Month: <span>March 2013</span>

Gitwe: 36 bari kuvurwa umwingo ku buntu aho kwishyura miliyoni

Inshuro ebyiri mu mwaka abaganga b’impuguke baturuka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika baza mu bitaro bya Gitwe kuvura indwara zananiranye, ubu bari kuvura indwara y’umwingo ku buntu, igikorwa cyari kuzatwara amafranga asaga miliyoni 25 ku bantu 36 bazavurwa. Aba baganga b’Abanyamerika 16 baje baturutse muri za Leta zimwe zigize Amerika nka Calfornia, Texas, New York […]Irambuye

New York yaba igiye kuyoborwa n’umugore kandi w’umu ‘Lesibienne’

Christine Quinn ubu ari kwiyamamariza kuyobora umujyi uzwi cyane ku Isi wa New York, atsinze bwaba ari ubwa mbere uyu mujyi uyobowe n’umugore ariko kandi wiyemerera ko aryamana n’abagore bagenzi be. Christine Quinn ubusanzwe ni umuvugizi w’inama y’ubuyobozi ya New York, arashaka gusimbura Michael Bloomberg umaze imyaka 12 ari Mayor wa New York. Amatora azaba […]Irambuye

China: Intumbi z’ingurube 3 000 zabonetse ku ruzi

Ubwoba ni bwose ubu ku bashinwa bakoresheje amazi y’umugezi wa Huangpu nyuma y’uko ku nkengero zarwo ndetse no mu ruzi kuri uyu wa 13 Werurwe hasanzwe intumbi 3000 z’ingurube nto n’inini zahaboreye. Mu gihe isi ihangayikishijwe n’ibidukikije imiryango itandukanye yahagurutse yamagana uburyo abashinwa bajugunye izi ngurube bagahumanya umugezi ukoreshwa n’abantu ibihumbi mu mirimo itandukanye. Ntabwo […]Irambuye

Esteem Dancers barafatanya n’abahanzi gususurutsa abanyakigali kuri uyu wa gatanu

Ba banya Uganda bamenyerewe cyane mu kimansuro bazwi ku izina rya Esteem Dancers abababonye bwa mbere babyina batangariye ubuhanga bwabo, kuri uyu wa gatanu muri Madronna Inn barafatanya na bamwe mu bahanzi nyarwanda kubasusurutsa. Abababonye bwa mbere batashye bifuza kuzongera kubabona, ngo babagaragarije ko babizi koko ukurikije imibyinire yabo ndetse n’imyambarire , itari imenyerewe mu […]Irambuye

Papa mushya utowe yiswe FRANCIS

Aho bari biherereye muri shapeli abakaridinali 115 bamaze gutora Papa mushya, uwo ni Cardinal Jorge Bergoglio wafashe izina rya Francis, watowe ku mogoroba wo kuri uyu wa 13 Werurwe, biranzwe n’umwotsi bita ko wera uherekezwa n’inzogera ziranga mu rusisiro rw’umujyi muto wa Vaticani i Roma mu Ubutaliyani. Cardinal Jean Louis Tauran niwe wasohotse imbere y’imbaga […]Irambuye

UK yemeye kunyuza miliyoni 9£ z’inkunga muri VUP Umurenge

13/03/2013 – Leta y’Ubwongereza ibinyujije mu kigega cyayo cy’iterambere mpuzamahanga, DFID, yatangaje ko izatanga miliyoni icyenda z’amapound muri gahunda z’iterambere ku rwego rw’Imirenge zigenzurwa na Leta zizwi nka VUP. Ni nyuma y’uko tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka DIFD itangaje ko ku nkunga ya miliyoni 21£ yari yarahagarikiye u Rwanda ibaye yemeye gutanga miliyoni 16£ […]Irambuye

Gitwe: Arashinja Padiri kumutera inda ntagire icyo amufasha

Mujawamariya Alphonsine wari umunyeshuri muri VTC Karambi arwarije umwana mu bitaro bya Gitwe,yavuze ko ahangayikishijwe no kuba umwe mu bapadiri bo kuri paroise ya Karambi yaramuteye inda ntiyubahirize ibyo yamusezeranyije byo kumufasha kurera umwana. Uyu mukobwa yemeza ko ubwo yiteguraga kujya muri stage ye muri Hotel Pacis yo mu Ruhango, yagiye kuri paroisse ashaka ko […]Irambuye

U Rwanda n’u Burundi mu cyumweru cyahariwe ubucuruzi

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu bamwe mu bayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) batangaje ko mu cyumweru cyahariwe ubucuruzi, u Rwanda ruzashyira ingufu mu bufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Nkuko abo bayobozi babitangaje u Rwanda nk’igihugu kibarizwa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nyuma yo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mu gihugu cya […]Irambuye

en_USEnglish