Digiqole ad

Yiyemereye ko yishe wa mugore wari wararokotse Jenoside wishwe muri Kicukiro

 Yiyemereye ko yishe wa mugore wari wararokotse Jenoside wishwe muri Kicukiro

Ingabire Benjamin yiyemereye ko ari we wishe nyakwigendera Christine

*Mu mvugo yateye ubwoba Abanyamakuru, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi benshi,
*Yari amaze iminsi ine afunguriwe kwica umuvandimwe we. Nyuma yo kwica Christine yishe undi,
*Ngo uyu munsi yari kwica undi,…

Kacyiru- Ku biro bikuru by’ishami rya Police rishinzwe ubugenzacyaha CID ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Majyambere Bertin yiyemereye ko ari we wishe Christine Iribagiza uherutse kwicirwa mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, avuga ko nyuma yo kwica Iribagiza yishe undi muntu ku itariki ya 24 Mata ndetse ko yari afite umugambi wo kwica undi muntu uyu munsi.

Ingabire Benjamin yiyemereye ko ari we wishe nyakwigendera Christine
Majyambere Bertin yiyemereye ko ari we wishe nyakwigendera Christine

Ku itariki ya 13 Mata ni bwo inkuru yamenyekanye ko Christine Iribagiza wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abantu bamunigishije umugozi.

Kuva ubwo Police yahise itangira iperereza. Kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubu bwicanyi.

Majyambere Bertin wiyemerera ko ari we wishe Iribagiza Christine, avuga ko yafatanyije na mugenzi we witwa Hatangineza Ismael Hassan.

Majyambere wari wafunguwe ku itariki ya 09 Mata na bwo nyuma yo kurangiza igihano yari yakatiwe kubera kwica umuvandimwe we, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi bantu benshi bagera ku 1000.

Uyu wiyemerera ko yishe nyakwigendera Christine, avuga ko yari agiye kwiba imodoka yari iri mu rugo kwa nyakwigendera ariko yabanje guhuza umugambi n’umuzamu wo kwa Iribagiza ko azamuha miliyoni 10 Frw.

Avuga ko ubwo yajyaga kwiba kwa nyakwigendera umuzamu babanje kunaniranwa akaza kugaruka yitwaje umugore wa Hatangineza (bafunganywe) akabona kumukingurira.

Ati ” Amaze gukingura nibwo nahise mufata (uwo muzamu) ndamubwira nti byutsa nyokobuja rero ampe urufunguzo rw’imodoka mbone nkwishyure. Aragenda abyutsa nyirabuja nibwo  yaje turadealing (turaganira) numva azanye ibintu byo kunsakuriza ndamubwira nti ikibazo kinzanye nta n’ikindi nje ni amafaranga nshaka amadorali 25 000 $ arambwira ngo ntayo ampa.

Numva ka kazamu nako gatangiye kuzana ibintu by’induru ndagenda mpita nkica.  Ariko nkica nabi ntikanapfa. Ubwo nibwo nagiye kwegera nyirabuja ndavuga nti amafaranga ari hehe arambwira ngo araje ayampe ariko mbona ashatse kuvuza induru nibwo namunigishije ishuka ye mbona ashizemo umwuka.”

Uyu mugabo wiyemerera ko atari ubwa mbere yari akoze ubwicanyi, avuga ko uyu munsi yari kwica undi muntu ndetse ko kuwa 24 Mata yishe undi i Gacuriro.

Majyambere wakoreshaga imvugo ziremereye zateye ubwoba abamwumvaga yagize ati ” Uwo nari kwica uyu munzi ararusimbutse.”

Uyu mugabo uvuga ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda akaza gusezererwa yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 ahamijwe kwica murumuna we, yari afunganywe n’uyu Hatangineza bemera ko bafatanyije kwica Christine. Bari bararangije igihano.

Urupfu rwa Christine wishwe ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside, rwakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ko yaba yishwe n’abakomeje gusabikwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Theos avuga ko aka kanya ntawahita yemeza ko uru rupfu rwaba rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “ Hakomeje kuvugwa ibintu byinshi, ni nako bigenda kuri buri kibazo usibye n’urupfu n’ikindi kintu cyose kibaye haba hari ibyo abantu bavuga.”

ACP Badege avuga ko Majyambere Bertin na Hatangineza Ismael Hassan umugambi wo kwica Iribagiza bawunogereje muri gereza ya Gasabo aho bombi bari bafungiwe (umwe afungiye ubujura undi ubwicanyi).

Aba bombi n’ubwo biyemerera icyaha, bazashyikirizwa inkiko baburanishwe kuri iki cyaha cyo kwica bakurikiranyweho.

ACP Theos Bagede avuga ko umugambi bawunogereje muri Gereza aho bari bafunganywe
ACP Theos Bagede avuga ko umugambi bawunogereje muri Gereza aho bari bafunganywe
Bombi bemera ko bishe Iribagiza
Bombi bemera ko ari bo bishe Iribagiza
Hatangineza na we yiyemerea ko yafashije Majyambere
Hatangineza na we yiyemerea ko yafashije Majyambere
Yifashishijwe na Majyambere ngo bamukingurire. We ntiyemera
Yifashishijwe na Majyambere ngo bamukingurire. We ntiyemera

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

92 Comments

  • Ngaho rero mutugezeho details z’ubwirege bwe: icyo yamuhoye, uwamutumye, etc. Kuko ndabona yahamagariwe itangazamakuru kandi ibyo ntibissnzwe ku cyaha cy’ubwicanyi.

    • Umwe wandika episodes za hano ku rubuga rw’Umuseke, yahimba scenario isobanutse kurusha iyingiyi.

      • Hari umukinnyi wa foot uzwi cyane basa mu Rwanda, mbonye ifoto ndikanga!!!

  • abantu bari basakuje ngo interahamwe???????????????? ntimugahuze ibintu byose na jenoside mugomba kubohoka tukiyunga tukava mu by amoko, umuntu wese upfuye mukwa kane cg upfuyr yararokotse jenoside abantu bagatangira ngo FDRL, ngo interahamwe ngo amoko… ikibazo jenoside yararangiye ariko bamwe ntidushaka kwiyunga turacyifuza kwangana… bizatumarira iki se? usibye kugira urwikekwe cyaneeee tugashinjanya… ntaho byatuganisha ntimugahuze ikintu cyose no gupfobya jenoside,

    • Igitumye mfungura iyinkuru nagirango ndebeko bamwe bavugaga ngo inter…..nibindi bongeye kuvuga nkayo bavuze,ubuse tuvugeko uyu yavuye munkotanyi akajya muri Fdrl akaza kwica umuntu kicukiro!!??igihe cyamoko cyibintu bidafashije cyararenze twimike amahoro mumitima dufatanye kurwanya abicanyi nkaba kuko uyuwe ndabona igihano kimukwiye kirenze nogufungwa birakabije cyanee

    • Wowe wiyise “H”- nagirango nkubwire uzasome igitabo kites philosophy of science, cyanditswe na Semir Okasha uzasobanukirwa nimpamvu abantu benshi nange ndimo twaketse ko ari interahamwe yishe uriya mubyeyi bitewe nibihe twarimo byo kwibuka. Ni logic yitwa inference to the best explanation. Interahamwe nizo twabonaga zakwica uriya mubyeyi kandi nuwamwishe ni interahamwe mu zindi.

      • wauuu mubwire

    • None se usanze ari iki? Interahamwe kuri wowe ni iki? Ubwiwe n’iki ko atari yo?

  • umwicanyi ruharwa ! afite imyaka ingahe?

  • ntimukatubeshye ntabwo umuntunyafungurwa ataramara iminsi inne ngo ajye kwica ngo amenye ko runaka ariwe ufite amafaranga cg ntayo iki kiranyagisha pe mwabikoze nabi cyane

    • Nanjye siniyumvisha ukuntu umuntu yafungurwa muminsi ine akabasha gukora ibi bintu byose!? Nibishoboka, kabisa 4days!?!?

      • 1994 umuntu umwe ko yabashaga kurara yishe 10 niki kidashoboka?ni kangahe mwumva mu cyaro bahora batemana niki kidashoboka?

  • Ndabona iyi ari montage

  • uwo yishe wundi se police yaribizi ko yapfuye? ntago iyi nkuru itanze amakuru asobanutse. ..abanyamakuru mujye mutanga inkuru zumvikanamo ubunyamwuga
    Yari yarakatiwe imyaka 10?yashakishwaga se yari yaratorotse cg yari yararangije igihano? muduhe Amakuru afatika

    • ndasubiza mahe ujye ku kwezi ikinyamakuru birasobanutse neza barakubwira ko yaramaze imyaka10 afunyiwe nubundi kwica murumuna we kandi kuvuga ngo ntiyava muri gereza ngo nyuma yiminsi 4 abe azi aho amafaranga ari ndagirango nkwibutse ko burya abantu bari muri gereza baba bazi amakuru menshi kurusha abari hanze buriya niba arumugambi yapangaga byanze bikunze harabamuhaga amakuru yanasuwe kd aha baravuga ko yarakatiwe imyaka 10 urumva rero yarasurwaga

  • Ibi ni ingaruka zo koroshya ibihano ni gute umuntu yica undi agakatirwa imyaka 10 gusa? Hakwiye gusubizwaho igihano cyo gupfa ku bantu nk’aba.

  • Wowe wiyise h itonde uremezwa niki ko ibyo uwo mwicanyi avuga umuntu se aza kwiba imodoka saa mbili za mugitondo

    • ikindi kintu nibaza bamufashe uyu munsi ahita anabyemera banahita bahamagara abanyamakuru ako kanya?? ???????????????????????? hari akantu ntumva neza ariko nyine twabyemera tutabyemera already byarangiye batwemeje gusa niba yarishe abantu akayabo se akaba yari kwica n undi… niwe nyine ikindi ibyo yivugiye nta hantu yavuze ko yamujijije ko yarokotse kdi ntabwo mbona impamvu yanabitinya kubivuga kuko yabivuga atabivuga igihano ni kimwe, twemere ibyo yavuze rero dore ko ntacyo atinya ngo hari icyo yari kuduhisha

      • @h nta soni? ubwo wabona uvuka mu nterasi kuko ndumva wacitse ururondogoro,nonese uyu atari interahamwe urabona ari iki?ntuzi ko za fdlr se zisubizwa mu gisirikare iyo zitahutse zidashaka kubaho gisivili? iyi ni interahamwe mbi cyane,ahubwo bayifunge ntizongere kuza hanze ukundi.erega nta nicyo bimubwiye ngo kwica 1000?we arumva hakiri genocide niho zo kanyagwa zirataga ko zishe ibihumbi ku munsi.abameze nkawe rero iyo tuzivuze mugira ipfunwe,nkubwo inzangano n amoko uvuze ubikuye he? tujye tureka kuvuga iby interahamwe zakoze kandi zigikora rero ngo utavuga ko ari inzangano?lol icyo ni ikimenyetso y ipfunwe niba uzikomokaho,ariko burya ubutwari si uguhisha iby izo nkoramaraso niyo wazikomokaho,ahubwo ni ukuzivuga uko ziri zo gatswinda n’Imana y’i Rwanda.

        • nkawe ni wowe amoko yamaze, uramutse bakugize nka Mayor cg nka superitendent abantu wajya ubafungira ubusa ikigaragara, wajya ukora imyanzuro ihubutse, n uwibye igitoki wajya umusanisha n ingengabitekerezo tu????????????????

  • Uwavanyeho igihano cy’urupfu niwe wadushyize mukaga. Nibabafunge nanone nibavayo tuzaba tugowe nyine. Umuntu yica undi akwiye gufungwa burundu. Ibyo bintu by’imyaka icumi, mirongo itatu, sibyo.

    Ababishinzwe bakwiye kubitekerezaho byimbitse kandi bagafata icyemezo. birashoboka gufunga ndetse no kubafungura kuko bose si abagome nk’ibyo bigoryi. Ariko hakwiye ko bajya babafungira ahantu habafsha kwikosora no kwicuza kandi bakabashakira abantu babafasha kubijyanye na psychologie si non ça ne sert en rien de les emprisonner pour uniquement les emprisonner. il faut les aider à comprendre la grandeur de ce qu’ils ont fait et ainsi les aider à changer et à réparer ce qu’ils ont gâchés

    • Njye mbona gufungirwa burundu mu Rwanda byonyine biruta igihano cy urupfu, ikindi nanone wibuke ko iyo ukatiwe gupfa uticwa ako kanya hari n igihe bimara imyaka 10 20 batarakwica bakiga neza ku gihani wahawe, ikindi mbona igihano cy urupfu ntacyo cyakiza pe, gishobora gutuma ahubwo barushaho no kubikorana amayeri menshi

    • Ejobundi azashaka gutoroka abacungagereza yambaye amapingu bamureke nagera muri 100M bamurase bitunguranye bimuviremo urupfu.

  • Ndumiwe pe!

  • Lol mbega polisi!?? ababantu bagira abanyarwanda nimpumyi koko? uwapfuye yarihus kbsa! kuki ubundi abantu burigihe biyemerera ibyaha?

  • ubu bwirege!!Umuntu mu gihugu nk’ u Rwanda, arabyuka saa mbiri akajya kwiba imodoka mu rugo!Akica umuzamu, nyirabuja areba, ntatake! Iyo modoka yari kuyinyuza he? uwo mugore c yakaga 25000$ afite bank mu rugo yari guhita amuhereza nduzi ko niyo yaba cheque nta bank yayaguha itabajije uwatanze cheque. uyu mugabo rero, nagaragazeneza icyo yahoye uyu mudamu, ibindi ajye abibeshya ab’ubwenge bucagase.Nizere ko kubera uburemere bw’ icyaha yakoze ari bushake gucika bakamurasa!

  • Mana rengera abanyarwanda. Gusa abantu babi babaho hakenewe ibihano bituma badakomeza kwidegembya ngo ni uburenganzira bw’imfungwa

    • MANA rengera abanyarwanda.urengere igihugu cyacu mubihe bisa n,ibi.

  • Bougie yamuzengurukije se zavugaga iki?

  • RUKARABANKABA ngo yahoze mungabo z’urwanda XFar cg RDF ?

  • Wapi, wapi. It doesn’t add up kabisa. Muti Majyambere Bertin yafatanyije na mugenzi we Hatangineza Ismael, ariko mu gusobanura uburyo yabigenje nta na hamwe uwo wundi agaragara, ndetse n’uwo mugore bifashishije ngo umuzamu akingure nta handi yongera kugaragara muri iyi serie ya film (24 chrono)

    Nta kuntu umuzamu yari gukingura ngo ni uko yumvise haje umugore noneho, nta kuntu Ilibagiza yari kwicarana na Majyambere ngo bajye mu giciro nk’abantu baziranye, hanyuma umuzamu asigare hanze, ntatabaze, hanyuma mu naya gato Majyambere yikoze hanze yice umuzamu, agaruke mu nzu asange Iribagiza akicaye hahandi atanatabaje ahanyuma nawe amwice…Ikindi kandi ntabwo umuntu umwe yakwifasha undi muntu mukuru keretse ari ikintu amuteye kikamushegesha bikomeye noneho akabona kumuzirika. None se niba avuga ko Iribagiza yamwicishijwe amashuka, iriya migozi yayimuzirikiye iki ku maboko ko yari yarangije kumwica, hanyuma se bougies zo yacana iz’iki ? HAnyuma se iyo Benz yo yarayitwaye, arayigurisha !? Abaswa gusa !

    Mbiswa ma, izi movie aba bicanyi biyemeje gukina zirakoza isoni bamwe…mu kanya turaje twumve abazamu bo kuri Chic biyemerera ko aribo batwitse bariya bana, kandi amakuru yamaze gusakara basobanura ko ari inkeragutabara zari ku irondo, zahereye saa sita z’ijoro zirukankana abana bakaza gutwikwa saa kumi zo mu rukerera.

    Ubucamaza nibwo bwonyine buzabyemeza, bukavuga ko iyi serie yujuje ibisabwa kugirango isohoke yandikwe mu bitabo bya Hollywood naho Police yihuse mu kubyemeza. Gusa, umuntu wazanye umuco w’ubwicanyi muri uru Rwanda yarahemutse sana !

    • Ngo yari afite umugambi wo kwica abantu 1000, ibi ni ukubeshya atera ubwoba ngo duhite twumva ko ari umwicanyi kabuhariwe ntitwite ku bindi avuga.Kwica uyu mugore warokotse genocide yakorewe abatutsi mu cyumweru twibuka, si impanuka, ni umugambi uteguye neza cyane( kuyobya public ngo dukeke ko yazize kuba Umuntu wacitse kW’icumu rya genocide yakorewe abatutsi,dutekereze ibindi),muri kino gihugu cyacu, imodoka si imari yo kwiba kuko ntiwarenga umutaru udafashwe. Uyu mugabo afite ibyo ahishira.

      • ndumva nta gitangaza kirimo umwicanyi ahora yica Ahubwo ndumva ufite amakuru wadusobanurira ingene byagenze none ko uzi imvo nimvano urobaza iki ?ntimugaterwe ngo mwitere gusa Imana izo muhe iruhuko ridashira.

    • huuu ! tintin kicukiro/muzabeshye abandi

  • Byanditse ku buryo inkuru itumvikana neza.Ababishinzwe mushishoze,ashobora kuzanamo amayeri akikira ukuri.

  • Hari abatutsi benshi bari batangiye kukameza basaba kohabaho kwihorera ngo abahutu barabamaze , NGAHO NIMWIBAZE IYO ABATUTSI BIRARA MUBAHUTU BAKABICA KANDI UYU UWAKOZE AMAHANO ARI UMUTUTSI! NARABYANDITSE HANO KOGUKEKA ARIKO KUBESHYA nsaba abasomyi bumuseke kureka polisi ikaba ariyo ikora anketi naho guhita uvugango ubwo ari umututsi wishwe ni abahutu bamwishe nkaho abatutsi bose bakundana!! hari abatutsi banga abandi urunuka kimwe nuko hari abahutu banga abandi urunuka ! iyo umuhutu yishwe ntibigomba kugerekwa kubatutsi systematically none se ntimubona ko ahubwo iki kigabo gifite ubunararibonye mukwica benawabo babatutsi: cyishe murumuna wacyo kirangije cyica umucikacumukazi, buriya hari nabandi batutsi cyishe mukwezi ko kwibuka babigereka kubahutu, bazagihate ibibazo kivuge nabandi bantu cyishe kuko ikigabo kivuga ngo cyari kuzica nibura abantu igihumbi ibyo ni akajenoside gatoya cyarigifite gahunda yogukora, ibaze abantu 10000 nibenshi, uyu si umuntu ni rusofero ntaho ataniye ninterahamwe, gifite namayeri ahambaye cyishe umudamu wacitse icumu kirangije gishyiraho na bougie ( candle) murwego rwokuyobya uburari ngo bihite byitirirwa abahutu! erega abahutu bose siko banga abatutsi, kwirengagiza ibyo nabwo ni ubundi buterahamwe, none se ntabahutu muzi bishwe bazira kurengera abatutsi? none se ntabahutu muzi bahora batanga ubuhamya ko barokoye abatutsi? None se ntabatutsi birirwa bamena ibyo kurya kandi hari abandi batutsi baburaye? abahutu bo sinirirwa mbavugaho byinshi birazwi ko kwicana hagati yabo ari ibintu biborohera, njye ntabwoko nabumwe nifuza kwitirirwa murwanda nubwo mfite simbwemera nibona mubunyarwanda abambona ukundi ibyo birabareba kuko aho ngeze aha nahuye nibibazo byinshi mubuzima kandi ntamwene wacu nigeze mbona abimfashamo ngo nuko duhuje ubwoko ahubwo abo tudahuje ubwoko tudahuje nigihugu nibo usanga bamba hafi niyompamvu umunyarwanda wese wiratana ubututsi bwe cyangwa ubuhutu bwe njye mufata nkikigoryi kuko kuba urumuhutu ntibyabuza abandi bahutu kukugirirra nab, kuba urumututsi ntibyabuza abandi batutsi kuguhotora( uzakubwira ibinyuranye nibi uzamenyeko arimo kukoza ubwonko) UMUCANDIMWE WAWE WUKURI NI UWO WITSAMURA AKAKWIKIRIZA WATABAZA AKAGUTABARA

    • @wowe wiyise Rwandaboy ubwirwa ni iki ko ari umututsi? lol kuko ari demobe se? ko na xfar zuzuye muri RDF se,niyo mpamvu uyu munsi ari RDF kuko bashyizemo na za xfar zarahutse zigishaka kuba mu gisirikare,ubu ntikiri RPF yabaye RDF,birashoboka cyane rwose ko ari xfar.hanyuma ibyo byo kwihorera uvuze nu ibyo witekerereje ubwawe,iyaba abarokotse bihireraga na n uyu munsi baba bakihorera,birirwa bicwa n izo nterasi zifungurwa,zikabamaraho inka zitema.yewe byihorere kutubwira ko ntabwoko ugira kuko ubaye utabwiyumvamo koko ntiwaba uvuze iyi comment,yerekana ko uvuka mu nterahamwe kandi yerekana ipfunwe bigutera.ni bavuga ko interahamwe zamaze abatutsi na nuyu munsi uwo ziciye urwaho zukuraho mujye munuma iryo pfunwe ntirikabatere kuzivugira kuko ntaho muba mutaniye.

      • @ngiri bro ubundi njyr numva interahamwe ntazikiba mu Rwanda n izakabaye zihari wenda ni FDLR nazo ziba kuri Congo DRC kdi iyo FDRL zitahutse inaha ntawe uzita FDRL niba ubihakana uzagende ubwire Rwarakabije ngo:”bite FDRL we” uzarebe ko udahanwa, n abahoze bari interahamwe bamwr barafunzer abandi bemeye ibyaha basaba imbabazi barafungurwa niba ukeka ko bitwa interahamwe uzagende mu muhanda umwe umwite ngo:”bite wa nterahamwe we” urebe ko udahanwa, cyokoze abarokotse jenoside bo turabibita kuko tubyemera kdi si bibi ahubwo twagize Imana nabo bararokoka, kuki abarokotse tukibita abarokotse hanyuma abari interahamwe ntitubite interahamwe? nuko ijambo interahamwe ari igitutsi kdi tutakifuza gutunga interahamwe mu gihugu nta n umutwe witwa interahamwe wabaho muri Leta y ubumwe, so sinumva ijambo interahamwe aho urivana uryita abantu, mu Rugwiro Village harimo umwana nyina afungije jenoside, papa we yazize jenoside, uwo mwana Kagame ntajya amuhamagara ngo:”bite sha wa kana we k interahamwr, cg se ati :”bite sha wagaterahamwe we” kubera iki atabikora? nuko ataribyo, ariko icyo navuga nuko iyo umuntu yirebeye mu ndererwamo y amoko ariwe n ubundi wishyiraho umutwaro niwe uremererwa si abandi baremererwa, Murakoze

      • Nta exfar wumututsi ukiriho nawe reka kubeshya.yavutse ryari? Ikindi aba exfar bose ubu umuto arengeje imyaka hafi 50.Uyu biragaragara ko atayigejejeho.

      • Ahubwo ndabona ipfunwe rifite wowe @ngiri kuko buriwese azabazwa ibye nshuti na yesu yarabivuze ati ntimukandirire ahubwo mwiririre mwe nurubyaro rwanyu.

    • ndabaza wowe wiyise rwandaboy haraho byanditse ko uyu muntu ari umututsi? niba yari mungabo bivuze ko ari umututse se?

      • None se urashaka kuvuga ko ari umuhutu? Nta muhutu usa kuriya ubaho.

  • Akwiriyegupfa Kuko azicanabobafunganwe abivugana courage nkaho arikwirata umurimomwiza nawenamanikwe kabisa

  • Mana weeeeee????

  • icyo nakwemeza Nuko ibi atari ukuri usesenguye

    • Ni umurwayi wo mu mutwe.Babaze bamusuzume mbere yo kumufunga

  • Iyi nkuru ye! Ngo yari guha umuzamu miliyoni 10 kugirango amukingurire yiba imodoka ya benz yari mu gipangu ! Hanyuma se agaciro k’iyo benz ko mutakatubwiye, yari angahe ? Umuntu agura umuzamu amafaranga arenga cg angana n’ibyo ashaka kwiba ?? Kuki se atayigurira ? Oya rwose iyi nkuru nta njyana ifite.

  • @ Interahamwe se ni iki? Kuki se uvuga ko bariya bishe uriya mubyeyi atari interahamwe? Ku bwanjye umugome, umwicanyi wese ni interahamwe. Ndetse n’abaseka ubona bishimiye ko umuntu yishwe nabo ni interahamwe. Gabanya guhuragura ibigambo rero kuko urashyiramo ubuswa bwinshi

    • Iby amoko mubireke. Ubundi se umukuru w interahamwe muri genocide niyari umututsi Robert Kajuga. Ntibitangaje rero wasanga hari abandi batutsi tutazi b interahamwe.

  • @ h ????

    • @shema umva impamvu nshyiraho tuno tuntu twa ???????????? nuko mu buzima mpora nisekera, no mu bikomeye ndaseka suko nshimishijwe n uko uyu mu byeyi yapfuye ni ukugirango nishyiremo morale niyibagize kano gahinda, kuba society yacu ubwicanyi buri kuzamuka ni agahinda (abana baratwikwa, abantu baricana ngo yibyr inkoko, ibiceri 200rwf, imiryango iri kwicana) byo birababaje pe ariko buri bwicanyi tubutwerereye amoko, twarushaho kuraga abatoya ibintu bibi kdi tubabeshya ni nko kubaroga tekereza ugiye ubwira umwana wawe ngo buri wese wishe ari muri buriya bwoko noneho uwapfuye yaziraga ko yarokotse, ubwo urumva umwana atazakurana ihahamuka ahubwo se umwana wazamusobanurira ute uko mukuru yishe murumuna we noneho????????? tureke guhora muri nightmares (inzozi mbi n ihahamuka kubera ibyo twanyuzemo 1994) tureke gukomeza kwikanga baringa z amoko ahuhwo duhaguruke dushake umuti w icyarangiza izi nzangano ziri mu miryango zisigaye zigeza aho kwicana, ese ni ubukene, ese nuko inzego z ubutabera zitakita kubibazo wenda bamwr bakihorera, ese ni inzara ituma umugabi yiba inkoko 4 abandi bakamwica agasiga abana bane bose bonyine n umugore azize inkoko, ese abo bamwica babona azatungwa n iki ese ni iki twakora aho gukora comment hani gusa nubwo nabyo bikangura ababishinzwe ni iki twakora ngo abantu wenda niba banarwaye tubahumurize, imiryango iba mu makimbirane tuyunge, ubuyobozi tubugire inama y uburyo byakemurwa nyamara hakwiye kujyaho systeme ubuyobozi tukajya nabwo tubufasha kubuha ibitekerezo bihashya ibi bibazo bikurura ubwicanyi (imitungo ikunze kugaruka cyane n imanza zijyanye nayo) Murakoze ariko iby amoko bibiiiii

  • hahahahah ahwiii mbega kata! ibi bintu birababaje kubona abitwa abayobozi badufata twe abaturage nkibigoryi.Nuko bakagenda bagahimba inkuru sans tEte sans derriere bagaturaho ngo ngaho itangazamakuru nimutangaze ibyo.yegoko! muzajye kubeshya abahinde sha

  • iyi nkuru ntisobanutse

  • Iby’iyi nkuru kubyemera biragoye irimo ibitekerezo bituzuzanya na gato. Reka dutegereze umucamanza /ubutabera .

  • Ko mutatubwiye niba bari baziranye. Umuntu wari Umaze 10 abs muri gereza guhera 2006 nyuma y’iminsi 3 akajya kwica uwo bataziranye. Umuzamu se nawe barafunganywe ngo bahuzwa umugambi. Urunigi gusa. ..Cg abanyamakuru hari ibyo batasobanuye neza.

  • Mbega inkuru! Ni danger!

  • Ngo umugambi bawunogereje muri gereza? WO kwiba cg kwica? Uko mbyumva, hari kintu kitumvikana.none se ufunze amenya ate ko umuntu afite amafaranga angana atyo? Ubundi se ko yaragiye kwiba Benz, iby’ $ byaje bite? None se yica umuzamu, nyirabuja n’ umugore w’ uwo muzamu barihe Ku buryo bicira umuntu umugabo ntavuge? This is manipulation! Police, journalists ntabwo iyi nkuru rwose Abantu tuyisobanukiwe.

    • Imyumvire yawe niyo yakujyanye kure ibindi birumvikana

  • Mu Rwanda hari urwango ruteye ubwoba! Bimwe bajya batubwira by’ubwiyunge nta kuri na gucye kurimo.Umucikacumu wese upfuye yishwe hari abashaka guhita bumvikanisha ko byanze bikunze yishwe n’abahutu bita interahamwe. Urugero nko ku iyicwa rya Madame Iribagiza tuzi twese amacomments yanditswe bihita byitirirwa ako kanya ngo abagifite ingengabitekerezo ya genocide. Nyamara benshi mu bakwirakwiza urwo rwango ntibaba bayobewe aho ukuri kuri.Ubu se hari icyo iyi nkuru itagaragaje? None se bavandimwe mubona urwo rwango hari ikindi ruzatuzanira kitari akarambaraye. Nyamara dushatse twahindura ingendo hakiri kare

  • nanjye narabivuze ko ibi atarukuri nawe se umuntu warumaze iminsi ine afunguwe yapangiyehe numuzamu hanyuma se ko batubwiye ko yishwe atewe ibyuma uyu we akaba yishinja ko yamwicishije ishuka bite? hanyuma se yaramwishe arangije aramuzirika? bouji se zo? interahamwe zaragowe mwabipenze nabi mubisubiremo

  • biragaraga ko uyu bapqngiye kwigerekaho uwo atishe batamusobanuriye neza uko babigenje kuko arahuzagurika mu bwirege bwe ntazi iyo biva niyo bijya nawe se umuntu warumaze iminsinitatu afunguwe yapanze kiriya gikorwa kimeze kuriya ryari hanyuma se ko yaragiye kwiba benz amadorari yajate hanyuma arasohika ajya kwica umuzamu nyirabuja arebera aragaruka nawe aramwica ikindi batamusobanuriye uko babigenje nuko bibagiwe kumubwira ko batangaje ko yishwe atewe ibyuma none we ngo yamwicishije ishuka ese kobabanje kuganira yamusanze mubiriri niho bavaganiraga ko numva barabanje kuvugana

    • Interahamwe ntabwo zagowe, kuko ibyo zakoze namahano, Ahubwo jye Impungenge mfite nizi zikurikira;

      1. Abanyarwanda bakwiriye kujya birinda guca imanza zidafite gihamya kuko abanyarwanda dufite ibikomere bihagije.
      2. Abanyarwanda bakwiriye gutandukanya abahutu nibyakozwe n’Interahamwe, kandi bakirinda kurebera uwakoze icyaha mubwoko, niba dushaka kubaka ejo heza.
      3. Abanyamakuru bacu nabo ndabona babura byinshi kugirango bazamure ubunyamwuga bwabo, bakeneye kwiga bakazamura ubumenyi uburyo inkuri zitarwa muburyo butandukanye bitewe nicyabaye.
      4. Police yacu nayo ikwiye kuhindura uburyo amakuru atangwa… nuburyo umunyacyaha atangaza amakuru, ndakeka idakwiye kugendera ku gitutu cyabaturage,… inkuru ishobora nokutajya ahagaragara bitewe nuburemere bwayo cg ibimenyetso bigishakishwa.
      5. Murakoze, Mukomeze kuzirizanako tudakwiye kwirebera mundorerwamo ya Hutu cg Tutsi, ntacyo bimaze. icyatwungura nuko twaba abanyarwanda.

  • Ni umuvumo wo kuba yarishe umuvandimwe we umwirukamo. Naho kuvuga KO yari kwica abantu 1000 bose abaziza imitungo yabo , icyo kiranyagisha.abo baherwe 1000 , bose bashobobora kumuha $25000, yasohotse muri Gereza iyo liste ayifite ?!!! Ahubwo ashobora kuba ari urwandiko yasinye , bakaba baramutumye kwica abantu bangana gutyo.hari abantu bagendera mu myuka itamenyerewe …., polisi kuduha iyi nkuru ni ukugira ngo abantu batagira ubwoba , none se bougies yamuzungurikije zari uziki ? Ahubwo dukomere ku masengesho , Isi iri mu bihe bya nyuma.

  • @Ngiri, igihugu cyuzuye abicanyi, utaranyuze mu gisilikari yabaye interahamwe, utaranyuze muri ibyo byombi yatojwe kurashisha imbunda none wowe urimo uravuga ubusa. Abantu barimo kwicwa, kugera n’aho batwika abana b’ingimbi babahungiye muri ruhurura urakeka ko barimo kwicwa n’abandi bana se ? Umusore uherutse gushyirwa mu itanura i Muhanga agakongoka cg umusore wasanzwe mu ishyamba na superglue ku munwa, bamutwitse yishwe n’abana se ?! Uru Rwanda rurimo kuba rubi rwose, ibi bintu twabyumvaga mu gihe cya 1993 ubutegetsi bumaze kunanirwa, ariko ntibyumvikana ukuntu uyumunsi turimo kubura abantu bene aka kageni, hakiyongeraho n’abatwarwa n’accidents z’abashoferi b’abirasi badaha agaciro ubuzima bw’umuntu.

  • urakoze muvandi nzagisoma kbs, gusa byo nemera ko mu Rwanda bitewe n ibyabaye 1994 ndemera ko abantu benshi cg bose byabagizeho ingaruka kdi zafata igihr byo ngo zirangire (bitewe n ukwihangana k umutima w umuntu) wamugani utariciwe bene wabo cg abaturanyi barishe nabo barafungwa, abandi barasahura noneho na nyuma haje gacaca bamwe bihorera babeshyera abandi… ingaruka zabaye nyinshi byo ndetse na nyuma abadahuje amoko bakwikundanira imiryango yabo ikabanga… ingaruka nk izo sasa nizo ubu turi kurwana nazo kdi nazo ntizoroshye, urazi gushakana nk umugore n umugabo mukabura imiryango ni hatari ariko bikwiye gushira abantu bakabohoka ntawifuza guhora afunga abantu kuko tugize igihugu buri muryango ufite umuntu afunzwe nacyi ubwacyo nticyabaho neza ni ukureba umuti abantu bakajya baganirizwa cyane haba hari n abafite kwiheba bikavaho kdi impamvu mbivuga hari abantu nabonye bahahamutse pe, kuburyo n iyo umukobwa we ashatse mu muryango atifuza yashwana n umugabo ukumva umugore ngo:”kdi sha narakubwiye ujya gushaka muri abo bantu nari nziko mutashobokana????????????” kdi ugasanga unugabo n umugore wenda bapfuye ko umugabo yagombaga kureba match ya liverpool umugore yirebera series????????????

    • Ariko wowe wiyise h niba uri haduyi bite byawe ko mbona wahiye mukotori akanwa kashyushye wacecetse urumva utari gutera isesemi abantu?

      • @ndagije
        kuki ubabazwa numutwaro utikoreye, vana ivuzivuzi aho, h avuge akamuri kumutima kuko ni ubuenganzira bwe, niba udafite icyo kuvuga kizima ntukanigane abandi ijambo kuko siwowe wabahaye umunwa sinawe wabaguriye mudasobwa sinawe wabigishije uko key board yandikishwa, so everyone has the right to say what he /she wants mugihe cyose adagize uwo atuka. Rero wowe wiyise ndagije jya kuragira ingurube uhe aandi amahoro

  • Ib birerekana ubuswa bwa polisi nako ubuswa bukabije bweze mu Rwanda hose.Uziko no kubeshya burya bigomba ubuhanga? Munyumvire namwe iby’iyi nkuru…Harya uwishe Rwigara cya gihunga ntabwo kirashira? Akumiro gusa.Mbega ubuyobozi dufite.Mbiswa ma.

  • tales in the country of thousands hills…

  • Umugore yiviriye mu rwanda 1987 agaruka 2007 muti yacitse ku icumu! Rya ryari se?
    Umwicanyi amaze imyaka 10 afunzwe, bicuze ko yafunzwe atazi nyakwigendera! Yafunguwe 09/04 nyakwigendera apfa 13/04 ati nari narakoze list y’abantu 1000! Ati kdi namaze kwica umwe (ese kuki we batamuvuze) anyway… Ntibihura kabisa, iminsi itanu ufunguwe, gukora list ya 1000 personnes, gutangira akazi, kubona abazagufasha, muminsi 5???? kdi ufunguwe utazi situation yo hanze. Mwatugize abadage

  • Ibi kubyemera biragoye; kuko uriya mugore w’umuzamu ariwe HATANGINEZA yagombaga gukora ibintu 2: Gusohoka mu gipangu akajya guhuruza mu gihe umwicanyi yarimo kwica nyirabuja w’umugabo we ari we muzamu, cyangwa kwifatanya na NYAKWIGENDERA gucika, gutabaza, kwirwanaho igihe umwicanyi yarimo kwica umuzamu. Ikindi, polisi n’itangazamakuru ntibatubwira amaherezo y’umuzamu, yaravuwe arakira? We aratangaza iki? Ikindi kidasobanutse, hagati yo kwica HATANGINEZA na nyakwigendera CHRISTINE haciyemo umwanya. Kandi NYAKWIGENDERA yabonaga neza ko abaje iwe batari bazanywe n’amahoro, nigute yaba ataratabaje,kuko ntibatubwira niba barahise bamwaka tél,kuko haciyemo umwanya utari munsi y’iminota 5 na 15.Niba kandi baranayimwatse, igihe BERTIN yarimo yica umuzamu, CHRISTINE na MADAME HATANGINEZA bagombaga kuba barimo batabaza bombi, cyangwa bagerageza no kurira urupangu. Gusubira munzu kwa CHRISTINE kandi abona abantu bamuteye ari abicanyi nabyo harimo urujijo. UBUTABERA BUHAFITE AKAZI KENSHI, kuko umwana wa CHRISTINE n’umuryango we, bakeneye kumenya ukuri kw’ibyabaye kugirango bashire agahinda n’ubwo bitoroshye.Cyakora abavuga iby’ikinamico sinzi aho babikura.

  • Usomye comments zonyine uhita ubona ko iriya nkuru ari impimano kuko nta muntu n’umwe uyemera.
    Christine niyiruhukire mu mahoro naho abakina ibyo bakina nababwira iki nibashishikare.

  • hahahahahahahahahaha!!!!!!! Ndasetse ngwa hasi kabisa. Cyokoa reka mbabwire burya umusazi arasara akagwa kw’ijambo. Umuntu wateguye iyi filime bihise binyereka ko ariwe wamwishe.

  • Ariko wa mudamu Bea, umugore wa Aimable Bayingana ko yahise avuga ngo asanze umurambo wa Christine interahamwe ngo zawutemaguye, ngo aryamye mu maraso, kuki atabajijwe na police kandi bigaraga ko abizi ho byinshi? Ntiyaba se ariwe wakoreshejwe ngo bakingurire abicanyi?

  • Ati ” Amaze gukingura nibwo nahise mufata (uwo muzamu) ndamubwira nti byutsa nyokobuja rero ampe urufunguzo rw’imodoka mbone nkwishyure. Aragenda abyutsa nyirabuja nibwo yaje turadealing (turaganira) numva azanye ibintu byo kunsakuriza ndamubwira nti ikibazo kinzanye nta n’ikindi nje ni amafaranga nshaka amadorali 25 000 $ arambwira ngo ntayo ampa.

    Numva ka kazamu nako gatangiye kuzana ibintu by’induru ndagenda mpita nkica. Ariko nkica nabi ntikanapfa. Ubwo nibwo nagiye kwegera nyirabuja ndavuga nti amafaranga ari hehe arambwira ngo araje ayampe ariko mbona ashatse kuvuza induru nibwo namunigishije ishuka ye mbona ashizemo umwuka.”

    Niba ari ikibazo cy’Umunyamakuru?, Niba arin itangangaza makuru? Niba ari iki? Ni agahomamunwa.

    Ninde waba azi gusoma cg gusomerwa cg kumva bamubwira akaba yakwemera ibiri muri iyi inkuru? cg se inkuru ntiyuzuye?

    Abasomye iyi paragraph uwemera icyaha avuga, ese ni gute wavuga ngo ” Numva akazamu gashatse kuvuza induru, ndagenda ndakica, kdi yari kumwe nuwo yakaga amafr? Yaragiye arakica maze uwabazwaga amafr (Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira) akomeza kurebera?

    Cg abo bandi yishe bo bite? Ese ko yari afunze yarishe umuntu yafunguwe ate?

    Mana weeeeeeeee. Banyarwanda Banyarwandakazi, ntibyoroshye namba.

    • ESE yari yasize aboshye Umuzamu mbere yo kwinjira BWA mbere munzu (yari kumubohera iki kandi bavuga ko bari bari gukora na akazi?)niba ataramuboshye nkuko byumvikana ni gute yagarutse akamusanga hanze ko niba yari yagize ubwoba mbese ashaka kurengera nyirabuja kuki atirutse atabaza aho kwijujuta kugeza ubwo agaruka akicwa? ikindi ni gute umwicanyi bajyanye kwica akagira ubwoba bwo gufata amaguru kandi yari aziko agiye kwigashishwa ?ikindi ni gute umuntu yasizwe munzu aziko batamushakira ineza asigaranye n’umuntu utanashobora gufata amaguru aho gukinga cg kwegekaho igitanda bagatabaza cyane ko nta mbunda umwicanyi yari afite ?kuki umuntu yishe undi bakamukatira imyaka 10 yonyine ? ikindi ngo bambitse amapingu uriya mugore mu kujijisha ko bari mu iperereza ubundi bati twari twemereye umuzamu amafrw none bajijishaga Uwo bafitanye gahunda gute?
      IBI BIBAZO URIYA MWICANYI AKWIRIYE KUBISUBIZA AKADUKURA MU RUJIJO NAHO UBUNDI ARIMO GUHISHA IBIMENYETSO PE NIBA ARI UBWOBA NIBA ARI IKI SINZI PE

  • Ese kuki umugore mumuphuka mu maso kandi nawe ari “umubisha”? Ni uko adakenewe mu itekinika, cg ni ukwirinda “ihohoterwa rishingiye ku gitsina” ? Ubwo rero haba habayeho ivangura rishingiye ku gitsina muri iyo nkuru!!

  • Vraiment,Abanyarwanda Tugeze Kure kubona 90% y’abantu bose banditse hano babonye ko ari ikinamico cy’abategetsi bacu.sinzi ntiba mwarebye neza Iyi film imeze nka episode 1 Kizito Mihigo yakinye.bazatubwire ibyo bashyaka byose barabesha Ese bamubyiwe n’iki akakanya? na Amerika ifata Umuntu bibagoye hanyuma Iwacu tutagira ikoranabuhanga bati twamufashe.ese Umuntu yemera amakosa imbere y’itangazamakuru cyangwa imbere y ‘ubutabera ?nzabandeba aho tugana umwana umunyarwanda.

  • Ukeneye kumva neza iby’iyi nkuru idasobanutse, yajya ku rubuga rwa Police y’U Rwanda. Nibura ho birumvikana

  • Mwa banyarwanda mwe, ibi ni agasuzuguro !!!!! Mbisubiremo ni agasuzuguro. Abatekinika bajye bibuka ko abasomyi b’umuseke atari injiji. No no no …. Polisi ijye itanga amakuru afite logique, niba ntayo ifite yicecekere aho kuducurika aka kageni. Murakoze.

  • @ NGIRI,

    Gabanya ubuhezanguni we kuko ndabona ufite ubuterahamwe buruta ubw’interahamwe!! Uhera hehe uhakana ko uyu mwicanyi atari umututsi, birumvikana ko utewe ipfunwe no kubona umutsi yishe undi mututsikazi kandi mucyumweru cyashize wari wakamejeje wariye karungu wari watangiye gukangurira abatutsi kwihorera ngo batsembe abahutu none polisi y u Rwanda iragutamaje yerekanye ko uriya mudamu nyakwigendera wishwe urwagashinyaguro atishwe nabahutu nkuko wabivugaga ko ahbwo yishwe n’undi mututsi, none kubera ipfunwe n’ikimwaro ufite utangiye kuvugako uriya mugabo ari umuhutu womuri EXFAR!(!!! ntabwo ngusetse kuko ngusetse nakubayara kandi sinifuza kubyara kabutindi )!

    Buriya ejo uzaza hano kurubuga rw’umuseke utubwireko na KAYUMBA NYAMWASA ARI UMUHUTU ko RUDASINGWA THEOGENE ari umuhutu, ko majoro MICOMERO ari umuhutu, ko BEN RUTABANA ari umuhutu, ko GERARD GAHIMA ari umuutu, ko colonel KAREGEYA ari umuhutu, ko COLONEL TOM BYABAGAMBA ari umuhutu, KO KIZITO MIHIGO ko GENERAL FRANK RUSAGARA ari umuhutu ko JONATHAN MUSONERA ari umuhutu ko dr GASAKURE ari umuhutu ko LIEUTENAT MUTABAZI ari umuhutu ko capt RUZIZBIZA ari umuhutu ko FRANK NTWALI ari umuhutu !!! Gusa ndashima polisi y u rwanda yirinze kugendera kumaraga mutima igakora kinyamwuga kuko hari abatutsi bameze nka BAGOSORA bibwirako umunsi abahutu bo mu rwanda bose bapfuye u rwanda ruzaba paradizo nkuko interahamwe zibwirago nizimara abatutsi u rwanda ruzaba paradizo zikarubamo zonyine, ntibyazishobokeye nabandi bose azifuza gutsemba inzirakarengane ntibizabashobokera ahubwo bizabagaruka nibaramuka abigerageje nkuko interas zabigerageje bikazigaruka.

  • Mana wee cyokora hari ababa bibabarijwe nibindi bitari amakuru bakomerekejwe namoko uwavuze abatutsi,abahutu,interahamwe yakosheje musesengure inkuru muvane ibikomere byanyu muri coment na kamere zanyu. Nshimiye abatanze coment ko iyinkuru itanoze murakoze

  • Non comments????

  • Bougie yamuzengurukije se zavugaga iki? ingengasi iracyariho gusa izakomeza ibabemooo baturike nibica bafatwe
    erega ntawakwica ngoyegufatwa kuko amaraso nimabi arakurikirana nubwo waba wihishe gute imyaka igashira indi igataha ijisho ryimana ryonyine rirakubona then ugahanwa

  • ngaho muvuge ko afite ingenga bitekerezo ya jenocide ko mbona ari umututsi kabuhariwe

  • umva umuntu wanditse iyi theatre yayanditse nabi bamwirukane.Nibura se iyi mushaka umwe wandikiraga indamutsa ra,akabahimbira ko numvaga theatres zabo ziri believable kuruta iyi ngiyi.Akumiro ni icupa

  • Isi iracyafite ibibazo. N’abatanze ibitekerezo harimo abagifite ibibazo. Nimwibuke ko tukiri ku isi kandi igihano cy’urupfu sicyo cyarangiza ikibazo cy’icyaha. Ibyaha bizakomeza gukorwa kugeza igihe uwatsinze icyaha n’urupfu azabitsemeberaho burundu. Uwo niwe wenyine ushoboza abantu kubaho bafite amahoro mu mutima nubwo bakiri mu isi yuzuye ubugome. Kuki tudahumuka ngo tumenye ko ibi biri mu bimenye Yesu yavuze bizamumenyesha igihe cy’imperuka. Maze kuko ubugome buzagwira urukundo rwa benshi ruzakonja. Matayo 24:12 BIBLIYA YERA. Muri Biblia NTAGATIFU Ho havuga gutya: “Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje”. Naho ubundi muvuze ngo basubizeho igihano cy’urupfu byaba ari ukureba hafi kuko naho kikiri abantu bapfa buri munsi kandi bishwe. Ubu se muri Amerika ntimusoma ibihabera, muri Somalia, Mu bihugu by’abarabu,….. Bica uwakoze amahano uwo munsi hagakorwa ayandi 10. Bityo rero nimusengere igihugu cyacu abantu bizere Uwatsinze urupfu akandi agatanga ibyiringiro ko umwizera wese naho yaba yarapfuye azongera kubaho kandi ubuzima bw’iteka ryose. Naho ibyo twavuga byose icyaha kitatsembwaho burundu ibyaha bizakomeza gukorwa kuko Satani nawe si umuswa kandi ntazemera kurimbuka wenyinye.

    Nahacu rero kugirango tuburire isi; duhereye kuri twebwe ubwacu. Nimba mwiza nzanduza umuturanyi wanjye imico myiza, nawe yanduze undi gutyo gutyo, nibwo tuzagira igihugu kitarangwamo urugomo.

    Mbifurije amahoro y’Imana n’ibyiringiro bitsika umutima.

  • Abantu benshi bigishijwe kwica banishe igihe barwanga kurugamba benshi nyuma basigarana ibibazo bikomeye mu mutwe kuko bibagora kubaho batari mu ntambara muri make baba bari muri chomage, benshi usanga inzoga zarabishe abandi birirwa biruka umunsi nijoro kuko kubona ibitotsi bibagora.

  • Egoko mana uyu muntu ko ateye ubwoba, data we… uyu amenez interahamwe. cyakora afite ikibazo mu mutue akwiye gukurikiranwa n’aba psychologues.

  • ntakibazo cyo mumutwe nakimwe afite kuko azi gutegura igikorwa agiye gukora ngetse agashaka nabo bazagifatanya,ati kariya kagabo nakishe nabi sinagahwanya arabyicuza aziko ariyo mbarutse ye yogufatwa.Numwicanyi gusa bimuri mumaraso kuko bitanamuteyi isoni.bamukanire urumukwiriye.

  • Ariko ndabona adasa n’interahamwe cyane, buri ndibaza abo yaba yaranigaguye cyangwa agatwika akiri umusirikare. Kwibohora? Urugendo ruracyari rurerure!

Comments are closed.

en_USEnglish