Digiqole ad

Yahisemo kwikorera none yinjiza asaga 700,000 ku kwezi

Uwimabera Anastaziya utuye mu mudugudu wa Gatika, akagali ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka  Muhanga, afite imyaka 44 y’amavuko, arubatse afite umugabo n’abana batatu. Afite  impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ubumenyi n’iterambere(Sciences de  développement).

Ati "Ntabwo abagore bakwiye kwitinya kuko iyo batekereje kandi bagakora bafite intego babigeraho."
Ati “Ntabwo abagore bakwiye kwitinya kuko iyo batekereje kandi bagakora bafite intego babigeraho.”

Uwimabera  yabanje gukorera abandi, imyaka isaga icumi, ariko aza  gusezera mu kazi yakoraga mu mushinga w’Abadage witwa GTZ. Yagiye avuga ko ashaka kwikorera ku giti cye.

Uyu mugore muganira akubwira ko nta cyiza nko kwikorera, avuga ko yihaye intego y’uko ibyo yize agomba kubishyira mu bikorwa adakoreye abandi, ubu yiteje imbere ateza imbere ndetse anazamura abagore bagenzi be.

Mu gushaka gushyira mu bikorwa ibyari mu bitekerezo bye, yegereye Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) ayisaba inguzanyo ya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga amaze kuyabona yayaguzemo ikibanza  acyubakamo inyubako ebyeri  zakorerwamo amahugurwa, zikanacumbikira abashyitsi batandukanye bakunze kugana umujyi wa Muhanga.

Iyo urimo kumubaza uko yageze kuri ibi, akubwira ko yabanje kugira impungenge  yibaza uko azishyura banki inguzanyo yamuha kuko nta cyizere gihagije yari yifitiye, ariko ngo gahoro gahoro yagiye abigeraho ari nako yiyizera mu kuzabona inyishyu y’umwenda munini yari yatinyutse gufata.

Akimara kubona ayo amafaranga ngo byahise bimworohera kuzuza izo nyubako zombi mu gihe gito, ndetse bidatinze amafaranga yo kwishyura banki atangira kuboneka.

Uwimabera avuga ko mu  kwezi  kumwe izi nyubako zombi azibonamo amafaranga asaga ibihumbi magana tanu(500,000frws) kuburyo yishyura neza Banki ndetse akagira n’ayo azigama.

Avuga ko intego yatangiranye yo gushaka kwikorera ndetse agaha n’abagore bagenzi be akazi atayitezutseho kuko amaze guha akazi gahoraho abagore batanu ndetse hari n’abandi bangana batyo bakora bubyizi kandi bose ngo arabahemba.

Uvuga ko amaze gukataza mu kwiteza imbere dore ko uretse kwishyura iyi nguzanyo ya KCB, ayo yizigamiye agenda aguramo ibintu bitandukanye; muribyo akaba yaraguze isambu ayihingamo urutoki rwa kijyambere ndetse ahinga n’inyanya kuburyo bimwinjiriza amafaranga asaga 200.000, wayahuriza hamwe n’ayo inzu zinjiza ugasanga ageza ku bihumbi 700,000 bidapfa kubonwa n’uwo ariwe wese.

Uyu mugore ukangurira abantu kwitinyuka bakagana banki kandi ngo ntibumve ko bahora bakorera abandi, avuga ko mu myaka itatu iri imbere azaba yarahaye imirimo abagore 50, ndetse akaagura n’umushinga we w’izindi nyubako  zigezweho akanarushaho gukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Izi nyubako zombi zifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 500. Icyemezo kiziheshya agaciro  yahawe na Banki yamuhaye inguzanyo (Expertise) cyerekanye ko zifite agaciro kangana na miliyoni  magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati "umuntu wese ashiritse ubute yakora kandi akunguka."
Ati “umuntu wese ashiritse ubute yakora kandi akunguka.”
Avugako abasha gukuramo amafranga amatunga kandi akishyura bandi neza
Avugako abasha gukuramo amafranga amatunga kandi akishyura banki neza.
Mu cyumba cy'amahugurwa
Mu cyumba cy’amahugurwa.

MUHIZI  Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Kwikorera ntako bisa kandi uko bimeze kose umuntu atera imbere kiretse utazi kubana n’abantu. Numva mwajya mutanga contact z’umuntu nk’uyu uwifuza kumugisha inama akaba yamureba. Ni ingnezi, murakoze kandi tumwifurije gukomeza gutera imbere n’ubumenyi afite akabwungura abandi. Kandi turashima Umuseke ku makuru meza udahwema kutugezaho, muzadushakire n’abandi bazamuwe n’imishinga iciriritse ndetse mujye munagaragaza aho umuntu yavana inkunga /support mu buryo butavunanye ndetse n’aho yakoresha imishinga kuko hari ubwo usanga umuntu afite igitekerezo ariko akaba adafite uburambe mu gukora imishinga iterwa inkunga. Abo babikora rero mujye mubagaragaza, abantu babe babiyambaza

  • courage Anastasie, sha twarakoranye ni umugore w’indashyikirwa kandi ufata ibyemezo kabisa ndamwemera cyane mu bagore bari muri iki gihugu

  • thank you so much UM– USEKE, but we would like to hear so much success story like this one it will be a huge contributions from you to the development of our country
    suggestion: a permanent page daily updated devoted to RWANDAN success stories.
    this would be innovative and important thanks!!

  • yinjiza.macye ugereranije n’ayo yatangiriyeho, hari umugire mu majyaruguru wunjiza 400,000rwf kdi yahereye kuri.80,000 naho.uyu we yari.afite n’akazi in.GTZ, ntibitangaje

  • Aya mafaranga nimake cyane ahubwo
    ubu se Hiace ya 10 million ntiyinjiza 20,000 ku munsi?
    costel se ntiversa 50,000 ku munsi?
    Gusa igitekerezo yagize ni kiza ariko ndumva ubushobozi bwe buri hasi yagakwiriye kwigana na business management

  • Yari afite akazi niho yavanye umutahe wo gutangiza hanyuma inguzanyo iza yunganira !! Uru ni urugero rwiza ku bandi birirwa baganya ko bahembwa make ariko udafite icyo aherako byamugora .

  • courage anastasie, ni ugushaka ubundi butaka ukongera ubuso bw’urutoko ndetse n’amasoko y’abakoresha amahugurwa kugira ngo ubashe kwinjiza amafaranga menshi cyane naho umushinga ni mwiza kandi uhoraho sikimwe nabatanga ingero z’imodoka. courage encors

  • Umuseke, ndabashimiye kuri success stories muduha kuko zitinyura abagisunasuna bikaba byaha icyizere urubyiruko rwacu mu kwikorera.

    Gusa uyu mugore nubwo intumbero afite ari nziza ariko aracyari hasi cyane, kuba yarashoye 50M akaba yunguka 700,000 Frws ku kwezi ayo mafaranga ni macye cyane ugereranyije nayo yashoye. Kuko ntekereje ayo yaba yishyura KCB ku kwezi akwiye kuba aruta ariya 700,000 Frws buri kwezi washyiraho amutunga n’ibindi bikaba rwose bitahwana????

    Keretse ahubwo niba mwanditse nabi inkuru aya 700,000 Frw ayabona amaze kwishyura Bank nizindi charges zose ibyo byaba bifite umurongo.

    Anyway keep it up Madamu Anastasie, ibyiza biri imbere and the sky is the limit.

  • 50M UKABA WINJIZA 700000MILLES/m. NJYEWE NDABONA ARI MAKE NAKORE EFFORT AJYE HEJURU YA 1M/m

    • Simone wavuze Hiace yinjiza 20,000 na costel ya 50,000.zimara imyaka ingahe,nyuma y’umwaka umwe ziba zisigaranye agaciro kanagana gate? naho isambu n’amazu sintekereza ko bitakaza agacyiro ikindi kandi aha akazi abantu batandukanye.ntawamunenga rero.niba bimwinjiriza nET PROFIT YA 700,000 KU KWEZI.NAKOMEREZE AHONGAHO.HARI NABAHOMBA

Comments are closed.

en_USEnglish