Month: <span>April 2011</span>

2011, umwaka w’ubukire budasanzwe!

FENG SHUI ni uburyo bwa kera bwakoreshwaga cyane  n’abashinwa mu gutaka(Aesthetic), bashingiye ku mitere y’ikirere n’imiterere y’ibyo ku isi, hagamijwe gutera imbere mu gukora ibintu binoze. Ijambo FENG SHUI ntiryakomeje gukoreshwa mu bugeni gusa, ahubwo ryaje gukoreshwa no mu bindi. Muri ibyo, hari FENG SHUI isobanura isesengura ry’imiterere ‘ibihe (umwaka, ukwezi, umunsi  cyangwa isaha), ukurikije […]Irambuye

Inanasi zizabateza imbere-Dr Kirabo

Toni 40 basabwe n’inyange ngo zirabagoye Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Dr Kirabo Aisa yakanguriye abibumbiye muri cooperative COPANA kongera imbaraga mu buhinzi bwabo bw’inanasi, hakongerwa umusaruro bityo nabo bakarushaho kwiteza imbere. Ubu buhinzi bukorerwa ku butaka bwa Ha 135 mu murenge wa Sake, bukaba bukorwa n’abahinzi 308. Abibumbiye muri iryo shyirahamwe bakaba batangazako ahanini bakunda guhura […]Irambuye

Obama yanyomoje abavuga ko atavukiye USA

Ibiro bya President Barack Obama (White House) byasohoye icyemezo cy’amavuko cya Barack Obama mu rwego rwo guca ibihuha by’uko ngo yaba ataravukiye muri leta z’unze ubumwe za America. Obama akaba yari yaratanze icyemezo cy’uko aba kandi yavukiye muri USA, gusa nticyavugwagaho rumwe. Bamwe mu bakurikirana iby’ubuvuke muri USA ngo bemeza ko uyu mugabo yavukiye mu […]Irambuye

Kagame i New York muri Time 100 Gala!

Perezida Kagame Paul yageze  i New York aho ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu  ahaza kuba igikorwa gihuza abavuga rikijyana kw’isi (top 100 Most Influencial people) mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘Time 100 gala’ igikorwa giteganijwe kubera ahitwa Lincoln Centre. Iki gikorwa kiba kigamije gushimira abaje kera ndetse n’ubu ku rutonde rusohorwa n’ikinyamakuru Time Magasine, […]Irambuye

Muri NUR restaurant irafunga nitishyurwa

“Ikibazo kizakemuka ntabwo bazafunga” Rubagumya, umyobozi wa SFAR Event Solution restaurant igaburira bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda irasaba kwishyurwa byibura 1/3 cy’umwenda iberewemo na Ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba kaminuza nkuru y’u Rwanda (NURSU), usaga miliyoni 121,549,600frws bitaba ibyo igafunga imiryagno kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 z’uku kwezi, nkuko byanditse mw’ibaruwa y’umuyobozi w’iyi […]Irambuye

U 17 yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda

Imbere ya SABC, RFI, Tele Sud, TFI, ndetse na France football, Ambasaderi Jacques Kabare yakiriye ikipe ya U17 maze aganira nabo abereka n’itangazamakuru. Nyakubahwa amabasaderi yerekanye abo basore, anabwira abanyamakuru bari aho ko aba basore berekana isura y’u Rwanda mw’iterambere nyuma ya Genocide ya 1994. Yarabashimiye cyane anavuga ko abatumiye mu mukino wo kuri uyu […]Irambuye

OTAN irahakana gushaka kwica Kadhafi

Kuri uyu wa kabiri OTAN  watangaje ko  utigeze ugerageza guhitana perezida Moammar Kadhafi ubwo ku munsi wejo ku wa mbere wasenyaga inyubako ye iherereye mu murwa mukuru   Tripoli ngo ahbubwo ngo wifuzaga ko watangiza  inzira  y’ibiganiro ndetse no kkwita ku kibazo cy’ububanyi n’ amahanga Jenerali w’umunyakanada  Charles Bouchard, ayoboye ibikorwa by ihuriro ry’ingabo z’ amahanga  […]Irambuye

Man U yatsinze Shalke bitayigoye 2-0

Manchester United imaze gutsinda umukino wayo wa mbere wa ½ 2-0 bwa Shalke 04 mu budage, ni ibitego byatsinzwe na Ryan Giggs na Wayne Rooney. Wari umukino w’imbaraga ku mpande zombi, ikipe ya Shalke kuri stade yayo ntabwo yagaragaje imbaraga nyinshi nkuko yabigenje ubwo ykuragamo ikipe ya Inter Milan muri ¼. Manchester ya Rooney, Chicharito, […]Irambuye

Rayon Sport yamuritse J.Marie Ntagwabira

Nyuma y’ikiganiro Ntagwabira yahise ajya gutangiza imyitozo Muri Alpha Palace Hotel mu kiganiro n’abanyamakuru, president wa Rayon Sport Rudatsimburwa Albert niwe wamuritse umutoza Ntagwabira nk’umutoza mushya wa Rayon Sport. Jean Marie Ntagwabira yavuzeko avuye muri Kiyovu Sport yarabimenyesheje abayobozi ba Kiyovu nyuma y’umukino wa Musanze, ati : « ngewe singenda nk’ihene, Kiyovu narayisezeye, sinari kubavamo mbatunguye kuko  […]Irambuye

Yezu n’Umuhanuzi w’abajenosideri

Nkuko tubikesha inkuru yatangajwe na Tom Ndahiro k’urubuga Umuvugizi.wordpress.com, urubuga Umuseke.com rwifuje gusangiza abakunzi barwo ibitekerezo by’uyu mwanditsi. Hashize igihe abapadiri babiri, Fortunatus Rudakemwa na Thomas Habimana bashinze batangije urubuga rwa internet rushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.   Photo: Padiri Thomas Habimana  na Padiri Fortunatus Rudakemwa (Photo internet) Kubera umwuga wabo barwise […]Irambuye

en_USEnglish