Digiqole ad

Urubyiruko rukwiye gutekereza ejo heza harwo, ruhitamo umukandida ubikwiye- Miss Jolly

 Urubyiruko rukwiye gutekereza ejo heza harwo, ruhitamo umukandida ubikwiye- Miss Jolly

Mu gihe habura iminsi icyenda ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bashaka kuyobora igihugu birangire, Miss Jolly yasabye urubyiruko gushishoza kandi rugatekereza kure mu bikorwa by’amatora.

Min James Kabarebe, Mutesi Jolly, Gen Ibingira na Miss Elsa mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa RPF Paul Kagame

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016, avuga ko ishyaka rya FPR ryari risanzwe ku butegetsi rihagarariwe na Paul Kagame ntacyo ritakoze mu guteza imbere abanyarwanda ingeri zose.

Ibi kuri we asanga nta mpamvu n’imwe yagatumye hari impinduka zibaho mu bayobozi. Ko icyo abanyarwanda bashaka ari amahoro, umutekano n’iterambere kandi byose bihari.

Mu kiganiro na RBA, yagize ati “Urubyiruko nitwe muyoboro wa buri kintu cyose twifuza ko cyateza imbere igihugu n’abanyarwanda muri rusange. N’iki Perezida Paul Kagame atadukoreye ? ni ayahe mahirwe yatwimye ?”.

Miss Jolly akomeza avuga ko urubyiruko rwose rukwiye kwifuza kumenya uko imbere hazaza hazaba hameze mu myaka irindwi iri imbere mu gihe umukandida Paul Kagame yaba yongeye kugirirwa ikizere.

Yibukije abanyarwanda bose ko bakwiye kuzibuka imvugo igira iti “Nta wuhindura ikipe itsinda”. Bityo bagahitamo neza batitaye ku nyungu z’umuntu ku giti cye.

Mutesi Jolly na Miss Elsa ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017, bagiye bagaragara hirya no hino mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Paul Kagame.

Mu biganiro bitandukanye bagiye bagirana n’urubyiruko rwo mu ntara mu bikorwa by’imihigo yabo bari bamazemo iminsi, bakomeje kugenda barwibutsa kuzahitamo neza mu matora.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ni byiza cyane kuba ba Miss Elsa na Jolly bumva ibintu kimwe na ba jenerali Ibingira na Kabarebe. Nizere ko bazanatera ikirenge mu cyabo mu byo bazakora mu buzima bwabo.

  • Utekereje neza ejohazaza ntabwo watora umuntu ushaka kukujyana munzibacyuho.

  • Narinziko na Ibingira bamushyize muza bukuru kuko ndumva Karenzi atamurusha imyaka.

  • Aba basaza barya abana bahiye kabisa. Abafite ubukaro babona byose.

Comments are closed.

en_USEnglish