Digiqole ad

USA: Habonetse bwa mbere mu mateka urusengero rw’abatemera Imana

Muri Leta ya Louisiane ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahagana mu Mujyi mutoya witwa Bâton-Rouge, havutse urusengero rw’abahakana Mana, bayobowe n’umugabo wahoze ari umupasitori mu itorero ry’abapantekoti muri Amerika.

Aha abo barwanyamana bari mu ihuriro ryabo
Aha abo barwanyamana bari mu ihuriro ryabo

Amakuru dukesha urubuga rwa internet rwa Le point.fr, ngo ku munsi w’icyumweru abantu bagera kuri 80 bahuje imyemerere y’uko nta Mana ibaho, bateranira mu cyumba cy’imyidagaduro cya Hoteli, bafite ubayobora mu muhango , bakaririmba, bagakora n’indi mihango, gusa bo ubwabo ntibemera ko baba barimo gusenga.

Iri dini ribonetse bwa mbere muri Amerika, bahise baryita “Joie De Vivre” cyagwa  “To Delight In Being Alive” mu ndimi z’amahanga bishatse kuvuga ngo “Ibyishimo byo Kubaho” tugereranije mu kinyarwanda .

Ku cyumweru aya materaniro yayobowe n’umugabo wahoze ari pasitori mu itorero ry’Abapantikoti, Jerry DeWitt wanavugiye mu ruhame ko kugeza ubu ari umuhakanamana nyawe kandi ubyishimira.

DeWitt yavuze ko yatangije uyu mushinga nyuma yo kubona ko abantu benshi babimusabaga muri aka gace ka Bâton-Rouge .

Uyu mugabo DeWitt avugana na The New York Times yavuze ko burya iyo umuntu avuze ko atazasubira mu rusengero hari aba agiye kuba undi muntu mubi, ko ariyo mpamvu aba keneye kwitabwaho.

Yagize ati “umuntu usohotse mu itorero, ahita atakaza ubumuntu bwo kubana n’abandi ndetse no kwisanzura ku bandi. Ni yo mpamvu rero ari ngombwa ngo tujye duhura. Hari abantu banezezwa no kubaho batagira imyemerere y’idini mu buzima bwabo”

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2012 n’ikigo cyitwa Pew Research Center , bwagaragaje ko 20% b’Abanyamerika batagira idini babarizwamo, mu gihe mu myaka 3 ishize bari 15%.

Insengero z’abahakanamana muri iyi minsi zatangiye gukwirakwira mu Mijyi imwe n’imwe nko muri Huston, Sacramento na New York. Nyuma y’uko abantu basohotse mu idini basigara bameze nk’abaciwe mu miryango yabo, ubu ngo bahisemo kujya bajya gutura mu gice cy’Uburasirazuba bw’Amajyepfo ya Amerika aho bita ” Bible Belt” agace gatuyemo abantu barwanya imyemerere yo gusenga Imana.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • UBWO BEMERA SHITANI,,,NTAWE UBAHO ADAFITE ICYO YEMERA NI NAYO MPAMVU UYU WIYITAGA UMUPASITORO YASANZE KUBAHO ADAFITE ABO ABWIRA IBYUYUMVO BYE BYAMUNANIYE…NONE SE KO BADASHAKA IMANA RUREMA BAHAMYE IWABO BAKIBERAHO…NZABA MARIRWA KANDI UBU WASANGA ABAKA ICY’ICUMI..NTIBIZOROHA.

  • imperuka iri hafi cyane. burya ijambo ry’Imana ni ukuri

  • Erega bararenzwe shitani irabinjirana reka imiyaga mugihe Gito izaza ibatumure .

  • pas possible!ukava muri ADEPR yo muri USA(hahah)ugahakana Imana?Arabeshya ntiyahakanye ahubwo yabuzemo akaryoooo!

    Dore ko ngo n’iy’ino igabura inticantikize

  • Erega iyo umuntu yuriye igiti cyane akagera mubushorishori agakomeza kurira ikiba gisigaye nuguhanuka !! Amerika yatey’imbere cyane muri byose none reba ibyo bagezeho!

  • Ibyahanuwe byo bigomba gusohora, ngo benshi bazagwa bave mubyizerwa. imperuka yo iri hafi rwose ab’Imana bo bazamenya igihe kdi iyo duhora tubwirwa ngo twihane ni agahe k’imbabazi k’inyongezo naho igihe cyose imbabazi zo zarangira, turi muri cya gihe cy’ababakobwa icumi bari bategerereje mu mwijima, ubu turi mu gicuku aho bose bafite imyizere itandukanye hanyuma hakaza urubanza niba koko mubyo Bible ivuga twarabigendeyemo tutirengagije cyane amategeko y’Imana yose.

  • jye ndumiwe, ariko ga ngo nubundi muminsi yimperuka bamwe bazihakana Imana. ibyo ni ibibanje

    • DUSOME IBITABO TUMENYEKO ABANTU NKA BAHAKANAMANA,BABAYEHO KUBWA MOUSSA, ICYONTIKIDUTANGAZE, SIBASHYA KWISI………

  • Ese kuki bahisemo guterana ku cyumweru?
    Buriya se uriya yari pastor? Ariko Pasitor bifite icyo bisobanura buriya wasanga yaragiraga ubushyo bundi butari ubw’Imana.

  • Urusengero r’abatemera Imana??basenga iki niba batagira icyo basenga?ijambo urusengero(gusenga) rivuga iki(ethymologiquement)??niba atari ikinyarwanda gikennye amagambo abanditsi mukwiye guhugurwa mu myandikire y’inkuru zanyu.Murakoze

  • ibyo ntibitangaje kuko USA niho hava ubuyobe bwose nibindi birinyuma .

  • gusa uhagaze yirinde atagwa.niba yarigeze gukorera Imana none akaba ayihakanye ntibyoroshye.abayishikamyeho nimukomere hari ibyo twabikiwe.

  • none amahame yabo ni ayahe?

  • BAVANDIMWE MUMENYEKO IBIHE BIRUSHYA BYAHANUWE TWABIGEZEMWO. NTIBITANGAJE RERO. GUSA MBABAZWA N’ABANYAFURIKA BAGERA MURI IBYO BIHUGU NGO BYATEYE IMBERE BAKATUZANIRA IYO MYUKA MIBI. KUKO N’UBUTINGANYI NIHO BWATURUTSE MWIBUKE KO KUBANA KW’ ABAHUJE IBITSINA BWA MBERE ARIHO BATURUTSE. NONE RERO NIBA MUDASHAKA KUGENDA MU KIGARE MUKOMEZE M– USENGE IMMANA NYAMANA IHORAHO YAREMYE UMUNTU,IJURU N’ISI IBIYIRIMO BYOSE . KANDI ABAHAWE IKIMENYETSO CY’UMWUKA WERA MUHUMURE KANDI MUKOMERE IYO SATANI NTIZATUGERAHO M– USENGE CYANE. BE BLESSED.

  • ahaaaaaaaa noneho iminsi turimoyo irabyinumuhanga,cyakora yesu yaravuzati<<ntacyo imana izakora itabanje kumenyesha abagaragu bayo ibihishwe,none ngirango ibyinshi ntibigihishwe ahubwo murabyibonera.abafitamaso murebe. gusa nugusenga. mutekereze Sodom na gomora icyabarimbuye!!!!!!!!!

  • Nagatangaye ikindi gihugu byaberamo!

Comments are closed.

en_USEnglish