Month: <span>May 2015</span>

Dr. Kaberuka azasimburwa na Akinwumi Adesina wo muri Nigeria

Umugabo ukomoka muri Nigeria, Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu ni we watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), mu majwi yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 28 Gicurasi Abidjan ku cyicaro gikuru cya BAD/ADB. Adesina afite imyaka 55 y’amavuko, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wari uyoboye iyi banki mu gihe […]Irambuye

REMA irasaba ibigo bya Leta gufata neza umutungo bigenerwa

*Gucana amatara ku manywa *Hari aho amazi yirirwa ameneka ntawubyitayeho *Abanyarwanda barasabwa kwita ku kurengera umutungo kamere Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe gukoresha neza umutungo kamere hirindwa gusesesagura no kurinda ibidukikije, umuyobozi wa REMA yavuze ko hari ibigo bya Leta byangiza umutungo w’abaturage binyuze mu gufata nabi bimwe mu […]Irambuye

Burundi: Ndabitoreye ‘Candidat President’ yaciye i Kigali ajya i La

Audifax Ndabitoreye, wiyamamarizaga kuba Perezida w’u Burundi, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yerekeje ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi aho avuga ko agiye gutanga ikirego kuri Perezida Nkurunziza ngo uri kwiyamamariza kuyobora u Burundi binyuranyije n’amategeko. Amatora ya Perezida i Burundi ategerejwe mu kwezi gutaha. Ndabitoreye yaciye mu Rwanda aho […]Irambuye

Kuganira nibyo bitanga umuti urambye w’ibibazo – Kagame

Mu ijambo ryo gufungura inama y’iminsi ibiri ku kurinda abasivili iteranyije ibihugu 30 bigira uruhare mu gutanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuganira ku bibazo aribyo bitanga ibisubizo birambye mu kuzana amahoro. Iyi nama ivuga ku kubungabunga umutekano w’abaturage b’abasivile (International Conference on the Protection of Civilians), ihuje […]Irambuye

Muhanga: Ubujura mu isura nshya; n’inkono irimo ibiryo barayiterura

*Ku manywa y’ihangu umuntu ashobora kugwa mu gaco k’abambuzi *Mu ngo ni ibindi bindi. Mu mudugudu umwe ingo ebyiri zibwe inkono z’ibiryo Hakunze kumvikana ubujura mu mujyi wa Muhanga, ndetse umwaka ushize harashwe abajura bitwaje intwaro. Ntabwo bacogoye kuko ubu bageze aho kwiba ku manywa izuba riva ndetse bakajya mu ngo bagaterura inkono ku ziko. […]Irambuye

“Nujuje ibisabwa byo kuba nakwegukana PGGSS5”- Knowless

Butera Knowless ni umwe mu bakobwa bamaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Nk’umwe mu bahanzi 10 bari muri iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya gatanu ngo asanga yujuje ibisabwa byo kuba yaryegukana kimwe n’abandi bahanzi bari kumwe avuga ko bafite amahirwe. Mu nshuro 5 zose iri rushanwa rimaze ribaye amaze kuryitabira […]Irambuye

Ruhango: Umuryango wasohowe mu nzu kubera kutishyura 700 000Rwf

Kuva kuwa mbere tariki 25 Gicurasi 2015 ku gicamunsi umuryango wa Samuel Habimana utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango wasohowe mu nzu ye yatejwe cyamunara ngo hishyurwe (700 000Rwf) ibyangijwe n’urugo rwe rwaguye kubera imvura rukangiza inzu y’umuturanyi. Uyu muryango ubu umaze gatatu urara hanze, abana ntibakiiga, Habimana avuga ko Ubutabera bwamurenganyije. […]Irambuye

Icyombo kigiye gucukura Gaz Methane cyoherejwe mu Kivu

Karongi – Saa 05h50 za mugitondo kuri uyu wa kane nibwo icyombo cyubatseho ibikoresho nkenerwa mu gucukura no kohereza Gas Methane ku ruganda ruyihinduramo amashanyarazi cyahagurutse ku mwaro wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ni mu mushinga wa Kivu Watt Project. Iki gikorwa remezo kizatangira guha u Rwanda amashanyarazi angana na Megawatt 25 mu mpera […]Irambuye

Umwuka mubi hagati ya Senderi na Mico ushobora gufata indi

Byatangiye bisa no guterana amagambo bisanzwe hagati ya Senderi International Hit na Mico The Best, ariko bishobora kubyara ikindi kintu. Aba bahanzi bombi bazwi cyane mu njyana ya Afrobeat gusa umwe ntiyemera ko undi amurusha. Mu minsi ishize nibwo Mico The Best yatangaje ibintu bigera ku 10 yemera ko Senderi amurusha. Muri ibyo bintu yatangaje […]Irambuye

Amavubi U 23 azakina na Uganda adafite Olivier Kwizera

28 Gicurasi 2015- Ikipe y’u Rwanda irahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane, yerekeza i Kampala igiye gukina umukino wo kwishyura ariko mu bakinnyi 18 bagenda ntiharimo umunyezamu usanzwe ari nimero ya mbere Olivier Kwizera. Ku rutonde rw’abakinnyi 18 bari bujyane n’Amavubi ntihagaragaramo abakinnyi bagaragaye mu mukino ubanza, nk’umunyezamu Olivier Kwizera usanzwe ubanza mwizamu ry’iyi […]Irambuye

en_USEnglish