Digiqole ad

101 SIMBA BATTALION: Umwe mu mitwe y’Inkotanyi w’abarwanyi kabuhariwe

 101 SIMBA BATTALION: Umwe mu mitwe y’Inkotanyi w’abarwanyi kabuhariwe

Rtd Cpl Gakwaya Kubwimana Marc umwe mu barwanyi babaye muri uyu mutwe avuga ko iyi battalion yari igizwe n’abarwanyi b’Inkotanyi kabuhariwe. Avuga ko 101 battalion yayinjiyemo bwa kabiri kuko yaje kuyivamo yoherezwa muri 157btn mu ishami ryari rishinzwe gukusanya no kubika intwaro no kuzitanga ku rugamba ryitwaga ‘central armory’. 101 Simba Battalion yashinzwe na nyakwigendera Captain Vedaste Kayitare bitaga ‘Intare batinya.’

Uyu ni Rtd Capl Gakwaya Kubwimana Marc wabaye kadogo mu Nkotanyi afite nomero ya gisirikare ya K1194

Rt Cpl Gakwaya ashima bagenzi be bakoranye akazi gakomeye muri 101Simba  Batallion na 157btn.

Ati: “Iyi 101 battalion yarandeze none ndashaje nayigezemo mfite imyaka hafi 16 nari muto mu myaka no mu gihagararo ariko nari mfite imbaraga n’umurava byinshi mu kazi ka buri munsi.”

Nomero  ye ya gisirikare ni K1194 iyo “K” igasobanura Kadogo. N’ubu ngo ntajya yibagirwa umurava wa bagenzi be bakuru  bamuyoboye muri 101batallion.

Ashima urukundo babagaragarizaga nka bakuru babo, bakabarinda imvune kandi baba bananiwe bakabaheka, urugamba rugakomeza.

Ati: “Ndibuka ubwo afande Nyamurangwa yazaga kuyobora 101btn i Cyangugu abayobozi bacu baratubwiye ngo akunda ba Kadogo cyane. Ubwo twajyaga kwiga akazi karangiye bamwe muritwe bararize ntibashaka  gusiga urukundo rwa bakuru babo bumvaga batabaho batari kumwe ariko kuko byari itegeko twaragiye n’agahinda. Ba commanders bacu  baradukunze birenze ibyo umuntu yatekereza.”

Mubo avuga bayoboye iriya battalion harimo Dr Col Jean Paul Bitega.  Ku ikubitiro niwe babanye avuye 157btn amubera umubyeyi amubera mukuru we amubera umuyobozi.

Rt Cpl Gakwaya niwe wari ushinzwe kurinda Col Jean Paul Bitega akamujya imbere ku murongo wa mbere. Icyo gihe yari akiri Lieutenant.

Abandi avuga harimo Late Ltn Gahamba, Captain Murara, Capt Jack Nziza( ubu ni Rtd Major Gen), S/Lt Karasira, S / Lt Mutoro (ubu ni Major) Late Dr Lieutenant Waswa, Late Lieutenant Kamuzinzi, Captain Frank, Late Cpt Butera Njojo yitabye Imana ari Colonel( uyu akaba yari inshuti ye cyane), Major Karyango ubu ni General , Rtd Lt Colonel Kazintwari Kaddafi, Col Charles Muhire( ubu ni Rtd Lt Gen) na Rtd Major Sam Bigabiro.

Avuga kandi abandi bayobozi babanye muri 101 Simba Battalion barimo Captain Tom Mpaka, Major Dr Ben Karenzi, Lt Col Nyamurangwa, Col Alex Kagame( ubu ni Major Gen), Captain Charles Ruzibiza n’abandi.

Abenshi muri aba hakiriho ubu ni abasirikare bakuru muri Rwanda Defense Force(RDF).

Bamwe mu bayoboye iyi battalion:

 

Harimo Col Charles Muhire wasimbuwe na Lt Col Kazintwari Kaddafi, Lt Col Nyamurangwa wasimbuye Lt Col Kazintwari, basimburana umwe ajya aho undi avuye icyo gihe Nyamurangwa Fred yari avuye ku Gisenyi muri battalion yitwaga  Charlie, na Col Alex Kagame wasimbuye Nyamurangwa Fred.

Muri 1996 iyi battalion yinjiye muri Zaire yose uko yakabaye kurwanya Interahamwe zari zazaga kwica abantu  mu Rwanda.

Intambara irangiye byabaye ngombwa ko yubakwa bundi bushya, abayihozemo bari baragiye mu zindi battalions zitandukanye bituma 101 Simba battalion yashinzwe bwa mbere na Late Captain Vedaste Kayitare bitaga ‘intare batinya’ isenyuka ityo.

Nubwo 101 Simba battalion yari icyogere ku rugamba muri rusange RPA nta battalion yayo yari yoroshye.  Zose zari zifite gahunda idakuka yo gutsinda urugamba!

Hari battalion  zagiye zubakwa ziva muri ziriya zagabanye ibice byu Rwanda kugira ngo zitabare vuba bishoboka.

Zirimo nka battalion ya 157,  harimo battalion ya 7, harimo battalion yitwaga  Charlie n’izindi.

Gakwaya yibuka ko iyitwa battalion ya 31st  yavutse iturutse muri battalion ya  101 no mu yindi   yitwaga iya  59 yari iyobowe na late Col Ngoga.

Battalion ya 31 yavukiye i Gitarama ijyamo abarwanyi kabuhariwe nka late Cpt Comando wari muto cyane mu myaka.  Ntabwo yari arengeje imyaka 26 y’amavuko.

Iyi battalion kandi yarimo Major Karampenge Nkurunziza hamwe na Major Muganga Mubarakh( ubu ni Major Gen) akaba yaranayiyoboye.

Indi battalion avuga ni 15  yarwanaga za Cyangugu ihanganye n’Interahamwe zambukaga ziza mu Rwanda kwica Abatutsi.

Hari indi battalion yari ikomeye yitwaga Oscar yakoreraga i Butare iyobowe na Major Jean Bosco Kazura( ubu ni Major Gen).

Rtd Cpl Gakwaya Kubwimana Marc  arangiza inyandiko ye ashimira Inkotanyi bakoranye akazi ko kubohora u Rwanda akazisabira umugisha ku Imana kandi agasaba urubyiruko rw’u Rwanda guhora rwumva ko gusigasira ibyo Inkotanyi zakoze ari inshingano zarwo zihoraho.

Inkotanyi zishimirwa ubutwari zagize mu kubohora u Rwanda no gutabara Abatutsi bakorerwaga Jenoside

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Amateka y’iyi ntambara ya 1990-1994 musigaye mwaraduhinduriye ibyo kurya bya buri munsi, mujye muzirikana ko yarangiye ihitanye abantu barenga miliyoni, abenshi mu banyarwanda bari mu gihugu idusigiye agahiri n’agahinda bitarashira kugeza ubu. Maze mwivuge ibigwi muziga niba akababaro kacu hari icyo kababwiye.

    • @Gahinda, Imana Afrika ifite, nuko ifite bamwe mu bayobozi bareba kure, bagaragaza ukubohoka nyako. Nimwumve ijambo rya Prezida Uhuru Kenyatta ubwo aheruka gusura Tanzaniya, avuga East African Community dukeneye iyo ari yo. Ati: “siyo ya kikabila na ujinga….” https://www.youtube.com/watch?v=D1PvJscuX9Y
      Maze mwumve n’icyo Prezida Magufuri yamushubije, agira ati: turashaka ko abagize East African Community bacuruzanya nta nkomyi. Ko ibicuruzwa byambukiranya imipaka nta nzitizi: https://www.youtube.com/watch?v=oK0BNWKeS7w
      Abwirwa benshi akumva bene yo:

    • Iri zina rya Battalion 101 rituruka kuli Commando Unit 101 yo muli Israel yashinzwe na Late General Ariel SHARON muli 1953.Bali abarwanyi kabuhariwe kimwe na ba Late Captain Kayitare Vedaste.Ngewe icyo nisabira nuko abanyarwanda batazongera kurwana.Turi population y’abakristu hafi 100%.Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana no kwicana.Nkuko byanditse muli bible,intwaro zacu tugomba kuzicuramo amasuka.Aho kwigamba ko twishe abantu ku rugamba tukigamba ko twafashe bible tukabwiriza abantu bagahinduka abakristu nyakuri bakunda amahoro.Intwaro y’umukristu ni bible dukoresha duhindura abantu bagakundana, bakareka kurwana no kwicana.

      • @hitimana nkawe urumva utari injiji koko?ngo tukareka kurwana?hahhhharya iyo bibiliya ntizari zuzuye mu gihugu di?niko abazizanye sibo bashyizemo u ugome igice kimwe ngo kirimbure ikindi?hanyuma se iyo bibiliya hari aho wabonye ihaguruka ikarwana igatsinda izo nterahamwe di?hanyuma ukaba ukora iki mu gihugu bibiliya zitahagurutse ngo zirwanire abarengana ahubwo bakaba bararwaniwe na bene wabo nabo barenganye 1959 bakavutswa ubuzima bakavutswa gakondo yabo?

        Imana niyo yahagurukije inkotanyi Imaze kurambirwa n ubutegetsi bwakandamizaga ubwoko bwayo yaremye atabagishije inama,ubwoko yahaye iki gihugu ntawe Igishije inama ariko abapfapfa bayobeye mu bakoroni bakizera ko koko bazashobora kuburimbura ngo abana babo bakazajya bababaza uko umututsi yasaga,ariko baribeshye cyane igihe bibagirwaga ko Imana y i Rwanda ariyo yahaye Gihanga iki gihugu Ikakimuhana n abazamukomokaho bose,isomo rero bararibonye baratsinzwe karahava ndetse bahasiga ubuzima mu gihe bibwiraga ko bakoze nko mu byuma bityo bazajya bica abandi ariko bo bagatura nk imisozi ari bandakorwaho nyine ariko Imana ntiyibagiwe isezerano yasezeraniye Gihanga ari nayo mpamvu inkotanyi zatsinze nyine,ariko interahamwe zizahora ziribwa nyine igihe cyose intwari zibukwa kuko byibutsa izo nterahamwe ko zatsinzwe.

        Naho ibyo kuvuga ngo kwirata ubutwari ari wowe se wavuga iki?ubutwari bwa mbere kuri iyi si ni ukwitanga ngo urengera abarengana ,inkotanyi rero ntituzazibagirwa Imana yazikoresheje kudukura mu guhora twirukanswa n abaturanyi bacu ngo baradutema turi abatutsi.inkotanyi zatabarutse tuzihaye icyubahiro mwarakoze kandi n izikiriho turaziahimira mwarakoze ubu uyu munsi ntawe uhorwa nuko asa.

        • Ntabwo u Rwanda rwareka kurwana kuko politique yayo ariho ishingiye..Kurwana, jenoside yakorewe abatutsi.

      • Hitimana urakoze kudusobanurira ko muri make dukopera abayahudi nanjye maze igihe nibaza ikibazo nari naraburiye igisubizo ahubwo ubu njyiye kongera nsome ibitabo.

    • GAHINDA rero ntabwo agahinda wagize katuma ukuri kutavugwa ngo udakomereka kukoushobora gusanga hari uwo bifasha akarushaho gushima IMANA ko akiriho.Akanashimira abo IMANA yamwoherereje kumurokora inzara z’ibyanira nawe uzi ubwawe.

  • Ndakwibuka Gakwaya inkoramaraso zigiye kutwicira mu gatenga tugakirira hato !!! Ndakuzi cyane ukiri mukazi ugakora ugakunze Mutarasubira kwishuli Mwarakoze cyane bana bato Nkotanyi , ??????

    • Ukoze hasi unyibutsa ibuye interahamwe 1993 mugatenga sha ndibuka ko zakuye umwana na Maman we muri bus twarimo zikajya kubica uramunsi wambere mubi mubuzima.
      Muvandimwe izonteramwe zasize abana nibo ubona aho bandika idahuye nibyavuzwe. Komera

      • Tumaze imyaka 25 twizihiza ko bamwe mu banyarwanda batsinze abandi banyarwanda bakabohoza igihugu, bakakivana mu.maboko y’abanzi (abo banyarwanda batsinzwe), none ubu igihugu kikaba gitekanye. Ariko ikibazo gikomeye, nuko abo banzi batsinzwe abakiriho batanahunze tubana nabo muri za quartiers n’imudugudu, tukajya mu masoko amwe, tukajya mu nsengero zimwe, tugahahira mu masoko amwe, abana bacu bigana n’abbo, tukagenda muri bus zimwe. Abatsinze bakitwita umwanzi watsinzwe!!!!

    • Reka batubwire amateka yinkotanyi abadashaka kuyumva mwihangane cg muziyahure.bamwe kuritwe inkotanyi bivuga ubuzima bushya .twarongeye tugenda twemye nubwo mwatumariye abantu ariko turiho kubera inkotanyi zo gahorana Imana y’ I Rwanda.iyi nkuru nzayibwira abanjye nabo bazayibwire abazabakomokaho.

  • Harya ubu abakibyina ko babohoje u Rwanda muri 1994, n’abatakaje ubutegetsi abenshi bagahunga, abataguye ishyanga, badafunze cyangwa bahisemo kwinyegeza, bakaba bagihanganye n’abari ku butegetsi, bakangata kuri social medias iyo mu mahanga, abakiri mu gihugu bahoze muri ubwo buyobozi bwavuyeho bo bakaba abenshi ubu barakennye bagenda bububa (usibye abahisemo inzira yo gukoma amashyi nka va Gitimujisho), uwo ugishije inama wagiranye ikibazo n’ubuyobozi buriho, kugeza no ku rwego rwo kunyagwa amasambu no kwimurwa nta ngurane, akubwira ati twaratsinzwe nimuyoboke, harya koko ngo ibyo byiciro byariyunze ubumwe buraganje? Dore aho nibereye!!

  • Iyo turi mu cyunamo no mu mihango yo kwibuka ngarukamwaka kuva tariki 07/04 kugeza tariki 04/07, abantu bose batanga imbwirwaruhame mu gihugu, cyane cyane abategetsi, baba bavuga ko ibyabaye mu gihugu kiriya gihe nta munyarwanda wabyungukiyemo. Twagera tariki ya 04/07, imvugo igahinduka. Abishimira insinzi bagakora ibirori by’akataraboneka, bikomeza igihe kirekire bizenguruka isi, nk’uko n’umuhango wo kunamira abacu nawo uzenguruka isi muri ariya mezi atatu abanza!!!!

    • Ibivugwa bitazongera ni genocide yakorewe abatutsi
      Ibyishimirwa kuri o4/07 ni ugutsinda umwanzi wicaga abatutsi nabahutu batayobotse.
      Wivanga nkana ibitavanguka

      • @marc niba iyo ngengabitekerezo yawe uyihuriyeho n’Abanyarwanda benshi twaba twaragushije ishyano. Ikibi cyose cyabaye nticyagombye kongera kubaho. Imyaka 25 irashize intambara irangiye twagombye kureka gukomeza kwica mo ibice. Abatsinze n’abatsinzwe. Abanyarwanda benshi kuri ubu ni abayizi mu mateka. Abayibonye mutange amateka meza byazafasha abo babibwirwa. Naho ubundi twaba turi kuroha U Rwanda mu cyobo. Ikindi kandi umuntu wese utanze igitekerezo kitari nk’icyawe ntabwo wagombye kumucira urubanza. Ahubwo wagombye kumva ko ari gutanga umusanzu we kandi nawo wagira icyo ukumarira. Murakoze.

    • Wowe uri he muri ibyo byiciro wavuze??? Umunyarwanda yaravuze ngo nta muryango ubura ikigoryi….nawe nubwo wanga kureba ukuri uzabaze abo mwajyanye mu mashamba muri Kongo ubu aribo bayobozi bakuru ukuntu bangana!!!ikibazo ni umutima wo kwongera gusenya wawe niwo ukubuza kobona ibyiza..kandi ntanicyo wabigira: Nemera gusa abababajwe nuko abanya Ruhengeri bo kwa Agatha batakiri ku butegetsi, abo bafite ukuri kuko kumenyera kumera nk´abandi kandi waruzi ko..wiga utiga uzabona bourse, akazi keza, uzatwara igihugu..nibyo baro baramenyerejwe….abo…nubu bazapfa barira gusa ndabasaba kureka abana babo bakabaho..kuko ibibazo byabo ntabyo bazi….

      • Ko utamwibutsa ko gufata abagore babanyekongo kungufu, gusahura imyaka bahinze, kubasoresha amaturo kugahato no kubamenesha mu gihugu cybo ntawuzabibishyuza? ese ugirango umutwe munini babura aho bawukura? sha!!! bataha bagahabwa 250 $ buli muntu.

  • Wikitiranya ibintu cyakoze niba wari munterahamwe zahigaga waragendesheje Ariko abarokowe nurwo rugamba barabyumva bagashisha bumva kuko baba baragiye muri iyo million uvuga

  • When Rwandans celebrate for having defeated their enemies, who are also rwandans and live side by side with the victors, it means something pitiful: lack of long term vision for the country, plagued by conflicts.

  • 15 st bayigenze ivuye mu 157 ihabwa Major Paul Katabarwa hamwe na osca nizo zari zigize brigade yayoborwa na afande Ibingira butare imaze gufatwa bahise batugabanyamo ama unit atatu niyo yavuyemo iyo brigade

    • Do you bebeive more than 15000 from Congo bush yesterday FDRL and now businessmen what are saying where else in the world have you had this????millions of killers in Genocide are now living aside those they likked relatives….if you have been aside interahamwe you know it better than me…but still the trueth is had to accept!!!

  • 15btn kweri ni Katabarwa wayiyoboye General Dr Musemakweri arimwe Dr operation twarabanaga igihundwe 101 Na 15

  • Munyarwanda Marc we urakoze ku bigwi uduhaye by’uko wagendaga imbere mu barinze Lt. Bitega i Cyangugu.
    Nasomye ibyo wanditse hejuru mu nkuru no muri comments zawe, nibaza igihe wagiriye gutabara (kuko uravuga ko
    1993 wari mu Gatenga) kuko uvuga Indwanyi nkunda cyane Kayitare Vedaste nk’aho mwabanye…. bikantera kwibaza kuko nziko yatabarutse mbere y’intambara ya 1994.
    None ubwo wasuhaye army # yawe, wanatubwira igihe winjiriye mu nkotanyi?

  • vive RPA!! u Rwanda ruraryoshye kweli.

  • None se GAHINDA, icyari kuba cyiza ni uko wari kugenda muri IYO MILIYONI. Ariko siko byagenze. Kuba atarapfuye nawe, ni uko hari uwakurokoye. Niba ariko wari mubahigwaga. Niba utari mubahigwaga ni INTERAHAMWE, ubwo uri mubahigaga abatutsi. Uko byagendaga kose, uwazanye igitekerezo cyibi cyo kurimbura ubwoko bw’abatutsi, ntiyarazi uko bizarangira. Gusa byarangiye ariwe ubihombeyemo. Abantu barapfuye rero , nibyo rwose ntawabihakana. Ariko hari abarokotse, abandi nabo bariruhutsa, ubwo ndavuga abatari bashyigikiye interahamwe ibyo zakoraga. None se abahagaritse ubwo bwicanyi, bakirukana ubutegetsi bubi, bakagarura ituze mu gihugu, ubumwe n’amajyambere , bareka kwishimira ibyagezweho. NA HABYARIMANA wakoze coup d’état ayikoreye KAYIBANDA yishimiraga taliki ya 5/NYAKAKANGA buri mwaka, abidushyiramo turabibyina kandi yaramariye abanyaGITARAMA muri gereza bagapfa bagashira abandi bakamuhunga. NAWE NGO NGWIKI ? Hanyuma wowe MAWAZO, uretse aho abantu basaranganyije AMASAMBU cyane mu BURASIRAZUBA, nabwo si hose, ahandi abantu uvuga banyazwe amasambu ni mu ruhe RWANDA. Ese wari uzi ko hari abanyarwanda birukanywe mu gihugu, amasambu yabo bakayigabagabanya, bagarutse mu gihugu se byagenze gute? Batangiye ubuzima bundi bushya. Ni uko se bari babuze ubushake bwo gusubira mubyahoze ari ibyabo?

    • Uravuga ubusa n’ivogonyo ryinshiii ! Kuri wowe ibintu byose ni just black or white, kuri wowe hari abatutsi bahigwaga hakaba n’interahamwe zabahigaga gusa….Hanyuma se niba nta bandi bari hagati aho Inkotanyi zo uzibara mu ruhe ruhande muri ibyo 2 ? Umunsi uburyo abanyarwanda bishwe bwasobanutse 100% uzumirwa ! Njye mporana agahinda ko kuba Abanyarwanda bararushijwe imbaraga n’abicanyi barimbuye imbaga, ibindi uvuga ni ubujinga bushingiye k’uko uyu munsi ufite umugati (wenda utari unawukwiriye) usize margarine.

  • Ibaze kuza kwibohora ukisanga abana n’umugore wawe basubiye mu buhungiro urwo ni urugero ntanze, yewe bamwe baraniciwe mu buhungiro niyo mpamvu nemezako kwibohora burya tutabizi neza kuko buri muntu wese yibohora ikimubuza amahoro. Mubamabirre nari ndi gusoma igitabo nsanga ngo hari personalité igomba gutandukwanywa personalisme. Nahise nshoberwa.

  • Hagati y’imyaka ya za 1962-1972, abaparmehutu bafashe ubutegetsi babifashijwemo n’ababiligi bagezaga ku itariki ya 01/07 ngarukamwaka (y’ubwigenge) no kuri 25/09 ngarukamwaka (isabukuru ya Kamarampaka), abanyuramatwi bakaririmba turatsinze ga ye! Loni yindi izava he? Abambuwe ubutegetsi bahunze n’ababibonagamo basigaye mu gihugu bo bicecekeye bajiginywa. Habyarimana afashe ubutegetsi amarira ku icumu abategetsi bakomoka mu cyo bitaga Nduga, ngo abanyenduga bari bagiye gushyira igihugu mu rwobo no kwica abandi banyarwanda ububona nk’inyamaswa. Tariki ya 05/07 MRND ikizihiza insinzi n’abo mu Majaruguru abo banyenduga bajiginywa bakubita agatoki ku kandi. Muri Nyakanga 1994, RPF yirukana ku butegetsi abo bakiga n’abanyenduga bacagagurana bakwirwa imishwaro, ifata ubutegetsi. None iyo yizihiza umunsi mukuru wo kubohoza igihugu (04/07), abo bandi batakaje ubutegetsi, bahunze cyangwa bari mu gihugu, abenshi baba bajiginywa. Tukiri mu ishuri turi bato, bene aya macakubiri ya politiki twayatereragamo urwenya: umunsi mukuru w’ubwigenge(28/01) tukawita uw’abanyagitarama, uwa 25/09 (Kamarampaka) tukawita uw’abahutu, naho uwa 05/07 (Habyarimana afata ubutegetsi), tukawita uw’abakiga. Kubatiza n’uyu wa 04/07 ntibigoye. Ntabyo nkoze hatagira untwerera amacakubiri yatuma bantambikana. Njya nibaza impamvu RPF itahuje umunsi wo kubohoza iguhugu (04/07) n’uw’ubwigenge (01/07), kandi bizwi ko yagenzuraga Umujyi wa Kigali wose mu mpera za Kamena 1994. Yari kuba itsinze icy’umutwe. Nk’uko Yesu yashyize Pasika ye ku itariki imwe na Pasika yo mu isezerano rya cyera, bigahita bicamo. Ariko kubera amateka ashaririye ya 01/07/1962, abari barahunze bananinwe kubyakira, bahitamo guhuza umunsi wo kubohoza igihugu n’uw’ubwigenge bw’abanyamerika. Nyamara nabo bizihiza umunsi bigobotoye ubukoloni bw’abongereza, ntibizihiza itariki abo mu majyaruguru batsinze abo mu majyepfo (guerre de secession) bapfa ibyo guca burundu ubucakara. Kuki RPF yahisemo umunsi abanyarwanda badashobora kwibonamo bose, ikaguma mu murongo w’abayibanjirije?. Nta kundi nyine!! Iwacu ibihe bihora bisimburana iteka wa mugani wa Kiliziya Gatolika. Amateka azatangira kutwigisha ryari?

    • Nuwakubagira akagutura inzoga zingana iki, ntiwanyurwa. Bene mwebwe barazwi umujinya wabo urangirira mumurizo nkuwinjangwe kandi niba wumva bikubabaje ufate iyi shyamba asyi we.

  • 101 Bn yiswe SIMBA ryari? nande? Ese yari kabuhariwe ite? Niki yakoze cyingenzi izindi Unit zitakoze? Yari ifite izihe ngabo se zitabaga muzindi Unit? Hari ubwoko bw’intwaro se bari bafite izindi Unit zatari zifite? Uko Units z’Inkotanyi zari 10; Alpha ya Kaka, Bravo ya Dodo, Charlie ya Gashumba, 59 ya Ngoga, 101 ya Muhire, 157 ya Ibingira, 7th ya Bagire, 3rd ya Kayonga, Military Police ya Karangwa na 21st ya Musitu, zose zari Inkotanyi zireshya nta mutwe warutaga cyangwa warushaga undi kuko intongero yakomokaga hamwe…..reka ntavuga ubwiru ntabishinzwe ariko Inzirabwenge burya niyo zikuba incuro 100 ntacyo byari kuzimarira cyangwa kuzigezaho usibye kwiruka….. Kandi Inzirabwenge burya Imana irazikunda cyaaaaaaaaaaaane……..iyo bitaza kuba abagabo babanyampuhwe nka Rugambwa, Nyamurangwa, Ceasar nta Nzirabwenge iba yarambutse Congo zari gushirira kwisasu……………. Ndibuka neza ba PC biruka banyura mundaki batubwira bati “Afande PC (Kagame) aratumye ngo nimwumva imbunda ivuga nk’Umunsi w’Imperuka, muhumure ni iyacu” Iyo Mbunda ntiyigeze irasa kuko icyo yari yazaniwe nticyabaye….Nubu aho iri (ntavuga) uwinjiyemo wese ayiterera Salute….. Iyo irasa nakurahiye nubu nyuma y’imyaka 25 Inzirabwenge ziba zicyinyarira.

  • Iyo mbunda ivuga nk’imperuka y’isi icyo yagombaga gukora kitabaye ni iki ra? Ni ikirenze ibyo twabonye? Jye nari nzi ko iby’imperuka y’isi (apocalypse) byari ibya Bagosora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish