Month: <span>March 2013</span>

Kamuhanda : kuwa kane ni umunsi w’Isoko ry’Itabi gusa

Itabi riturutse i Burundi, DR Congo, Uganda n’irituruka mu bice bitandukanye by’u Rwanda rihurira mu isoko rya Kamuhanda buri wa kane w’icyumweru nk’umunsi iri soko ricururizwamo itabi gusa. Iri soko riherereye mu karereka Kamonyi ukinjira mu ntara y’Amajyepfo uvuye mu mujyi wa Kigali wambutse umugezi wa Nyabarongo mu kuboko kw’iburyo. Usibye abarihashora n’abaza kurirangura ntabantu […]Irambuye

Misiri: Urupfu rw'abasaga 900 rwateje imvururu

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Werurwe 2013, icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na komisiyo ihagarariwe na Perezida wa Misiri Muhammed Mursi, cyemeza ko abaturage basaga 900 bishwe na polisi mu myigaragambyo yabaye ubwo bamaganaga ubuyobozi bwa perezida Hosni Mubarak mu mwaka w’2011. Icyo cyegeranyo kikimara gutangazwa abaturage biroshye mu muhanda batwika ibikorwa remezo ndetse basenya n’amazu […]Irambuye

Polisi yafashe imiti 772 y’urumogi i Kigali

Police y’u Rwanda yatangaje ko yafashe imiti izinze igera kuri 772 y’urumogi mu mujyi wa Kigali inafata abantu batandatu bari inyuma y’ibi biyobyabwenge. Batatu muri aba bafashwe ni abagore, bafatiwe kuwa 13 Werurwe ubwe Polisi yinjiraga mu kagari ka Kora mu murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge. Nyuma yo gufatwa bahise bajya kuba bacumbikiwe kuri […]Irambuye

Yandikiye UM– USEKE.COM ku kibazo cy'amagare mu mujyi wa Huye

Ku banyamakuru b’ikinyamakuru UM– USEKE .COM, mbandikiye mbasuhuza kandi mbashimira umurimo mwiza mukora aho muhora muharanira kutugezaho amakuru y’bibera hirya no hino kandi mukatugerera aho tudashobora kwigerera mukatuganirira n’abaho. Nibyo koko itangazamakuru turifata nk’ubutegetsi bwa kane kuko rimwe na rimwe rishobora kunenga ibitagenda maze abo bireba bakikubita akanyafu maze ubuzima bugakomeza neza abantu bagafatanya kubaka […]Irambuye

Iyo Amerika itabara yari gukiza abasaga 300,000 muri Jenoside -Clinton

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton yongeye kwicuza kuba igihugu cye ntacyo cyakoze ngo gihagarike jenoside yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni. Yabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri televisiyo ya CNBC cyitwa “CNBC Meets” yagiranye n’umunyamakuru uzwi cyane […]Irambuye

Umuganda nicyo gisubizo ku bibazo byacu – Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’intara y’amajyaruguru ashishikariza abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, kwitabira gukora umuganda kuko umuganda ariwo gisubizo ku bibazo u Rwanda rufite. Mu muganda wo kubaka ibiro by’akagari ka Nyamugari, mu murenge wa Nemba, tariki 13/03/2013, Bosenibamwe Aimé yavuze ko Abanyarwanda bifitemo imbaraga, bazikoresheje zakemura byinshi. Biteganyijwe ko ibiro by’ako kagari […]Irambuye

Mzee Karemera yishimira ko yabonye Rudahigwa, Bikiramariya na Kagame

Callixte Karemera ni umusaza w’imyaka 70, yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru n’ubu niho asaziye. Uyu musaza igitangaje ni uko mu gihe cyose yabayeho ngo atunzwe n’umwuga we w’ubuhanzi, mu buzima bwe ngo yishimira kuba yarabonye abantu batatu bakomeye kuri we abo ngo ni Umwamu Mutara III Rudahigwa, Bikiramariya na Perezida Paul Kagame. Mu […]Irambuye

Elion Victory yasinye amasezerano na The Super Level

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13/03/2013, umuhanzi uzwi mu njyana ya Afrobeat Elion Victory yasinyanye amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Super Level ikaba ari iy’itsinda rya Urban Boys. Ayo masezerano Elion Victory yasinyanye na Super Lever ni ay’uko azayibera umwanditsi w’indirimbo (Song writer) na Music Director. Ibi bikazafasha Super Level gushyira hanze umuziki ukoze […]Irambuye

Amavubi azakina na Mali yahamagawe

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mico Milutin kuri uyu wa 14 Werurwe ku gicamunsi nibwo yatanze urutonde rw’abakinnyi 24 azafatamo 18 bazakina na Lea Aigles du Mali mu mukino wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cy’Isi mu itsinda rya munani. Muri aba bakinnyi bahamagawe 10 ni abakina hanze y’u Rwanda naho 14 bakina mu makipe yo […]Irambuye

en_USEnglish