Month: <span>January 2015</span>

Comedy Knights yabateguriye igitaramo cy’umwaka mushya

Itsinda ry’abanyarwenya Comedy Knights ryateguriye abakunzi baryo igitaramo mu rwego rwo kubifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2015. Iki gitaramo kizaba ejo kuwa gatandatu muri Serena Hotel, abafana ba Comedy Knights bazinjirira ubuntu. Abanyarwenya ba Comedy Knights bazaboneraho umwanya wo kubashimira imikoranire myiza mwabagaragarije umwaka ushize. Abagize iri tsinda bose bazaba bahari kandi  bazaboneraho umwanya […]Irambuye

Miss Rwanda 2015: Ihogoza Sabrina ni we ubu uri imbere

Kugeza saa munani n’igice kuri uyu wa 29 Mutarama 2015, Ihogoza Kalisi Sabrina niwe wari imbere mu matora kuri SMS mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 umaze gutorwa inshuro 14631, akurikiwe na Darlene Gasana 4363 na Doriane Kundwa umaze gutorwa na SMS 4286. Gutora kuri SMS bifite amanota 20% azagenderwaho mu majonjora y’ibanze (Pre-Selection) azaba tariki 7 […]Irambuye

Ubuholandi: Umusore yinjiye muri Studio ya TV afite imbunda asaba

Byatangaje abarebaga ikiganiro gica kuri Dutch TV ubwo babonaga umusore yinjiye muri iyo studio yambaye ikote risa n’ipantalo by’umukara ariko afite imbunda mu kaboko k’iburyo agasaba abanyamakuru kumuha ijambo akagira icyo abwira abaturage. Ako kanya indebakure(Cameras) zo muri iyo nzu zahise zereka Police uwo musore hanyuma Police ihita itabara vuba. Uyu musore yinjiye mo amaze […]Irambuye

Rugabano: Abana mu ishuri ubu bicaye neza. Umurenge nawo ufite

Mu nkuru yo mu ntangiriro z’uyu mwaka, abana biga ku ishuri ribanza rya Nyagasozi mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi bari babwiye Umuseke ko bifuza gutangira uyu mwaka bicaye ku ntebe kuko ushize bawize bicara ku mbaho bakandikira ku bibero bikabavuna cyane. Iki kibazo cyahise gihagurukirwa, ubu abana bicaye ku ntebe zabugenewe. Uyu […]Irambuye

ILPD KIGALI: Abanyeshuri 80 batangiye amasomo ya nimugoroba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2015, icyiciro cy’abanyeshuri 80 basanzwe bararangije Kaminuza mu by’amategeko, batangiye amasomo azabafasha kwinjira neza mu mwuga bakawunonosora, ndetse bagahabwa icyangombwa (Diploma) yemewe ku rwego mpuzamahanga itangwa n’Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko ILPD, aba bakazajya bigira ku Rukiko rw’Ikirenga. Ndizeye Emmanuel, umwarimu muri ILPD (Ishuri ryigisha […]Irambuye

Karongi: Ubushinjacyaha bwajuririye ifungurwa rya Kayumba

29 Mutarama 2015 – Ku kicaro cy’Urukiko rukuru urugereko rwa Rusizi rukorera mu karere ka Karongi kuri uyu wa kane habereye urubanza Ubushinjacyaha bwajuririyemo icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’isumbuye rwa Karongi cyo gufungura by’agateganyo Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi ushinjwa ubufatanyacyaha mu guhimba inyandiko z’ibinyoma kubirebana n’imibare ya Rapport y’ubwisungane mu kwivuza. Uretse ubushinjacyaha, […]Irambuye

Abashinwa bashyikirijwe ibikoresho bya miliyoni 40 bari bibwe

29 Mutarama 2015 – Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane ku Gisozi yasubije Kompanyi y’ubwubatsi ya CCECC y’abashinwa ikorera mu Rwanda ibikoresho by’amatiyo bari bibwe na bamwe mu bakozi babo. Ricky, umuyobozi w’ishantiye za CCECC waje kwakira ibi bikoresho yavuze ko ababibye batazi impamvu babikoze kuko ngo babahemba neza. Avuga babatwaye ibikoresho by’ingenzi mu […]Irambuye

RUSWA NO KUNYEREZA: “Kwegura gusa ku bayobozi ntibihagije,” Ingabire

Mu kugaragaza ibyavuye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2012-13, kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2015, abayobozi Transparency International-Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane basabye ko abayobozi b’uturere tumwe na tumwe badakoresha neza ibya Leta bajya bakurikiranwa nyuma yo kwegura cyangwa kweguzwa. Ahanini byagaragaye ko bamwe mu […]Irambuye

en_USEnglish