Month: <span>September 2014</span>

Mu Rwanda habura iki ngo Umuziki ubyazwe ifaranga?

Iki kibazo gikunze kwibazwaho na benshi ugasanga akenshi basubiza ko ari ubushobozi bubura, ubundi bakavuga ko ari impano zibura. Ariko ntekereza ko ikintu kinini kibura mu muziki ari ubutumwa. Mumyumve neza mu bihangano byose habamo ubutumwa ariko ibi ntibisobanuye ko ubu butumwa buba buberanye n’umuryango mugari bwakorewe. Abamamaye bemshi mu myidagaduro (ubuhanzi) n’ubwanditsi bamenyekanye kubera […]Irambuye

“ICT yinjije 2% muri GDP… si gake” – Minisitiri Nsengimana

29 Nzeri 2014 – U Rwanda ruritegura kwakira inama ivuga ku ikoranabuhanga, ‘Smart Rwanda Days’ kuwa kane no kuwa gatatu muri iki cyumweru, mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’urubyi Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ICT yagize uruhare rwa 2% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), yanasobanuye na byinshi ku ruhare rw’ikiranabuhanga mu kwihutisha icyerekezo cy’ubukungu bwubakiye […]Irambuye

Abashoferi batwara abantu bagiye guhabwa amakarita y’umwuga

Mu mahugurwa ku bashoferi n’abakomvayeri (conveyors)batwara abantu mu mujyi wa Kigali yatangiye kuri uyu wa 29 Nzeri, bari kuganira banungurana inama ku gutwara abantu neza no guha servisi nziza ababagana. Aya mahugurwa yateguwe n’inzego z’Umujyi wa Kigali, Polisi ishami ryo mu muhanda n’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere, RURA hagamijwe ahanini gukumira impanuka za hato na hato zitwara […]Irambuye

Culture Fashion Show uko yagenze i Kigali. AMAFOTO

Muri iyi week end ku nshuro ya kabiri nibwo mu Rwanda hebereye Culture Fashion Show, umuhango wo kumurika imideri n’imyambaro yakozwe n’abanyamideri batandukanye, uyu muhango wabereye kuri Pt Stade i Remera. Witabiriwe n’abantu benshi bari baje kureba ibyateguwe n’abakora imyenda (designers) bagera ku 10, umunani bo mu Rwanda na babiri b’i Burundi. Hari abamurika iyi […]Irambuye

Abanyamakuru bavuze ko ubukene nabwo bubima ubwisanzure

Abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bahura nabyo harimo ubushobozi, imibereho mibi, guhembwa nabi no kudahabwa uburenganzira bwabo  rimwe na rimwe byabangamira gukora umwuga wabo mu bwisanzure. Kuri uyu wa  mbere tariki ya 29 Nzeli 2014 mu nama yahuje  Abanyamakuru RGB n’inzego zirebwa n’itangazamakuru  abanyamakuru niho  bagarutse kuri bimwe mu bibazo […]Irambuye

Matayo Ngirumpatse na Karemera bongeye gukatirwa icya BURUNDU

Mu rugero rw’ubujurire rw’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha kuri uyu wa 29 Nzeri rwakatiye Mayato Ngirumpatse na Eduard Karemera gufungwa burundu, igihano cyari cyabafatiwe n’ubundi mu 2011 kubera ibyaha bya Jenoside. Matayo Ngirumpatse wari umuhanzi ukomeye akaba na Perezida wa MRND na Edward Karemera wari Umuyobozi Wungirije w’iryo shyaka, bombi bahamijwe ibyaha […]Irambuye

Kugira urukundo, gusenga no kubaha nibyo Knowless asaba urubyiruko

Knowless Butera, umuhanzikazi umaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda, asanga bimwe mu bintu bishobora gufasha urubyiruko rw’iki gihe gukura neza ari uko rwagira urukundo, rugasenga ndetse rukanagira ikinyabupfura (kubaha). Nk’uko uyu muhanzikazi abitangaza, avuga ko mu gihe u Rwanda ruzaba rufite urubyiruko rwinshi rurangwa n’urukundo nta hantu na hamwe hashobora kuzongera guturuka amacakubiri. Knowless […]Irambuye

Nta vuvuzela zemewe kuvugirizwa hanze ya Stade – Spt Mbabazi

29 Nzeri 2014 – Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Spt Modeste Mbabazi yatangaje mu kiganiro kitwa ‘Urubuga rw’itangazamakuru’ ku Isango Star ko nta bikoresho abafana b’Umupira w’amaguru bakoresha bafana byitwa Vuvuzela byemerewe gukoreshwa ahandi hantu hatari muri stade imbere. Muri iki kiganiro Spt Modeste Mbabazi yavuze ko gufana byemewe ariko bigakorerwa […]Irambuye

Frank Joe na Nkusi Arthur bagiye kugerageza kwinjira muri Big

Mu minsi ishize u Rwanda rwavanywe ku rutonde rw’ibihugu bizitabira irushanwa rya Big Brother Africa kubera impamvu zo gutinda kubona ibyangombwa ku bashoboraga kuryitabira, inkongi y’umuriro yibasiye aho rizabera yatumye ryigizwayo, bisa n’ibyahaye umwanya abanyarwanda bari batoranyijwe kuzaryitabira. Frank Joe na Arthur Nkusi amakuru agera k’Umuseke ni uko bamaze kwerekeza muri Africa y’Epfo muri gahunda […]Irambuye

en_USEnglish