Digiqole ad

Yafashwe atwite Cocaine

Police muri Brazil yataye muri yombi umugore wakenyereye kunda ibiro birenga 2 (kg) by’ikiyobyabwenge cya Cocaine, abeshya ko akuriwe.

 

Abacuruza ibiyobyabwenge bagerageza kubitwara mu mayeri yose ashoboka
Abacuruza ibiyobyabwenge bagerageza kubitwara mu mayeri yose ashoboka

Uyu mugore w’imyaka 20, yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kuri uyu wa gatanu tariki 30 Werurwe, ahitwa Natal muri Brazil.

Uyu mugore wabeshyaga ko akuriwe, yafashwe nyuma yo kugaragaza ubwoba mu gihe yabazwaga ku bijyanye n’aho avuye n’aho agana.

Ubusanzwe ngo abantu bavuye mu duce muri Brazil bizwi ko tubamo ibiyobyabwenge byinshi, ku bibuga by’indege bahatwa ibibazo na Police bashaka kumenya niba ntabyo bapfunyitse mu mizigo yabo.

Uyu mugore wari ugejeje Cocaine aho yari ayijyanye, Police yamusabye ko yerekana niba koko atwite, basanga ni Cocaine yakenyereye ku nda.

Police kandi yahise ita muri yombi umusore w’imyaka 24 wari umutegereje hanze mu modoka aje kumujyana.

Police yanze gutangaza amazina y’aba banyamayeri

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Allah is my Lord,
    Islam is my Life,
    Al-Quran is my guide,
    The Sunnah is my practise,
    Jihad is my spirit,
    Righteousness is my character,
    Paradise is my goal,
    I will enjoin that which is right,
    Forbid that which is wrong,
    Fight against oppression,
    AND WILL DIE TO ESTABLISH ISLAM….
    Inshallah. Muslims must wake up!

    • WHO ARE U SON OF A BTCH I WILL FND AND ….U

  • Uyu rwose akwiye guhanwa byemejwwe na mategeko yiki gihugu kuko ibyo arimo akora byanjyiza ubuzima bw’abantu hamwe n’ubwe

  • narumiwe koko

  • Ariko urunva ikivugo cyawe gihuriye he n’ inkuru yanditse hejuru? Mwagiye mwigishiriza ubwihebe ahandi.

  • uyu mugabo witwa ABDULLAH utanga comments ku mbuga zose(igihe,umuseke) turasaba ko mwamwitondera kuko comments ze ziba zirimo ubwihebe amagambo mabi cyane n’ubugome bwinshi! N’uwo kwitonderwa no gukurikiranirwa hafi. Mu zindi nkuru

  • Yewe isi igeze mu marembera,inda zirakurwamo ariko buriya umubwiye ngo akuremo iya cocaïne mwaserera take care!

Comments are closed.

en_USEnglish