Digiqole ad

Yvonne Chaka Chaka aragaruka mu Rwanda

 Yvonne Chaka Chaka aragaruka mu Rwanda

Yvonne Chaka Chaka

Icyamamare muri muzika ya Africa Yvonne Chaka Chaka yatangaje ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha azaza mu Rwanda, azaba aje mu nama y’ubutegetsi ya Global Fund.

Yvonne Chaka Chaka
Yvonne Chaka Chaka ni umubyeyi w’imyaak 52 ufite abana bane

Yvonne Machaka (Chaka Chaka)  bahimba kanzi “Princess of Africa” ni umuririmbyo wo muri Africa y’Epfo wamamaye bikomeye muri Africa na henshi ku isi mu myaka ishize kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka  “Thank You Mister DJ”, “I Cry for Freedom”, “Motherland” na by’agahebuzo iyo yise “Umqombothi”.

Chaka Chaka kubera kwamamara yaje kugirwa umufatanyabikorwa wa Global Fund mu kurwanya indwara za SIDA, igituntu na Malaria, ndetse anagirwa ambadaderi w’ubushake w’Umuryango w’Abibumbye.

Abicihsije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko azitabira ibikorwa by’inama y’ubutegetsi ya Global Fund izabera mu Rwanda mu cyumweru gitaha, aho bazishimira abantu bagera kuri miliyoni 20 ngo bakijije ziriya ndwara.

Yvonne Chaka Chaka mu myaka yashize nabwo yaje mu Rwanda, mu 2007 yaririmbiye imbaga y’abantu benshi cyane kuri stade Amahoro.

Chaka Chaka aba mu nama z’ubuyobozi z’imiryango myinshi cyane ifasha abababaye n’imiryango itegamiye kuri Leta, ubu kandi ni umwarimu by’igihe runaka w’ibijyanye n’ubuvanganzo muri University of South Africa.

Chaka Chaka ntabwo yatangaje niba ubwo azaba ari i Kigali azaririmba.

UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • 1986 – 1992 yarabicaga bigacika!

Comments are closed.

en_USEnglish