Month: <span>July 2012</span>

Umuhanzi Kamichi yatunguwe n'umukunzi we EMELY DUBOIS ku isabukuru y'amavuko

Kuri uyu mugoroba kuwa 05/07/2012 niho umuhanzi Kamichi yakorewe surprise ya anniversaire n’umukunzi we EMELY DUBOIS, ahagana mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro, inshuti za Kamichi ndetse n’umukunzi we zari zimaze kugera i Remera ahitwa OLYMPIADE hari akabari na Restaurant, kugirango batungure uyu muhanzi ku munsi we w’amavuko nkuko umukunzi we Emily Dubois Hollander […]Irambuye

Umutoza Jean Marie Ntagawabira yasezeye kuri Rayon Sports

Remera – Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 06 Nyakanga, Jean Marie Ntagwabira yatangaje ko asezeye ku butoza bw’ikipe ya Rayon Sports kuko abona ibibazo biri muri iyi kipe atari ibyakemuka vuba. We ubwe yagize ati: “Ntabwo naguma muri Rayon Sports kuko ibibazo nasanze nibirimo uyu munsi atari ibibazo byakemuka uyu munsi […]Irambuye

Umukinnyi Rutare Jonathan Jojo yashyinguwe mu Rwanda

Uyu musore w’imyaka 18 yitabye Imana mu ijoro ryo kwa 24/06/2012 i Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize indwara y’umutima, nyuma yuko umurambo we ugezwa mu Rwanda, Rutare Jonathan Jojo yashyinguwe n’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose mu gihugu no hanze yacyo. Jonathan wari warahamagawe mw’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka cumi n’umunani bakina Basketball wabarizwaga […]Irambuye

“Uncle Austin ni inshuti yanjye yo mu bwana” – Radio

Mu magambo y’ikinyarwanda kitagororotse, uyu muhanzi w’umuganda ubwo yaririmbiraga abari muri Album Launch ya Uncle Austin yatunguye benshi ubwo yahamagaye Uncle Austin akamufata akaboko ubundi akavuga ko usibye kuba bahuriye ku gukora muzika ariko ari n’inshuti zikomeye dore ko biganye amashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa kane. Album Launch ya Uncle Austin […]Irambuye

Kigali: Hatangajwe gahunda nshya y’uko imodoka zitwara abagenzi zizajya zikora

Mu mujyi wa Kigali abagenda n’imodoka zitwara abantu bamaze iminsi binubira ko izi modoka zabaye nke bikaba bibangamira cyane ingendo na gahunda zabo. Mu cyumweru gishize abayobozi b’umujyi bakaba baricaye hamwe n’abakora ubwikorezi bw’abantu mu mujyi kugirango bashake umuti w’iki kibazo. Ikibazo cyagaragaye ahanini ni uko mu gihe cy’amasaha amwe n’amwe (mu gitondo na nimugoroba) […]Irambuye

Abamotari bihanangirijwe ubugizi bwa nabi bahabwa urugero rw'ukekwaho gufata ku

Nyamirambo – Abamotari batwara moto mu mujyi wa Kigali barasabwa kugira amakenga kuri buri mubagenzi batwara mu masaha akuze y’ijoro no kuba aba mbere mu kugaragaza bagenzi babo bitwaza akazi ko gutwara moto bagakora amakosa arimo n’urgomo. Mu nama y’umutekano idasanzwe yabahuje n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki ya […]Irambuye

« Yanyoye nzobya » bikomoka he ?

Uyu mugani baca ngo: “Yanyoye nzobya” wakomotse ku muntu witwaga Nzobya w’i Ngarurira mu Buyenzi; yari umutoni wa Mibambwe Sentabyo, ahasaga umwaka wa 800. Bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane, bimwe bavuga ngo: “Yabaye Sabizeze” Uwo mugabo Nzobya rero, yabaye umutoni w’akadasohoka kwa Mibambwe Sentabyo; bukeye Mibambwe afatwa n’ubushita buramwica, agwa i Remera rya […]Irambuye

China: ingobyi y’umwana (placenta) bayigize ibiryo

Nyuma yo kubyara Wang Lan yatahanye umwana w’umukobwa n’ingobyi yarimo mu nda, iyi ngobyi yayijyanye kuyirya mu isosi nk’umuti wakoreshwaga kera cyane. Ingombyi y’umwana uri munda (placenta) no mu bihugu biteye imbere batangiye kugenda bayemera nk’umuti w’indwara zimwe na zimwe, ariko ntibaragera aho bayishyira ku mashyiga ngo bateke barye. Iyi ngobyi ngo yaba ivura integer […]Irambuye

UNR: Yoga yabavuye trauma, umutwe udakira, igifu, amaso…

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ya Yoga yaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda yasojwe kuri uyu wa gatatu tariki 4 Nyakanga, bavuga ko bayajemo kuko mu mwaka ushize ubwo yari yabaye nanone bari babonye ibyiza bya siporo ya Yoga aho bakize indwara za Stress, umutwe wari waranze gukira, amaso, igifu n’ibindi. Aya mahugurwa ku mukino wa Yoga […]Irambuye

en_USEnglish