Digiqole ad

UMUKINNYI W’UKWEZI Wai Yeka abona Musanze FC yose ikwiye ibihembo

 UMUKINNYI W’UKWEZI Wai Yeka abona Musanze FC yose ikwiye ibihembo

Byari ibyishimo kuri uyu musore w’imyaka 29

Umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe rutahizamu Wai Yeka wa Musanze FC yashyikirijwe igihembo cye mbere y’umukino batsinzwemo na Rayon sports 1-0. Yashimiye bagenzi be bamufashije kwitwara neza.

Byari ibyishimo kuri uyu musore w'imyaka 29
Byari ibyishimo kuri uyu musore w’imyaka 29

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2017 nibwo Umuseke IT Ltd ifatanyije na AZAM TV na FERWAFA bashyikirije umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ igihembo cye.

Mu mikino ine yagendeweho Wai Yeka w’imyaka 29 atorwa nk’umukinnyi wahize abandi muri Werurwe, yatsindiyemo Musanze FC ibitego bitanu anatanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Kuri stade Ubworoherane mbere y’umukino wahuje  Musanze FC na Rayon sports nibwo yashyikirijwe igihembo n’umuyobozi w’ingabo mu karere ka Musanze, umuyobozi w’Umuseke IT Ltd n’umukozi wa AZAM TV Rw.

Uyu rutahizamu yabwiye Umuseke ko ashimishijwe no kuba ahembwe, gusa ngo na bagenzi be bari bakwiye ibihembo.

Wai Yeka yagize ati: “Turi kwitwara neza. Kuba turi ku mwanya wa gatanu si umusaruro mubi. Nishimiye kuba harashyizweho gahunda yo guhemba abitwaye neza. Ariko sinabyishoboza ntafite bagenzi banjye dukinana. Iyo biba bishoboka nabo bagahabwa ibihembo buri muntu ku giti cye.”

Yakomeje avuga ko afite intego yo kurangiza uyu mwaka ariwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi kurusha abandi. Ubu afite 13 akurikiye Danny Usengimana ufite 15.

Yashyikirijwe igihembo mbere y'umukino bakinnye na Rayon sports1
Yashyikirijwe igihembo mbere y’umukino bakinnye na Rayon sports

Wai Yeka wa mbere ibumoso niwe Musanze FC igenderaho
Wai Yeka wa mbere ibumoso niwe Musanze FC igenderaho
Umuyobozi w'ingabo muri Musanze FC ashyikiriza Wai Yeka igihembo
Umuyobozi w’ingabo muri Musanze FC ashyikiriza Wai Yeka igihembo

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish