Month: <span>April 2013</span>

Urubanza rwa Ingabire rwahariwe ubwiregure bw’abasirikare bareganwa nawe

kuri uyu wa mbere tariki 29 mata 2013, urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire rwakomeje ku rukiko rw’Ikirenga ku kimihurura,ariko uyu umunsi ukaba wahariwe kumva ubuhamya bw’abasirikare bane bahoze mu mutwe wa FDLR bareganwa na Ingabire. Major Uwumuremyi Vital yabwiye urukiko rw’Ikirenga ko yamenyanye bwa mbere na Ingabire mu mwaka wa 2007 bandikirana kuri interineti, yavuze […]Irambuye

Nyanza: bamaze hafi amezi 2 mu gihombo kubera iteme rya

Mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo ikiraro cya Mpanga cyahuzaga imirenge yo muri ako karere mu buhahirane cyarangiritse kubera imvura nyinshi gituma abaturage batagihahirana ku buryo bworoshye amezi abaye abiri. Ikiraro cya Mpanga ni kimwe mu biraro byubatse mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo, ariko nubwo cyubatse muri Nyanza gikoreshwa cyane […]Irambuye

Uwasomye “Amahembe ane ya Shitani” ntiyari akwiye kundega -Mugesera

Ubwo yireguraga kuri uyu wa mbere tariki ya tariki ya 29 Mata 2013; Dr. Leon Mugesera yatanze impamvu ebyiri zikomeye urukiko rukwiye kugenderaho rutesha agaciro ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha. Mu bimenyetso yatanze harimo ijambo yavugiye ku Kabaya yise “Amahembe ane ya Shitani n’intwaro umurwanashyaka wa MRND atagomba kubura.” Ikimenyetso cya kabiri yahaye urukiko avuga ko cyagenderwaho […]Irambuye

Ibintu 10 Avoka ishobora kumarira umubiri w’umuntu

Avoka nk’ikiribwa gifitiye akamaro umubiri wacu bitewe no kuba ikungahaye ku mavitamine nka A, B, C na K, usanga hari bamwe batacyitaho cyane cyane aho abagabo benshi bakunda kuvuga ko ari ikiribwa cyagenewe abana n’abagore, mu gihe mu bihugu byateye imbere ari nkitegeko ko buri mafunguro hagomba kuba hongeweho ibikomoka kuri Avoka. Ni yo mpamvu […]Irambuye

Tanzania: Padiri yafatiwe mu cyuho asambanya umugore w’abandi

Paruwasi Gatolika ya Korongoni y’ ashitwa Moshi muri Tanzania ubu iri n’ikimwaro yatewe na Padiri Urbanus Ngowi wafashwe muri iyi week end asambana n’umugore w’undi mugabo. Padiri yafashwe kuri iki cyumweru asambana n’umugore uzwi nka Mama P, basambanira mu cyumba cya Padiri ubwe. Umugabo w’uyu mugore ngo yari amaze iminsi akeka ko Padiri amusambanyiriza umugore, […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yitabiriya inama 11 ya EAC

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 mata 2013 Minisitiri w’Intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yitabiriye inama ya 11 yahuzaga abayobozi b’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba yabereye I Arusha mu gihugu cya Tanzaniya. Iyi nama Minisitiri w’intebe yayitabiriye ahagarariye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul kagame utari wabashije kujyayo . Abandi bayobozi bitabiriye iyi […]Irambuye

Nyabihu: Abagiye kwimurwa bafite ikibazo cy’abazabacumbikira

Kubera ikibazo cy’ibiza bimaze igihe byibasiye akarere ka Nyabihu cyane cyane mu mirenge ya Mukamira, Karago, Jenda, Jomba na Kabatwa, hafashwe icyemezo cyo kwimura abaturage basaga 275 batuye ahantu habi, ariko mbere yo kubimura ngo bazaba bacumbikiwe mu baturage bagenzi babo. Ibi abaturage ntibabyumva neza kuko ngo babifiteho impungenge. Akarere ka Nyabihu kavuga ko abaturage […]Irambuye

IMF-DUTERIMBERE irishimira urwunguko rwa miliyoni zisaga 150

IMF- DUTERIMBERE, Ikigo cy’imari iciriritse, gifasha abagore kwivana mu bukene no kwihangira imirimo, ariko ubu n’abagabo bakaba badahejwe, kirishimira urwunguko rwa miliyoni zisaga 150 bagezeho umwaka ushize wa 2012. Ngamije Delphin, umuyobozi wa IMF-DUTRIMBEYE yatangaje ko ikigo abereye umuyobozi cyageze kuri byinshi mu mwaka ushize wa 2012, aho bungutse miliyoni zigera ku 152 ndetse n’abakiriya […]Irambuye

Lauren i Kigali yasuye urwibutso anatoza Amavubi mato

Lauren Etame Mayer avuye muri Uganda muri week end, saa tanu n’igice kuri uyu wa 29 Mata nibwo uyu mukinyi ya sesekaye mu kibuga cy’indege cya Kanombe , urugendo rwe mu Rwanda rwari rugamije gutangiza igikorwa cyo kuzamura abana bari munsi y’imyaka 16 ku bufatanye bwa Airtel n’ikipe cya Arsenal mu bwongereza. Nyuma yo kwakirwa […]Irambuye

Jali: Indezo yaragakoze umugabo yica uwo bashakanye

Ndayambaje Sylverien utuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho kwihekura no kwica uwo bashakanye Mukandayisenga Florence wari ufite imyaka 20 y’amavuko bikaba kandi bikekwako iki gikorwa yagifashijwemo Nyirabazungu Saverina ari we nyina umubyara. Kuri ubu Polisi y’igihugu yamaze guta muri yombi uyu mugabo bikekwa ko yiyiciye umugore n’umwana […]Irambuye

en_USEnglish