Digiqole ad

Cameroun: Urubuga rwa Twitter rwafunzwe

Urububuga rwa Titter rwafunzwe mu gihugu cya Cameroun

Kubera ubwoba bw’uko hashobora gukwirakwiza ibitekerezo bihamagarira abantu kwigaragambya, leta ya Cameroun iyobowe na perezida Paul Biya, yafashe ikimezo cyo gufunga umurongo was internet w’urubuga mpuzabantu Twiter.

Nk’uko tubikesha Slate, uru rubuga mpuzabantu rwa Twiter ngo rusanzwe rukoreshwa cyane muri iki gihugu mu bikorwa bitandukanye rwifashishije amasosiyete y’itumanaho nka MTN. Twiter ngo abaturage b’iki gihugu bayikoresha mu materefone yabo bakaba bakohereza ubutumwa bugufi binyuze muri MTN igiciro kigakomeza kuba nk’icy’umuntu wohereje ubutumwa bugufi akoresheje telephone ye bisanzwe.

N’uko bitatangajwe ku mugaragaro, perezida Paul Mbiya n’abamushyigikiye ngo batinye ko abantu bashobora kwifashisha Twiter bagakwirakwiza ibitekerezo bihamagarira abaturage kwanga ubutegetsi nk’uko byagenze muri Tunisia, Misiri, Libya, Maroc, Yemen n’ahandi.

Cyakora abanyamakuru bo muri iki gihugu ndetse n’abaturage batandukanye, batangaza ko basanga leta yibeshye cyane gufunga Twiter, kuko ngo ibyo bitatuma icyashatse kuba kitaba. Paul Bartheremy Mvondo Biya w’imyaka 78 akaba amaze imyaka 29 ku buyobozi bwa Cameroun.

Janvier Munyampundu

Umuseke.com

 

en_USEnglish