Digiqole ad

Yanditse igitabo kizigisha abato uko kera bakoraga siporo

 Yanditse igitabo kizigisha abato uko kera bakoraga siporo

Emmanuel Bugingo ubwo yamurikiraga abantu igitabo cye

Kuri uyu wa kane muri Hotel SportView, Emmanuel Bugingo umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco na Siporo, yamuritse igitabo cye yise Gusimbuka Urukiramende(High Jumping/ Saut en hauteur) gikubiyemo umuco na siporo  Abanyarwanda bo hambere bakoraga.

Emmanuel Bugingo ubwo yamurikiraga abantu igitabo cye
Emmanuel Bugingo ubwo yamurikiraga abantu igitabo cye

Avuga ko yacyanditse agamije kwerekana ko mu Rwanda rwo hambere abato bacaga mu itorero bakigishwa kurwanirira igihugu, kubyina,  kandi bagakora imyitozo yo gusimbuka urukiramende bityo bikabagira intwali aho kuba ibigwari.

Iyi myitozo ngororamubiri yatumaga imibiri yabo ikomera. Ngo iyo ingabo zageraga ahantu zigasanga umwanzi yaciye iteme, zashoboraga gusimbuka uwo mugezi cyangwa se urugo mu rwego rwo kwihuta no kwirwanaho.

Bugingo yavuze ko mu rwego mpuzamahanga gusimbuka ari  Siporo izwi kandi ababasha kuyikina neza babihemberwa imidali.

Ati: “Uyu munsi hari ibiri mu muco wacu twaha agaciro bikagirira Abanyarwanda akamaro haba mu mafaranga ndetse no kugira ubuzima buzira umuze.”

Kera ngo iyo umuntu yagaragazaga ko azi gusimbuka umwami yaramugororeraga. N’ubu rero ngo abantu bakunze uyu mukino byabafasha.

Ubu intore zacu nizo zisigaranye  akamenyero ko guhamiriza zisimbuka kandi binezeza abazireba.

Igitabo cye yacyanditse mu gihe kingana n’umwaka n’igice. Kubera ko iki gitabo cyanditse mu Gifaransa n’Icyongereza, ngo hari gahunda yo kuzagishyira mu Kinyarwanda.

Gusa ngo afite icyizere ko abana b’Abanyarwanda bazagisoma bakacyumva na  mbere y’uko gishyirwa mu Kinyarwanda.

Abashaka  gusoma iki gitabo ngo bagisanga  muri Rwanda Library Services, Librairie Ikirezi na Librairie Caritas. Gifite paje 166 kandi ngo kigura ibihumbi 20.

Iki gitabo kizigisha abakiri bato uko siporo ya kera yakorwaga n'akamaro kayo ku bakiri bato muri iki gihe
Iki gitabo kizigisha abakiri bato uko siporo ya kera yakorwaga n’akamaro kayo ku bakiri bato muri iki gihe
Abari baje kwerekwa iki gitabo bamwe banze gutaha   batabanje gucishamo akajisho
Abari baje kwerekwa iki gitabo bamwe banze gutaha batabanje gucishamo akajisho
Bamwe mu bari muri iriya nama bateze amatwi  uko imikino yakorwaga
Bamwe mu bari muri iriya nama bateze amatwi uko imikino yakorwaga

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bwana Bugingo, wagize neza kwandika iki gitabo kidukumbuza ibyiza by’ahahise buriya abazagisoma bazashaka uko uyu mukino wagaruka kandi nawe biri mu nshingano zawe dore ko uri kibamba muri minispoc

  • nimba hari ikintu dukeneye mu rwanda n’ uko abanyarwanda benshi barushaho kwandika ku mateka yacu, ku ndangagiciro zacu, ku mibereho y’ abanyarwanda, imyemerere n’ ibindi kuko nta wundi uzabidukorera. Emmanuel Bugingo rero akoze igikorwa kiza kandi iki gitabo kizafasha benshi cyane

Comments are closed.

en_USEnglish