% mu gihe giciriritse.”

Min.Gatete yabwiye Inteko ko icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga kiziyongera ku gipimo cya 9% bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga bikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Kubera ko igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga rikomeje kugira ingaruka ku bicuruzwa twohereza mu mahanga no ku bukungu bwacu muri rusange, Politike y’ingengo y’imari ya 2016/17 ndetse n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciritse zifite umwihariko wo gushyiraho ingamba zigamije kongera ibicuruzwa twohereza mu mahanga no kugabanya ibyo dutumiza yo, ari nako duteza imbere ikoreshwa ry’iby’iwacu.”

Mu ngamba Leta yafashe zizayifasha gukomeza guhangana n’ibibazo byugarije ubukungu, harimo kongera ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga no kugabanya ibyo rutumiza mu mahanga.

Muri iyi ngamba, ngo inganda zo mu Rwanda zitandukanye zizafashwa kongera umusaruro; Leta yongerere agaciro umusaruro w’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga, ndetse no hakomezwe ubushakashatsi ku mutungo kamere twaba dufite mu butaka (oil exploration); Leta izongera ubuso buhingwaho icyayi n’ikawa; Irusheho kubyaza umusaruro umushinga w’ubworozi bw’inka zitanga inyama cyane cyane izijya hanze; Leta ngo izateza imbere ubukerarugendo na Serivise, hatangizwa imirimo izakorerwa muri ‘Kigali Convention Center’.

Leta kandi ngo igiye gushyiraho ikigega kizajya gitanga ubwishingizi n’ubundi bufasha ku bashoramari bafata inguzanyo ziteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga (export growth facility).

Indi ngamba, igamije koroshya ishoramari n’uburyo bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda, ahaho ngo ni ugushyira ingufu mu bikorwa by’ingenzi birimo kongera ibikorwa remezo hubakwa umuhanda wa Kivu Belt Rubavu-Rubengera-Gisiza, hagurwa ikibuga cy’indege cya Kigali, hasanwa umuhanda Bugarama-CIMERWA, hongerwa ingufu z’amashanyarazi, hasanwa umuyoboro wa Mamba-Butare, kugeza Amashanyarazi mu duce tunyuranye tw’inganda, gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali no mu cyaro hirya no hino.

Ingamba ya gatatu, ni uguteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane hibandwa ku guhaza amasoko y’imbere mu gihugu, ndetse no gusagurira amasoko mpuzamahanga.

Aha, harimo gukwirakwiza gahunda ya twigire muhinzi, kongera ikoreshwa ry’inyongera musaruro no gutanga ishwagara mu Turere dufite ubutaka busharira, Gukomeza gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka ku misozi no mu bishanga, kongera ibikorwaremezo bifasha guhunika imyaka, hitabwa ku gushyiraho uburyo bwo kubika ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga nk’indabo n’ibindi.

U Rwanda rurimo gusaba IMF ikigega cy’ingoboka

Minisitiri Gatete Claver yavuze ko bitewe n’uko zimwe muri ziriya ngamba zisaba igihe kinini kugira ngo zitange umusaruro, ubu ngo Leta yatangiye kugirana ibiganiro n’ikigega mpuzamahanga cy’imari “IMF” kugira ngo hashyirweho uburyo bw’ingoboka yafasha u Rwanda kubona Amadevize ahagije kugira ngo rubashe gutumiza ibintu mu mahanga igihe bibaye ngombwa.

Gusa, ntiyagaragaje amafaranga bifuza muri iki kigega cy’ingoboka, n’igihe bifuriza kubona iyi ngoboka.

Soma Ingengo y’Imari 2016/17: Amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere azagabanuka kubera inkunga z’amahanga.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

46 Comments

  • Noneho se mwemeye ko mu RWANDA mufite ikibazo cy’amadevises?ubundi se ko mwabihakanaga muvuga ngo nta kibazo.Mbese ko mutatubwiza ukuliku impmvu ayomadevises yabuze? reka mbabwire impamvu: 1/kuba nta democracy iba mu RWANDA byatumye inkunga igabanuka.2/kuba twarafashije M23 gutera Congo byatumye inkunga ikurwaho kandi twirukanywe muri Congo aho twibaga umutungo wabo 3/nta kintu twohereza mu mahanga kuko 60% bya budget bigizwe n’inkunga iva hanze. YEWE NDABONA BITAZOROHA IBYACU.Nta kizere ko bizoroha ahubwoibibazobizakomeza kuba bibi cyane.

    • Et vous en etes ravi??

    • Ubwose wowe uzi imibare!?ngaho bara amafranga ya budget bashizeho urebeko amenshi atazava murwanda,mujye muvuga ariko nibyo muvuze mube mwana bihagararaho basi.
      Nizo mpamvu utanze aho ntabwo zifututse Kbsa kuko ibya m23 byarangiye kera

      • NTA MIBARE UZI SHA? ariya mafr bavuze ntabwo azava mu RWANDA. Amesnhi azava mu mfashanyo(60%).aHUBWO IZO MFASHANYO ZIVUYEHO MWAJYA HEHE?naho se mu RWANDA haba iki koko? TAXATION ifite ikibazo kubera ubukene;none ayo wumva yava hehe kandi EXPORTATION ntayo. Ikindi budget ntabwo ari CASH. Budget ni PLAN igaragaza ibizakorwa n’amafr azabigendaho naho azava. Iyi budget,BIMWE NTIBAZI AHO BIZAVA kandi nta nubwo bizera ko bazabibona. Urugero: mushobora gutungurwa iyo mfashanyo igabanutse:NONE SE UBWO MWAKORA IKI?

    • Kuki mwanga igihugu cyanyu kandi ba nyoko na ba so na bene wanyu ariho baba kandi bazagerwaho nabo n’ibibazo. urabona koko iyi comment yawe ituzuyemo urwango wanga igihugu cyawe.

      • NIMWE MWABATEYE IBIBAZO.iGIHUGU MWARAKISHE

  • Ibi bintu harimo itekinika. None se ko bavuga ko bagiye kugabanya ibitumizwa mu mahanga nyuma bakatubwira ko ibitumizwa mu mahanaga biziyongeraho 9% ubwo murumva bisobanutse?
    Reka nzibariza Joseph Ngarambe niwe ubisobanura umuntu akabyumva neza.

    • KIGABO we! arega gutekinika.com nibyo bazi gusaa!! byose byarabacanze kweli. Nonese ntabwo uzi ko igihe cyose bavugaga ko mu RWANDA bateye imbere? wigeze wumva bavuga ko bafite ikibazo c’amadevises se? Reka gatoya ahubwo uzabona u RWANDA rubaye BANKRUPT. Ntuzi ikibazo cy’amazu I KIGALI se? ubu ayo bubatse yabuze amabayagura n’abakodesha kandi byose byari mortgage ya banki.Mu minsi mikeya ariya mazu azaba atuyemo ibihunyira:ubundi nibwo uzahita umenya ubwo bukungu bwibera za KIGALI gusa.Ariko u RWANDA ni KIGALI gusa?KUKI BATAVUGA UBUKENE BWIBEREYE MU CYARO aho besnhi batabona icyo kurya buri munsi. Hari nabo amavunja yishe

  • Mukomeze mutwicishe ubushomeri:murabeshya ntimuzakomeza kurya mwenyine.TUZEMERA TUJYE MU MIHANDA kakorwe REVOLUTION.Ubukungu bufitwe na 2% by’abanyarwanda.Ibi ntituzabyemera.

    • Akabazo k’amatsiko,kujya mu mihanda bikemura iki?

      • umaze guhaga se? cg ni umurengwe gusa? ubukungu bw’ u Rwanda bufitwe n’abantu bakeya cyane(2%) NONE URIMO WIRATA?

    • 1-Rapport yasohowe na MINALOC ishyira abanyarwanda mu byiciro by’ubukungu (Leta yo yahisemo kubyita ubudehe) ivuga gutya:

      -Icyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.
      -Icyiciro cya kabiri cy’Ubudehe kirimo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.
      -Icyiciro cya gatatu cy’Ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda
      -Icyiciro cya kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

      *Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa. Iki cyiciro cya 4 kirimo n’abayobozi bo kuva ku rwego rw’uwitwa umuyobozi mukuru (Director) mu nzego za leta kugeza kuri Perezida wa Repubulika.

      2-Ngirango urabona ko ubukungu bw’igihugu buri mu ntoke z’abantu bangana na 0.5% by’abanyarwanda bose.

      3-Nagirango rero nkubwire ko umunsi wakoze iyo revolution yawe, rwose uramenye ntuzahototere ba nyakujya ukeka ko aribo baguteje ibyo bibazo by’ubushomeri uvuga ko ufite. Izo revolution zanyu tumenyereye ko zimena amaraso y’abatindi, abakomeye bakiyambukira imipaka n’imiryanango yabo naho twe ba nyakujya tukicwa, abatishwe bagahinduka abacakara mu gihugu cyabo.

      • Rwabugili, usobanuye ibintu neza.Ese ibyo perezida Kagame arabizi?

        • Simbizi uzajye kumubaza dore office ye iba hakurya hariya.

  • De toute facon l IMF vous avez prevenu.ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka .naho abo mbona byashimishije bavuga ki Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda.Imana yacu iduhora hafi n u Rwanda rwacu

    • Iby’uko imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda ni slogan nta kuri kubamo! Iyo bikiba byo muri 90-4 ntiba yarabuze! Naho iby’ubukungu bugaragara ko bwifashe nabi muri ibi bihe n’ahazaza navuga ko Boss wa IMF Christine Lagarde yabateguje muvunira ibiti mu matwi, muba mutanze za cheques zitazigamiwe incuro 2 zose ngo murubaka za KIGALI CONVENTION CENTER…! Ariko birazwi ko mufite za zahabu,diyama n’andi mabuye menshi y’agaciro mwahunitse muri BNR! Muyazane tuyagurisheho(nubwo yataye agaciro)ntituzaburamo n’icya 10 abantu baruhuke ayo bakatwa buri kwezi ajya mu AgDF! NAKO TUTARAMENYA ICYO KUNGUKA BURI MWAKA!

  • Cyakora uyu mugabo Gatete ndamwemeye.Yahisemo kuvugisha ukuri kugirango ejobundi nibihirima bitazamubazwa.Abirirwa babeshya ngo nta nkunga bakeneye, ngo barigira,ngo agaciro found kazasimbura inkunga yatangwaga nabanyamahanga,Abo nibo bayobya rubanda mu nyungu zabo.Min Gatete we yatanze abagabo izuba riva, ejobundi batazamubaza amafuti.

  • none haje made in Rwanda…………..kandi nta muturage wabanje kubazwa niba ayishaka cg yanze caguwa….nyuma tukabwirwa ko ibyemezo bifatirwa aaturage babigiramo uruhare……..iyi budget se harya abaturage ubu bayifiteho uruhe ruhare…………….none ngo haje IMF nyamara aha hakenewe ko Rubanda izirikanwa mbere na mbere

    harya ubu ntimwagabanya amavantages ya ba nyakubahwa, ntimwagabanya bya V8, ntimwagabanya ibimodoka bigaragira ba nyakubahwa batembera u Rwanda?

    • Harya wowe ushaka ngo buri cyemezo leta igiye gufata hajye hakoreshwa amatora mugihugu hose ngo barebe ababyemera nabatabyemera!?

  • Nyamara ingaruka zubukungu bwurwanda byomurazakubibona bitatenze uyumwaka WA 2016 mugihe abaturage basigaye bicira isazi mumaso mwarangiza ngurwanda ruraterimbere ruterimbere ryari kandi nabakoreye leta batishyurwa.
    Ahaaa ngaho tubitege amaso noneho ubwo minicofin yabivuze twasabyeko na BNR igira icyoyabivugaho.

    • Ubu bushomeri ko batatubwira igihe buzashirira? TUZABYIKORERE SE?

  • Ariko jye buriya twa notion twa economy turancanga….mwabonye ko Gatete yavuze ko ubukungu buzazamukaho 6% umwaka utaha none ngo tuzasaba IMF amafrw yo kwitabaza in cas… None jye nibwiraga ko iyo bwazamutse tuba dufite reserve zihagije ahubwo tukanagabanya umwenda? Sha umusaza nagarure Kaberuka rero yikoreremo…

  • Nashakaga gufungura business ya import y’imodoka za occaziyo ariko maze kubona imisoro bashyizeho mbishingukamo.

    • Uretse ko nubundi export yo utari kuyikora…keretse wohereje hanze imodoka z insinga

    • haaahahaaaaa haha ubure kujya mubuhinzi nubworozi ukomeze ujajate hahahaa , ntabimodoka bicira imyosti dushaka mu Rwanda.

  • Rwabugiri nkurikije iby uvuze niba aribyo jye ndumva nta shyano ryaguye turi mu isi y aba capitalists aho ubukungu bw isi muri mu maboko y abantu bake kandi hakaba n intera nini hagati y umukene n umukire. Niba imibare ufite ariyo bivuze ko ibukungu bw u Rwanda buri mu maboko y abantu batarenga 60.000frw kandi benshi bakaba muri kigali…ese byaba bitangaje mu gihe ubukungu bw isi yose miliyari 7 z abantu buri mu maboko y abaherwe batarenga 500 benshi muri bo bakaba baba muri America?
    Mwihanagure rero mubike sentiments zanyu mu bubati.

    • @Tembo, ibyo uvuze bifite ifite ishingiro, ariko muri iriya comment sinari ngambiriye kwerekana kuba ubukungu bw’u rwanda bwhariwe na 0.5% (iyi ni imibare ya vuba ya MINALOC) hari “byacitse” ahubwo nashakaga kwereka uyu musomyi ukuri aho guherereye bityo nakora revolution ye nk’uko abivuga ntazashakire igisubizo mu batagifite, dore ko ariko byagiye bigenda mu bihe byashize, aho usanga umuntu yumva ko umuturage basangira amazi y’ibiziba ya Nyabarongo ariwe umuteje ikibazo, maze sugutema akivayo…

      Ariko kandi ku bwanjye n’ubwo uvuga ko ariko isi yose yubatse, njye simbishyigikiye, kuko urareba aho bitugejeje, nta mugabane n’umwe ibura utasangaho amakimbirane n’imirwano. Finally rero sinitwa Rwabugiri ahubwo nitwa Rwubugili.

      • @Rwubugili we!! urakoze cyane. Usubije uriya muntu neza kuko umubwije ukuli. Ariko nawe azi neza ukuli ibyo yivugisha ni ukubera umurengwe. None se umuntu bamubwira ko mu RWANDA ubukungu bufitwe na 0.5% hanyuma akavuga ngo ni byiza,akanatanga n’ingero muri USA!!ngo nabo barabikoraUrumva koko uyu muntu yaba yaragiye mu ishuli?AKARENGANE DUKOMEZE TUKEMERE KOKO?sha NZABANDORA niba koko uyu ari umuntu wize! U RWANDA RUFITE IBIBAZO BIKOMEYE CYANE. Gusa mwibutse ko aka karengane TUZAKARWANYA KANDI TUAKAGATSINDA. Ntabwo ari byiza ko ubukungu bwiharirwa n’abantu banganana 0.5%. Tugomba gusangira. TURA TUGABANE NIWANGA ,BIZAMENEKA

        • Nzabandora we mbabajwe nuko wibwira ko kumva ko uzarangiza ako karengane ari ukuba umunyabwenge… Ahubwo rero niba warize wamenya ko iyo ntambara uvuga utazayitsinda iyo capitalism abarusiya nabashinwa bananiwe ni wowe nzabandora w I Byumba ugiye kuyitsinda. Ubusumbane ni bubi nange nabange bitugeraho ariko bizarushaho kwiyongera aho kugabanuka. Rwabugi sorry kwandika izina ryawe nabi ariko iri sumbana mu bukungu nkurahiye ko ntaho riragera mba nkwambuye!!! Mupole

  • iyaba ubukungu bwakomezaga kuba bubi,byatuma nibura dufata KIGALI mu gihe gitoya kubera ko abasilikali baba biswe n’inzara

    • Hanyuma se mwafata Kigali bikagenda bite ? Ibi bibazo by’ubukungu igihugu kirimo no muri 1989 cyarabigize, abafashe Kiagali dore ntabwo babujije ko amateka yisubiramo nyuma y’imyaka 27…namwe nimuyifata ntacyo muzakemura…Ibibazo by’abakene mubiturekere mwe kudukina ku mubyimba ngo muafatafata, uragafata intosho ishyuhye !

      • @Sano usibye gutukana ibyo wavuze byari bifite ireme kuko wemeye ko ibibazo ubutegetsdi buhura nabyo ubu nabandi bahuye nabyo muri 1989.Narinziko ariko ntacyo bakoraga usibye gutegura jenoside nokuyishyira mubikorwa kuva 1959.

        • Really, bakoraga iki uretse amacakubiri ya kiga-nduga-hutu-tutsi ?…None ngo gufata Kigali, waca we, pumbafu ! Ibibazo birahari ariko nabwo dukeneye ako kavuyo kanyu, urafata Kigali se ni isambu ya nyoko ?

  • Nutegereza gufata kgli ariko abasrikare bashonje uzapfa utabibonye,kdi wibucye ko inkotanyi iyo zishonje aribwo zirwana cyanye,uuzabibaze bya bicucu byanyu bya FAR

    • Ex-FAR bari abasilikari b’abanyamwuga, barwanye intambara imyaka 4 yose leta yu Rwanda nibijyana nayo byose biriho.Ubu sinzi namezi 6 bayirwanira Perzida P.Kagame.Gusa ibi sibyo byari byanzinduye,Ariko iyo ukomye ingasire ujye ukoma n’urusyo.

  • Njye ntangazwa n’abantu bagaragaza amarangamutima yabo aho gusesengura neza amakuru. Hon. Minister yagaragaje neza impamvu y’ihungabana ry’ubukungu bw’uRwanda rishingiye ku igabanuka ry’ibiciro ku byo uRwanda rwoherezaga mu mahanga. Si umwihariko ku Rwanda gusa ahubwo ni Africa n’isi yose muri rusange yibasiwe n’ihungabana ry’ubukungu ( Kugwa ku ibiciro by’amabuye y’agaciro, petrol, .n’ibindi,……. Mubaze Zambia aho inflation monétaire yageze kuri 50% , mubaze Uganda, Kenya, Greece, Angola, n’ahandi. Ahubwo nk’abanyarwanda duhaguruke twese dukore cyane kurusha ukotwakoraga cyane twongera ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi n’indi mishinga itandukanye.Dukore byinshi byiza kdi vuba.

  • Njye ntangazwa n’abantu bagaragaza amarangamutima yabo aho gusesengura neza amakuru. Hon. Minister yagaragaje neza impamvu y’ihungabana ry’ubukungu bw’uRwanda rishingiye ku igabanuka ry’ibiciro ku masoko ku byo uRwanda rwoherezaga mu mahanga. Si umwihariko ku Rwanda gusa ahubwo ni Africa n’isi yose muri rusange yibasiwe n’ihungabana ry’ubukungu ( Kugwa ku ibiciro by’amabuye y’agaciro, petrol, .n’ibindi,……. Mubaze Zambia aho inflation monétaire yageze kuri 50% , mubaze Uganda, Kenya, Greece, Angola, n’ahandi. Ahubwo nk’abanyarwanda duhaguruke twese dukore cyane kurusha ukotwakoraga cyane twongera ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi n’indi mishinga itandukanye.Dukore byinshi byiza kdi vuba.

    • None se tuvuge ko isi yose iri muri recession ? Hahaaa, ibi mujye mubibwira abaturage batazi gusoma, uretse ko ikibazo gihari noneho ni uburyo mugiye kujya mubeshya kandi mukegereza abantu uburyo bwo kugera kuri information…ndetse munabigisha gusoma no kwandika muri 12 YBE…ntibizakunda.

      Nibyo koko igiciro cya copper cyaraguye, ariko ikibazo cy economy ya Zambia, ntabwoa ri aho wakirebera gusa; ese ubundi ni gute igihugu kizima gushingira ubukungu bwacyo kuri copper ? Ndabona nwe urimo ukangurira abanyarwanda guhinga (binyuranye n’ibyo World bank ibasaba) ariko nyamara nta gihe batahinze.

      Gatete nibamuhe ikiruhuko, yakoze aho bubshobozi bwe bugaera.

  • Débat iri kuri uru rubuga irerekana byinshi ku rukundo bamwe bafitiye igihugu n’urwango ou bandi. Mwese mwatanze ibitekerezo icyo muhuriyeho ni un Rwanda kandi icyo mpamya nuko rubaye mwese byabababaza. Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku banyarwanda. Igikwiye ni ugushaka ibisubizo nyabyo byo kubuteza imbere.
    1.Gukura amaboko mu mufuka tugakora
    2.Gusigasira ibyo twatangiye
    3.Kudata umwanya mu magambo ibikorwa byivugire
    4. Kudasesagura ibyo dufite twigira uko tutari (kwizirika umukandara)
    5. Gushyiraho ingamba zihamye zo gusaranganya umutungo w’igihugu
    6.Kubaka icyizere hagati y’abantu (Abahemu bariyongera muri business)
    7.Gushyiraho fond buri muturarwanda wese yagira icyo ashyiramo buri kwezi yafasha abarangije amashuri bihangira imirimo
    8.Kubyaza ikintu cyose umusaruro ntihagire ikidupfira ubusa

    Abashaka intambara nibabanze barwane uru rugamba naho ibindi ni ukwikirigita ugaseka.

    • Iki gihugu ntabwo ari communist, subira mu mitekererze yawe urasanga ipfuye.

    • ongeraho no kugabanyiriza ba nyakubahwa avantages zitwara amafr menshi igihugu…..umukanda tukawizirika twese

  • ariko abantu badakunda u rwanda jye sinabumva nagato, ntagihugu kiryoshye nka rwanda, genda rwanda uri nziza, abakwanga ubwo nubundi ntibigeze bagukunda knd barakuvukiyemo.ariko nubwambere mubona igihugu kigira ikibazo?ntabwo murabona inteko muri USA yateranye yabuze igisubizo cyabo?Ariko mugeho muvugishwe, mutukane, ibyo ntacyo byabagezaho pe, mureke dukure intoki mumufuka dukore ibyabuze, bizaza.

  • ndabwira matayo, aho uba hose ujye umenya ibyo byaho, kuko birunvikana ko utakiri mu rwanda wabaye nkabo murikumwe, ibitekerezo byawe uwabishingiraho yaba yibuze kbs, kandi twe nkabanyarwanda aho tugeze turahazi, rero reba ibyabo bene wanyu ubu ubukungu bwaho nabwo aho birirwa baterana amagambo tujya tuhumva, aho birirwa bacukura kugira babone ko haricyo bakwiyongera turahazi,ariko ci tu es un homme soit un homme correct pas un homme incorrect, umugabo arangwa nibikorwa, naho ibigambo ubu twarabirenze.

    • Muraho mwese murimo gusangira ibitekerezo kuri iyi nkuru y’ubukungu bw’uRwanda? Reka mbagire inama yo kureka ibyo gutukana no kurakariranya, ntacyo byungura u Rwanda.
      Njye uko mbibona, ni uko nimba ubukungu b’u Rwanda buri mu bibazo, twareka ibyo gukikira ibintu ( bamwe numvise mubyita gutekinika), maze tugasaba Prezida wa Republika Gufata ingamba zifatika zo kwizirika umukanda kuri buri wese ( uretse umuturage w’umukene n’ubundi warusanzwe ari ntaho yikora), bikagaragarira buri wese ko koko byakomeye. Urugero: Kugabanya avantages zirenze ku bazifite, tukazamurira gato kubafite duke, ziriya gahunda zigenewe kuzamura umuturage w’umukene zigakurikiranwa neza, bakareka ibyo gutekinika, muri Presidence, hakajyaho ikipi ikomeye yigenga yajya igenzura ibyo byose, igaha Prezida amakuru nyayo yatuma afata ibyemezo byihuse; Leta ikareka ibi byo gufata inguzanyo zihenda cyane ( nk’iriya nguzanyo yo kubaka Kigali convention center, bafashe kw’isoko mpuzamahanga kuri 12%, mu gihe n’ibihugu bikomeye bidufasha, bitinya gufata bene izo nguzanyo, ahubwo bikifatira iza 1% cyangwa 2% ku mwaka, bakareka ibya ziriya Bonds bashira kw’isoko bazishyura 11%-12% ku mwaka, ibyo ni charges zikomeye cyane ku bukungu bw’igihugu.
      Muri make,ni mureke dukore nka Prezida MAKUFURI wa Tanzania. ndumva muri ibi bihe by’ubukungu bwifashe nabi uRwanda rwafata ingamba zo kugabanya depenses zitari ngombwa, tukareba ukuntu twazamura cyane urwego rwa Servises kuko buriya iby’ubuhinzi n’ubworozi ntibiba byoroshe cyane; Bariya bayobozi bavangira Leta biba, badetourna, hajyaho ingamba nyazo zo ku bahasha ku nzego zose harimo no mu butabera, muri police,ect…
      Nitwungurane ibitekerezo muri iyo sens, dufashanye kubaka aho gushaka gusenya n’uduke dufite, ku nyungu runaka!
      Mukomere.11

  • Ibyo Gatete avuga ntibyuzuye. Mujye munenya gutandukanya ijambo ry’umu politicien n’umuntu wikorera kugiti ke! Gatete rero ntavuze byose. Muzafate umwanya musome rapporrt ya IMF na World Bank. Muzashyuha umutwe ni mumenya ukuri k’ubukungu bw’u Rwanda 2014/2015.Muri make U Rwanda rufite ibibazo bikomeye. Abasenga ni mushyireho umwete pe!

  • nkingamba njye nafata nuko urwanda rwajya rutumiza ibicuruzwa hanze rufite intego yo kubyohereza mubindi bihugu kugirango bigabanyeye ingano yibitumizwa hanze yigihugu rwonjyere ibijya hanze

Comments are closed.

en_USEnglish