Month: <span>March 2014</span>

Umuyobozi w’ihuriro rya za Polisi ku Isi arashima Polisi y’u

Umuyobozi w’ihuriro rya za Polisi zo ku Isi Yousry (Yost) Zakhary ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2014 yashimye uruhare Polisi y’u Rwanda ifite  mu kubungabunga umutekano w’u Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi. Uyu muyobozi amaze  kugera mu Rwanda yakiriwe n’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana […]Irambuye

CAR: Ingabo z’u Rwanda zaherekeje Abisilamu bahungiye muri Kameruni

Ku nshuro ya kane Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centreafrique mu butumwa bwo kurinda abaturage baho  zaherekeje abaturage b’Abisilamu bo muri Centre afrique bari guhungira mu gihugu cya Kameruni kubera urugomo bakorerwa n’Abakirisitu bo muri Anti Balaka. Umurongo w’amakamyo n’izindi modoka zigera kuri 131 wari uherekejwe n’ingabo z’u Rwanda  wambutse agace kitwa Beloko kagabanya  kiriya […]Irambuye

Hatangijwe gahunda yo kubaka imihanda ya 100Km muri Kigali

Mu gihe cy’imyaka ine mu Mujyi wa Kigali hagiye kubakwa imihanda ireshya na 100Km mu ma’quartier’ y’umujyi wa Kigali, ni imihanda y’amabuye aconze bigezweho izatwara akayabo ka  miliyari 25 na miliyoni magani munani mirongo itatu n’icenda (25 839 130 248Frw). Gahunda yo kubaka iyi mihanda yatangijwe none kuwa 2 Werurwe ku Gisimenti i Remera mu […]Irambuye

Jocob Zuma ayoboye urutonde ry’Abaperezida b’Afurika bahembwa menshi

Perezida w’igihugu cy’Afurika y’Epfo aza ku isonga  k’urutonde rw’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahembwa neza k’umugabane w’Afurika. Ikinyamakuru Jeuneafrique dukesha iyi nkuru gitangaza ko mu bushakashatsi cyakoze cyasanze imishahara y’abaperezida b’ibihugu by’Afurika igenda isumbana ariko ngo muri rusange abenshi bahembwa umushahara uri hagati y’amayero 2500 n’8000. Iki kinyamakuru cyatangaje ko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma […]Irambuye

“opposition” cyangwa inzara y’ubutegetsi

Nishimiye ko hano batanze umwanya wo kunyuzaho ibitekerezo byacu. Reka nanjye ntange igitekerezo kubyo maze iminsi nitegereza. Ibyitwa ngo ‘opposition’. Ese kuki ‘opposition’? abantu ntibumva ibintu kimwe nibyo, ariko se nta buryo kutumva ibintu kimwe kwajya hamwe kugakorera hamwe guhuriye ku ntego imwe, cyane cyane mu bihugu nk’ibi byacu bikene kwegeranya imbaraga bigakomera, usibye ko […]Irambuye

Polisi ya Namibiya ifite byinshi yigiye ku Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Werurwe, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Namibiya Lieutenant General S.H. Ndeitunge yasuye Polisi y’u Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana ku Kacyiru ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda. Nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi, LT General Ndeitunge yabwiye itangazamakuru ko icyamugenzaga n’intumwa yari […]Irambuye

Obama na Putin bavuganye nabi ku kibazo cya Ukraine

Iminota 15 kuri telephone niyo aba bayobozi b’ibihugu by’Uburusiya na Amerika bavuganye ku kibazo cya Ukraine, Obama yihanangiriza Putin, uyu nawe amubuza kwivanga mu bibazo by’akarere kabo. Obama yabwiye Putin ko nakomeza kohereza ingabo muri Ukraine Amerika iri buze gufatira ingamba Uburusiya zirimo no gushyirwa mu kato muri politiki y’isi. Obama yasabye Putin ko Uburusiya […]Irambuye

Mabuja arantuka ku buryo buteye agahinda

Muraho neza, Ngeze aho nandika hano kugirango mungire inama, hashize iminsi myinshi nta mahoro mfite na macye mu mutima kubera mabuja. Mu by’ukuri mfite akazi keza, ni akazi ka Leta kampemba neza, nkorana umunsi ku munsi na mabuja ariko pe ni umugore w’umutima mubi kubera imvugo ye. Hashize imyaka ibiri nihangana, umunsi ku munsi nta […]Irambuye

Urubyiruko rugomba kwiteganyiriza ejo hazaza harwo- Rosemary Mbabazi

Mu masengesho ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya kabiri muri Hotel imwe i Kigali kuwa gatandatu, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kumva ko ubuzima bwarwo bw’ejo hazaza buri mu maboko yarwo bityo ko gukora cyane aribyo bizarugeza aheza rwifuza. Aya masengesho yitwa mu Cyongereza ‘Prayer Breakfast’ ategurwa n’Umuryango wa ALPN (African […]Irambuye

Muhanga: Umwana w'amezi 7 warozwe yitabye Imana

Ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 1 Werurwe nibwo uruhinja rw’amezi arindwi rwari rurwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare rwitabye Imana, ni  nyuma yo kurogwa mu byumweru bibiri bishize ruhawe umuti wa Kioda ngo rupfe. Uru ruhinja rwabyawe n’umwana w’imyaka 15. Abakekwa gukora aya mahano ubu bari mu maboko y’ubutabera. Uru ruhinja rwabanje kurwarira […]Irambuye

en_USEnglish