Digiqole ad

RDC-Gucukura mine byasubukuye.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo bwakomorewe

Nyuma y’amezi 5 perezida kabila ahagaritse ubucukuzi nubucuruzi bwamabuye y’agaciro muri nord kivu, ubu yaba yongeye kubufungura kumugaragaro.

Ibyo byabaye kuwa kane tariki 10/3/2011, ubwo Bwana John Kanyoni (president de la corporation des operateurs economiques du secteur minier au Nord Kivu.) Yashyize kumugaragaro itangazo rya perezida kabila ryemerera ubucukuzi n’ubucuruzi bwamabuye yagaciro muriyo ntara ya Nord kivu.

Impavu nyamukuru yateye Kabila gufunga ubwo bucukuzi n’ubucuruzi bwamabuye y’agaciro muri nord kivu, hari amakuru ko byafashaga imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR.

Nyuma yaho inyeshyamba zirukaniwe muri iyo ntara nibwo hafunguwe ubwo bucuruzi. Guverineri wa nord kivu Julien Paluku mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yijeje abaturage ko amafaranga azajya ava muri ubwo bucuruzi azajya yifashishwa mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage aho kugira ajye afashe izo nyeshyamba mu guhungabanya umutekano w’intara.

Yongeyeho kandi ko ibihano bikomeye bizafatirwa uwariwe wese uzacukura ayo mabuye mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

 

Jimmy Shyaka
Umuseke.com/Rubavu

 

en_USEnglish