Month: <span>July 2011</span>

Enrique Iglesias ati : « ninjye ufite igitsina kigufi ku

Uyu muhanzi ati : «  ni ukuri ndabihamya ko arinjye ufite igitsina kigufi ku isi » ibi yabitangarije abafana be i Merbourne muri Australia, maze anababwira ku buryo yakoze imibonano mpuzabitsina  ye yambere. Nyuma yo kuririmba kuri uyu wa kabiri, yafashe umwanya aganira n’abakunzi be ku mibonano mpuzabitsina ye ya mbere, ari naho yagize ati : « Nijye ufite […]Irambuye

Umugabo n’umugore bagurishije abana 3 ngo bakomeze Urusimbi

Uyu muryango ukunda gukina imikino yo kuri Internet bita Jeux video, ukina ugatsinda cyangwa ugatsindwa,  barashinjwa ko bagurishije umwana kugirango bakomeze bakine uru rusimbi. LI LIN na JUAN bo mu Bushinwa, ngo nabo bamenyaniye kuri Internet bahujwe no gukunda uru rusimbi, nyuma bararushinga ari nako bakomeje gukina urwo rusimbi rwabo. Mu minsi ishize bagiye gukina […]Irambuye

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ni umufana wa Arsenal

Nyuma y’inama y’umutekano w’intara y’amajyepfo, kuri uyu wa Kane ku mugoroba kuri Sitade ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda habereye umukino wahuzaga ikipe yatoranyijwe mu bakozi b’intara n’abayobozi b’imirenge igize intara n’uturere mu ntara y’amajyepho. Uyu mukino usanzwe uba buri nyuma y’inama y’umutekano wari wiatabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse na Afande Mubaraka Muganga ukuriye […]Irambuye

Umugabo wa mbere ku isi wabyaye, ubu ameze neza

Nk’abandi babyeyi bose nawe ubu amaze guta ibiro nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu ari nawe wanyuma. Thomas Beatie, umugabo wa mbere ku isi watwise amezi 9 akanibaruka, yagaragaje umubiri we ko uri gusubirana neza nyuma yo kubyara. Thomas abana n’umugore we Nancy muri leta ya Arizona, USA, akaba ubu yaramenyekanye cyane ku isi […]Irambuye

Ibaruwa yandikiwe Umushahara; amatariki aregereje

Kuri bamwe amatariki yo guhemberwaho aregereje, ku bandi bo ntibaheruka agashahara kabo kubera ba Boss batakabagerezaho itariki. Uyu munyarwanda dusanga kurubuga rwa Internet umurimo.com yahisemo kwandikira ibaruwa umushahara we awumenyesha ko awukumbuye. Soma iyo baruwa: Umuseke.comIrambuye

Kuki Ingamba za Leta abaturage batazumva?

Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho politiki zitandukanye  zifatika muri gahunda yo guteza igihugu imbere. Wakwibaza impamvu abaturage badahita bazumva ngo bazishyire mu bikorwa. Nyamara ariko haracyagaragara inzitizi mu ishyirwamubikorwa ry’izo ngamba kuko usanga abayobozi b’inzego z’ibanze batubahiriza izo ngamba bitewe n’ubushobozi buke cyangwa imyumvire ikiri hasi. Benshi bibaza impamvu gahunda za leta zigera ku baturage ugasanga […]Irambuye

Umukecuru yidoze umunwa ngo areke intonganya n’umukazana

Mu Bushinwa, umukecuru w’imyaka 57 aherutse kwidoda iminwa ye ngo agabanye induru agirana n’umkazana we iyo batongana. Uyu mucekuru witwa Lin Chuo,  ngo akunda kugirana amakimbirane akomeye  n’umukazana we ku buryo mu cyumweru gishize uyu mukazana yari yatabaje police kubera izi mvururu zurudaca. Nyuma yo gutongana cyane, umukazana yahamagaye Police, maze ihageze, uyu mukecuru abagira […]Irambuye

Ese ni uyu Arsenal yasinyishije?

Biravugwa ko Arsenal FC  ikeneye cyane ba rutahuzamu muri iyi minsi. None uyu mugabo yaba ariwe gisubizo se? Verne Troyer, umugabo ubana n’ubumuga bwo kuba mugufi cyane (igikuri) akaba kandi umukinnyi w’amafilm ukomeye, yagaragaye yambaye umwenda w’ikipe ya Arsenal i Londres hafi yahi ikorera imyitozo, bituma abafana bayo bibaza niba ariwe gisubizo cya ba rutahizamu […]Irambuye

Inama 6 zatuma wirinda kanseri y’amabere

Ku bari cyangwa abategarugori, amabere ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize umubiri wabo, kandi ni n’ubuzima bw’abana bavuka ku babyeyi bombi. Niyo mpamvu rero ibyo bice bikwiye kubungabungwa byumwihariko. Hari rero zimwe munama zafasha kurinda amabere indwara. 1.      Kubona umwana mbere y’imyaka 30 Nibyiza ko abakobwa babanza gushaka uwo bazarushinga hakiri kare, ariko nanone umubonye […]Irambuye

Rutahizamu Saidi Abed yaguzwe na Rayon Sport

Amakuru dukesha umuvugizi wa Rayon Sport Olivier Gakwaya ni uko umukinnyi Said Abed Makasi yamaze kugera mu ikipe ya Rayon sport kuva kuri uyu wa gatatu nimugoroba, ari nabwo impande zombi zamaze kumvikana. Saidi Abed, bita Makasi amaze igihe nta kipe agira abarizwamo, kuva yava muri Difaa Al Jadida muri Maroc, gusa yakoraga imyitozo mu […]Irambuye

en_USEnglish