Digiqole ad

VTC Mpanda igeze ku rwego rwo gukora intebe ziruta izatumizwaga hanze

 VTC Mpanda igeze ku rwego rwo gukora intebe ziruta izatumizwaga hanze

Intebe zikorwa n’abanyeshuri aha mu Ruhango

Mu kureba aho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ageze atanga ubumenyi ku banyeshuri bayiga, Umuseke wasuye rimwe muri bene aya mashuri rivgwaho  kuba rigeze ku rwego rwo gukora ibikoresho byahangana ku isoko n’ibyatumizwaga hanze.

Intebe zikorwa n'abanyeshuri aha mu Ruhango
Intebe zikorwa n’abanyeshuri aha mu Ruhango

Ukinjira mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (VTC MPANDA) rihereye mu Karere ka Ruhango usanganirwa n’urusaku rw’imashini zikoreshwa mu bubaji  bw’ibikoresho byo mu rugo bitandukanye byiganjemo intebe z’amabara atandukanye, utubati n’ibitanda.

Ubu hari bamwe mu bamaze gutunga ibi bikoresho bemeza ko ntaho bitandukaniye n’iby’amwe mu masosiyete asigaye akora ubucuruzi bw’ibikoresho nk’ibi abivanye mu mahanga.

Nicyo kerekezo cy’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda. Ni ubumenyi buha ababwize imibereho kuko ibyo bakora biba bikenewe cyane ku isoko.

Umuyobozi w’iri shuri Gilbert Ndangamira yabwiye Umuseke ko hari benshi mu Rwanda bataramenya ko ahantu nk’aha mu cyaro hakorerwa ibikoresho bifite ubwiza bwo kuri uru rwego.

Ati “Ugeze hano afite ubushobozi atugurira atazuyaje tukaba tugurisha rimwe na rimwe n’abahise bakunda ibyo dukora.”

Aha kandi bigisha ibijyanye no guteka ibiribwa binyuranye, gukora za gateau z’ubukwe n’ibindi.

Muri iri shuri, nta mukozi bagira utekera abanyeshuri kuko ababyiga ubwabo babyikorera, ibintu ngo binatuma ikigo kidahendwa mu gufata abandi bakozi.

Abiga ubwubatsi nabo biyubakira ibyumba by’amashuri ari nako biga.

Iri shuri na mbere ryigishaga imyuga ariko ryazamutse cyane nyuma y’aho  Politiki ya Leta yo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro itangiriye kuri rikaba rifashwa na WDA.

Bamwe mu basura iri shuri bahita bashima ibikoresho nk'ibi bakabigura
Bamwe mu basura iri shuri bahita bashima ibikoresho nk’ibi bakabigura
Abanyeshuri biga kubaza nibo bakora ibi bikoresho
Abanyeshuri biga kubaza nibo bakora ibi bikoresho
Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri
Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri
Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri
Abiga guteka kandi ni nabo batekera bagenzi babo ku ishuri
NDANGAMIRA Gilbert Umuyobozi wa VTC MPANGA.
NDANGAMIRA Gilbert Umuyobozi wa VTC MPANDA.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango

5 Comments

  • Mukomereze aho ndabemera

    • Aha niho nize ububaji kuva kera mu bubaji barasobanutse, nanjye unsuye mu ruganda rwanjye wakumirwa

      KURAD– USENGE Juvenal
      NYAMASHEKE

  • MUKOMEZE MWIGISHE ABO BANA BU RWANDA BAKOMEZE BITEZE IMBERE BATEZA IMBERE N’IGIHUGU MURI RUSANGE. MADE IN RWANDA OYEEEE

  • COURAGE!mukora ibintu byiza nasanze intebe zanyu ahantu nanjye ntimuzancure rwose!

  • Muduhe cvontacts dushobora kubabonaho dukoreshe commands mufite ibikoresho bisobanutse

Comments are closed.

en_USEnglish