Month: <span>August 2015</span>

Ubusugi buracyari mu biranga umuco nyarwanda?

Kera ubusugi bw’umukobwa ugiye kurongorwa bwaheshaga agaciro umuryango, uwarongorwaga umugabo agasanga atari isugi byashoboraga kumuviramo gusendwa. Ubusugi bwari kimwe mu bigize umuco w’abakobwa b’abanyarwandakazi. Muri iki gihe mu biganiro by’abantu wumva ko bisa n’ibyahindutse, hari n’abavuga ngo umukobwa w’isugi ‘aravuna’. Gusa hari n’abakemera ubusugi nk’ikigize umuco kandi kidakwiye gucika. Muri iki gihe ibintu byahindutse isura, […]Irambuye

Bamwe mu bajya kwiga hanze y’u Rwanda ngo “bajya guhaha

Dr. Mugisha Sebasaza Innocent umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza aburira bamwe mu bajya kwiga mu bihugu bituranye n’u Rwanda ko hariyo amwe mu mashuri atemewe bityo abantu bagashukwa n’ibiciro byayo biri hasi nyamara bakahakura impamyabumenyi zitemewe. Ibi we yise “kujya kugura ivu basize isukari.” Hari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize […]Irambuye

Kimironko: REMA ntijya imbizi n’akagari gashaka gushyira ikibuga mu gishanga

*Kubaka mu bishanga harimo uruhare rw’abaturage banga gutanga amakuru ngo batiteranya *Amategeko ariho akirengagizwa nkana kubera impamvu nyinshi… *Amazi ni umutungo kamere rusange nta we ukwiye guceceka abona yangirika *Twitegure ibihe bikomeye nidukomeza gusatira ibishanga tukanabyangiza imigezi igakama Mu byumweru bibiri bishize nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA ubuyobozi bwamanutse bujya guhagarika imwe […]Irambuye

Cleophas Barore ngo akunda ibihangano bya Amag The Black

Cleophas Barore umunyamakuru w’inararibonye ndetse ubu akaba umuyobozi w’agateganyo w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, avuga ko akunda gukurikirana ubutumwa bw’indirimbo z’umuhanzi Amag The Black. Barore yabwiye Radio Isango Star ko akunda kumva ubutumwa bwo mu ndirimbo z’umuraperi AmaG the Black kuko ngo avuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi. Barore avuga ko abahanzi bakwiye kumenya uruhare bafite ku […]Irambuye

Bwa mbere umunyarwanda yagiye muri Mountain Bike World Championships

Nathan Byukusenge yaraye yerekeje mu gihugu cya Andorre agiye mu marushanwa y’isi yo gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike World Championships) azaberayo kuva kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nzeri kugera kuya 06 Nzeri 2015. Uyu niwe munyarwanda wa mbere ugiye guhatana muri aya marushanwa. Byukusenge yahagurutse mu Rwanda ku kibuga cy’indege cya Kigali saa […]Irambuye

Kanye West yemeje ko aziyamamariza kuba President wa USA muri

Ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye ibirori byo guha ibihembo abahanzi bitwaye neza muri njyana zitandukanye bo muri USA, umuraperi Kanye West yatunguye abari aho ababwira ko ateganya kuziyamariza kuba umukuru wa USA muri 2020. Mu  myaka icumi ishize yigeze kwibasira President Georges W Bush wo yamushinjaga ko adaunda abirabura kubera ngo ukuntu yitwaye mu kohereza […]Irambuye

“Clesse niwe uteza ibibazo muri Touch Records”- Tony

Mu minsi ishize umuhanzikazi Tony nawe yaje mu mubare w’abahanzi bamaze gusezera mu nzu isanzwe itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka Touch Records yaje guhinduka Touch Entertainment Group. Ngo ahanini biraterwa n’ubwumvikane buke buri hagati y’abahanzi na bamwe mu bayobozi b’iyo nzu. Umwe muri abo bayobozi ushyirwa mu majwi cyane yo kuba abangamira abahanzi ni […]Irambuye

Imana yita ku mirimo myiza Dukora

Imirimo myiza ishimwa n’Imana igirira uwayikoze umumaro, naho yaba yayikoze atazi Imana, yo kuko ikiranuka ntiyibigarwa imirimo. Umugabo umwe Wari umukuru w’abasirikare yigera kurwaza umwe mu bo ayobora, yari yarumvishe ko Yesu akiza abantu ariko ntiyaramuzi, nta nubwo yari yemerewe kwifatanya n’abamwizera kuko Abaroma benewabo ntiyari kubakira! Yasabye abari bazi Yesu ati “Mumunyingingire. Na bo […]Irambuye

Sudani y’epfo: Bidateye kabiri Machar arashinja Kirr kumushotora

Mu cyumweru gishize nibwo President Salva Kirr hamwe na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi 22. Gusa kuri uyu wa gatandatu ingabo za Machar zashinje iza Kirr kurundanya intwaro ziremereye hafi y’ibirindiro bye bityo ngo asanga ibi ari ubushotoranyi bugamije intambara yeruye. Ingabo zitwa Sudanese Peope’s Leberation Army in-Opposition(SPLA/IO) za Riek Machar […]Irambuye

Team Rwanda bakomeje kwitegura Tour du Rwanda muri Brazil

Mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil muri Amerika y’epfo hasojwe isiganwa ry’amagare rizenguruka uyu mugi. Ikipe y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku magare “Team Rwanda”  yitabiriye iri rushanwa ryatangiye ku wa gatatu w’icyumweru gishize, iri rushanwa ryasojwe tariki ya 30 Kanama. Ku cyumweru, wari umunsi wa gatanu ari na wo wanyuma […]Irambuye

en_USEnglish