Digiqole ad

Wagabanya umubyibuho ukabije ute?

Muri iyi misnsi ku isi hose, usanga abantu benshi babangamiwe n’umubyibuho ukabije, kandi hakaba n’abahitanwa n’indwara nyinshi zikomoka kukubyibuha birengeje urugero. Ushobora kuba uri muri abo bantu babangamiwe n’ibiro byabo? Hano ukuri.com kwabashakiye inzira wanyuramo ngo ube wagabanya ibiro byawe, cyangwa ukirinda umubyibuho ukabije.

  1. Ikintu cyambere ugomba gukora, ni ukumenya uburyo umubiri wawe wubatse. Cyane cyane mubijyanye n’ibinure, ibiro, n’ibindi byose byubatse umubiri. Ushobora kugana muganga akagupima, cyangwa ukajya ahari icyuma cyose cya point santé, bakakubwira uko umubiri wawe uhagaze.
  2. Ikintu cyakabiri ugomba gikora, ni uguhitamo ibiryo uzajya urya, kandi ugashyiraho gahunda y’icyumweru bitewe n’ibiro ushaka gutakaza. Hano ushobora kuvuga uti ndashaka kujya ntakaza ikiro kimwe buri cyumweru. Aha rero ugomba kumenya ibyo uzajya utakaza n’ibyo uzajya winjiza. Niyo mpanvu twakugira inama yo gukora agasiporo koroheje buri munsi, nko gusimbuka umugozi, kuzamuka cyangwa kumanuka ingazi, koga, gutwara igare, n’ibindi.
  3. Kugerageza kurya ibiryo byiganjemo imbuto, nka pome, inanasi, indiumu n’ibindi byiganjemo imboga, cyanecyane inyabutongo, intoryi, epinari, intagarasoryo, n’ibindi. Iyo ukora siporo utakaza uratakaza cyane, ubundi warya imbuto cyangwa imboga, ukinjiza bike kubyo watakaje. Ariko ugomba kujya ubikora nibura buri munsi.
  4. Ikintu cya kane ugomba kumenya ni ukugabanya umunyu wafataga, kuko bifasha umubiri kugira ibiro byinshi no kubyibuha. Wabigeraho rero ufata imboga nyinshi mu mirire yawe.
  5. Ikintu cya gatanu ugomba kwitondera, ni ukurya ibintu bikomoka ku maata, cyane nka za fromages, amavuta y’inka, ayo bashyira mumigati(blue band), n’ibindi. Ibi byose bitera umubyibuho ukabije ku mubiri. Ushobora cyokora gufata inyama zitagira amavuta menshi, nk’inkoko, amafi ya za saradine n’izindi zishobora kugufasha kunanuka.
  6. Ugomba kumenya kandi ko gufata ifunguro rya mugitondo wirinda kurya ibintu birimo amavuta, amata menshi, n’ibindi byose byatuma urya amavuta menshi. Ugomba gufata imbuto, ibinyampeke, n’imboga, cyane cyane. Warya umugati ntuwusige kandi ukarenzaho nibura urubuto.
  7. Kunywa amazi ntibizakumara inyota gusa, ahubwo bishobora no gutuma ugabanya ibiro byihuse. Amazi kandi atuma umuntu atananirwa, agakora akazi afite imbaraga. Ugomba kandi no kumenya ko icyayi kitarimo amata gishobora kugufasha kugabanya ibiro byawe.
  8. Gufata amazi y’akazuyazi, avanzemo akayiko k’ubuki kare mu gitondo, nabyo byaba inzira nziza yo kugabanya umubyibuho, n’ibiro. Ariko byagenda neza ugiye ushyiramo n’agatobe k’indimu byagufasha cyane.
  9. Imboga z’amashu ni ikiribwa kiza cyane gifasha abantu kugabanya umubyibuho ukabije, no kugumana ibiro byabo bifuza. Ibi byose ni ukubera ko amashu agerageza kugabanya isukari kugeza ku gipimo umubiri wifuza. Ashobora kuribwa adahiye, bimwe bita salade, cyangwa atetse.

Nkuko tubikesha lifestyle.iloveindia.com, uramutse ukurikije izi nzira zose, washobora kugabanya ibiro, cyangwa kuguma kurugero uriho, bityo ukirinda umubyibuho ukabije.

NB: kunywa inzoga byongera cyane ibiro, n’umubyibuho, kuko bituma umubiri winjiza ibinure byinshi, n’isukari. “Kwirinda biruta kwivuza”.

M. Védaste

4 Comments

  • ningombwa kugabanya ikibaya kuko burya nicyo kiba kibyibushye cyane kikabuza nabantu gukora nibikenewe(ndavuga inda yegera kurukenyerero)

  • nagirango mungire inama

  • nonese iriya miti iri chimique isigaye yifashishwa mukugabanya ibiro,buriya nta ngaruka yatera?

  • None se? inzoga zose niko zo ngera umubyibuho,mutubwire.murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish