Digiqole ad

Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abarundi rwagaragaje ko rubabajwe n’ibibera mu Burundi

 Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abarundi rwagaragaje ko rubabajwe n’ibibera mu Burundi

Hacanywe urumuri rw’ikizere, rwasakajwe hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza, urubyiruko rw’Abarundi n’urw’Abanyarwanda rurenga 100 rwagaragaje akababaro rutewe n’akavuyo gakomeje guhitana benshi mu Burundi, binyuze mu cyitwa “Spoken Word Rwanda”, bagasaba ko Isi itakomeza kurebera.

Hacanywe urumuri rw'ikizere, rwasakajwe hagati y'Abarundi n'Abanyarwanda.
Hacanywe urumuri rw’ikizere, rwasakajwe hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda.

 

Iyi nkera y’imivugo n’ibisigo izwi nka “Spoken Word Rwanda” kuri iyi nshuro yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Stand for Burundi” bishatse kuvuga ngo “Twifatanyije n’u Burundi”.

Uyu wari umwanya ku rubyiruko wo kugaragaza icyo batekereza ku bibera mu Burundi; Urubyiruko rw’Abarundi n’Abanyarwanda babinyujije mu mivugo bagaragaje akababaro baterwa n’ubwicanyi, ubuhunzi n’andi mabi yose yugarije uburundi muri iki gihe.

Urubyiruko rw’Abarundi rwavuze ko n’ubwo mu Rwanda rwakiriwe neza, ngo rukumbuye u Burundi butekanye, rukumbuye ku kiyaga Tanganyika, rukumbuye ubuzima bw’i Burundi muri rusange.

Benshi mu bahanzi b’Abarundi bavuze imivugo bagaragaje ko bafite inyota yo kubona u Burundi buva mu bibazo bugatera imbere.

Umwe muri bo witwa Bertrand Ninteretse uzwi nka “Kaya Free” mucyo yise “I have a dream/Mfite inzizi, ati “Mfite inzozi zo kubona u Burundi bwuje abahanga bakoresha ukuru, u Burundi bufite amahoro n’umutekano, ubutabera buganje, u Burundi bushyize hamwe nk’umuryango umwe, u Burundi bukize, buteye imbere mu bikorwa-remezo n’inganda, bukurura abanyamahanga mu bukerarugendo, u Burundi butarangwamo guhohotera abagore, …”

Bertrand Ninteretse ukoresha izina ry'ubuhanzi rya 'Kaya Free' yashimishije benshi.
Bertrand Ninteretse ukoresha izina ry’ubuhanzi rya ‘Kaya Free’ yashimishije benshi.

 

Betty Tushabe, umwe mu bashinze “Spoken Word Rwanda” yabwiye UM– USEKE ko impamvu bahisemo insanganyamatsiko yo kwifatanya n’u Burundi ari uko nk’abaturanyi b’u Burundi, Abanyarwanda babajwe n’ibirimo kuba ku Barundi.

Yagize ati “Turi Abanyarwanda, tumva icyo bivuze kuba abantu b’inzirakarengane bapfa bazira ubusa, ni ibintu bitubabaza kuko bitwibutsa u Rwanda mu myaka 21 ishize, kandi ni ibintu tutifuriza abaturanyi bacu kunyuramo,…Kuri twe, kuzamura ubukangurambaga no gushyigikira abaturage b’u Burundi ni byiza kuko turabakunda, ku buryo twifuza kubafasha mu buryo bushoboka bwose.”

Betty Tushabe, umwe mu bashinze “Spoken Word Rwanda” avuga ko bazakomeza gufasha Abarundi uko bashoboye.
Betty Tushabe, umwe mu bashinze “Spoken Word Rwanda” avuga ko bazakomeza gufasha Abarundi uko bashoboye.

Tushabe asanga iki gikorwa cyatanze umusaruro bifuzaga, kuko ibyo uru rubyiruko rwavuze bidacira aho, ahubwo ari ijwi rigiye kwiyongera ku majwi y’urundi rubyiruko ruri muri Tanzania, Kenya, Uganda n’ahandi rwahagurukiye kugaragaza ibibazo biri mu Burundi, kugira ngo hagire igikorwa bihagarare.

Ati “Amahirwe yose uko angana, ijwi ryose uko ringana rifite agaciro, utangira n’ijwi rito ukagenda uzamuka,…Nidukomeza kuzamura ijwi ryacu twese hamwe rizagera aho rikure ribe ijwi ririni ryakumvikana hirya no hino ku Isi, abantu babifitiye ubushobozi bagatabara u Burundi.”

Ubuyobozi bwa “Spoken Word Rwanda” bwatangaje ko amafaranga yose yavuye muri iki gikorwa azashyikirizwa Minisiteri Ishinzwe Impunzi (MIDIMAR) kugira ngo afashe impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama, mu Karere ka Kirehe ubu icumbikiye hafi ibihumbi 50.

Urubyiruko runyuranye rw'Abarundi n'Abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo.
Urubyiruko runyuranye rw’Abarundi n’Abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo.
Diana Mpyisi, umwe mu bashinze Spoken Word Rwanda yashimiye urubyiruko rwaje kwifatanya n'Abarundi, kandi basaba kubikomeza.
Diana Mpyisi, umwe mu bashinze Spoken Word Rwanda yashimiye urubyiruko rwaje kwifatanya n’Abarundi, kandi basaba kubikomeza.
Martine, umwarimu kuri "Ecole Française-Kigali" yasabye Ababyeyi b'Abarundi bari mu Rwanda kudahugira mu gahinda ngo baburire umwanya abana babo.
Martine, umwarimu kuri “Ecole Française-Kigali” yasabye Ababyeyi b’Abarundi bari mu Rwanda kudahugira mu gahinda ngo baburire umwanya abana babo.
Hari byinshi ngo bakumbuye mu Burundi.
Hari byinshi ngo bakumbuye mu Burundi.

DSC_0366 DSC_0398 DSC_0399 DSC_0416 DSC_0466 DSC_0474

Hacanywe urumuri rw'icyizere rwahererekanyijwe n'abari bitabiriye iki gitaramo.
Hacanywe urumuri rw’icyizere rwahererekanyijwe n’abari bitabiriye iki gitaramo.

DSC_0514 DSC_0527

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish