Month: <span>February 2012</span>

Osaze Odemwingie ati:"twiteguye Amavubi", Babayaro ati: “Ntimuzasuzugure u Rwanda”

Ku kibuga cya Hawthorns cy’ikipe ya West Bromwich kuri uyu wa gatandatu ubwo yari imaze gutsinda Sunderland muri shampionat y’Ubwongereza, Odemwingie rutahizamu wa West Bromwich na Nigeria wari umeze gutsinda ibitego 2 yahise aboneraho kuvuga ko yiteguye no gutsinda Amavubi i  Kigali. Mu mezi atatu Westbrom yari imaze itabonera intsinzi kuri Hawthorns, amaze kuyitsindira 2 muri […]Irambuye

Amavubi A yatsinze Amavubi B 5-2 mu kwitegura Nigeria

Mu myitozo isa nk’isoza icyumweru bayimazemo, kuri uyu wa gatandatu ikipe y’Igihugu Amavubi yagabanyijwemo ibice bibiro mu rwego rwo kureba uko abakinnyi bahagaze mbere yo gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu. Ikipe A yari iyobowe na Karekezi Olivier n’abandi basore nka Ndoli na IranziJean Claude,  Haruna Niyonzima, Kagere Medie na Daddy Birori n’abandi yabashije […]Irambuye

Muri 24 bashakaga kuba Miss RTUC abagera ku 8 bavanywemo

Mu nkumi n’abasore 24 bifuzaga kuba Miss na Mr ba Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli abagera ku 8 bavanywe mi irushanwa kuko batujuje ibisabwa nkuko byemejwe n’abategura iki gikorwa, kuri uyu wa gatanu. Miss RTUC azatorwa ku nshuro ya kabiri tariki 9 Werurwe muri Sport View Hotel nkuko byemezwa na Kabera Callixte umuyobozi wa Kaminuza ya […]Irambuye

Imikino yo kwishyura muri Shampionat izatangira nyuma ya Rwanda v

Nyuma y’umukino uzaba kuwa gatatu tariki 29 Gashyantare, wo gushaka tiket yo ku kujya mu gikombe cya Africa cya 2013 hagati y’u Rwanda na Nigeria, imikino yo kwishyura (Phase Retour) ya shampionat izahitaisubukurwa. Usibye ikipe ya APR izaba itegura umukino wo kwishyura na Tusker muri Orange CAF Champions Ligue ndetse na Kiyovu izaba itegura kujya […]Irambuye

Déo Mushayidi yakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ikirenga rwahamije Déogratias Mushayidi bimwe mu byaha aregwa maze rumukatira igifungo cya burundu. Mushayidi yashinjwaga kuvutsa igihugu umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano icyi cya nyuma cyo akaba yarakemeye. Muri uru rubanza rw’ubujurire bwa Mushayidi, habanje gusuzumwa […]Irambuye

Uruhu rwawe rushobora kuba UBURURU bitewe n’uburwayi

Mu nyandiko zacu twagiye tubagezaho zimwe mu ndwara ziteye kwibaza, impamvu nyamukuru ni uko tumenya ko bibaho hato bitazaba byabindi ngo ni amarozi. Izi ni zimwe mu ndwara zibasira uruhu zishobora no gutuma ruhinduka ubururu. Ibi bikaba biterwa no kurya ibintu bibamo ikinyabutabire cyitwa “argent”. Mu 2008 Paul karason,40, uruhu rwe yabonye rutangiye guhinduka ubururu […]Irambuye

Imihango yo gusezera Hon Shamakokera murugo no mu Nteko

Kuri uyu wa gatanu nibwo inshuti n’abavandimwe basezeye kuri nyakwigendera Hon SHEMEKOKERA Tharcisse iwe ku Kimironko no mu nteko Ishinga amategeko yari amazemo hafi imyaka ine. Nyuma yo kumusezeraho mu Nteko igitambo cya Misa kirabera kiliziya gatolika ya Regina Pacis i Remera nyuma umubiri we ujyanwe kuruhukira mu irimbi rya Rusororo. SHEMAKOKERA Tharcisse yavutse muri […]Irambuye

Microsoft igiye gusohora Windows 8 mu ndimi zirimo n’Ikinyarwanda

Uruganda rwa Microsoft  ruri kuvuga ku isohoka rya Windows 8. Ni ‘Operating System’ cyangwa ‘Système d’exploitation’ nshya ije ikurikira Windows 7 yari ku isoko. Iyi nshya ikazafasha mu gukoresha indimi 109, zirimo n’ikinyarwanda. Windows 7 yashoboraga gukoreshwa mu ndimi 95, kuri Windows 8 izasohoka ku matariki Microsoft itatangaje, hongeweho indimi zindi 16. Muri zo harimo; […]Irambuye

USA: Umukobwa w’imyaka 9 yahanishijwe kwiruka kugeza apfuye

Agakobwa k’imyaka 9 gusa  kitabye Imana nyuma y’uko gategetswe kwiruka kugeza gapfuye kazira kurya umuzingo wa chocolat. Mukase na nyirakuru nibo bari gushinjwa iki cyaha kuva kuri uyu wa kane nimugoroba muri Leta ya Alabama muri USA. Ni nyuma y’uko uriya mwana yitabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru dusoza. Uyu mwana witwa Hardin Savannah ngo yari […]Irambuye

Bana nimusome umugani w’Abana babi

Yohani na Yozefu bali bavuye kuvoma. Igihe bataragera imuhira, babona abana batazi bicaye haruguru yabo, barabasuhuza. Abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka Yohani na Yozefu. Yohani, ati: ” Yozefu we, tura vuba wiruke, aba bana ni babi, bagiye kudukubita.” Babirukaho, tali tali. Bigeze aho,  Yohani aza gukebuka, abona abo bana […]Irambuye

en_USEnglish