Digiqole ad

UNR yegukanye igikombe gihuza za Kaminuza

Kuri iki cyumweru ni bwo habaye umukino wa nyuma mu mikino ihuza amakaminuza n’amashuri makuru ya Leta, umukino wanyuma ukaba wahuje ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ishuri rya I.S.A.E Busogo.

Abakinnyi ba UNR bishimira igikombe
Abakinnyi ba UNR bishimira igikombe

Muri uyu mukino Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatsinzemo I.S.A.E Busogo kuri penaliti (5-3), amakipe ose yari yawunganyije  (1-1) mu minota 90 isanzwe y’umukino hahita hitabazwa amapenaliti.

Muri rusange amakipe yose akaba yari yagerageje kwitwara neza mu mukino, ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ikaba yafunguye amazamu ku munota wa 25.

Ku munota wa 41 w’umukino I.S.A.E yaje kwishyura igitego banganya gutyo (1-1) ari nako iminota 90 yarangiye.

Mu mwanya w’amapenaliti, bakinnyi bose ba Kaminuza baje kuzinjiza uko ari 5, mu gihe umukinnyi no 4 wa I.S.A.E yahaye igiti k’izamu penaliti ye yari iya 3, bituma Kaminuza itwara igikombe gutyo.

Nyuma y’umukino umutoza wa I.S.A.E  Murekezi Gabriel akaba yatangarije umuseke.com ko umukino wari mwiza muri rusange kuko ngo abakinnyi bakoze akazi kabo. Ngo gusa amakipe yitabira irushanwa ni make bityo haka hari kujya hatumirwa n’ibigo byigenga muri iri rushanwa.

Berechmas captain wa UNR ati : “Abakinnyi bakoze akazi kabo. Iyo habaye gutera penaliti ni uku bigenda, ikipe yakinnye neza ivamo.”

Capitain wa UNR, Berechmas (Berech) yakira igikombe
Capitain wa UNR, Berechmas (Berech) yakira igikombe

Ariko akaya yanenze imisifurire avugako itagenze neza ko yibwe, cyane akaba yemeza ko umupira watewe na no 8 kizigenza ugakubita poto yo hejuru y’imbere ukagaruka inyuma, we akemeza ko ari igitego nyamara abasifuzi bagihakanye.

Naho Umutoza wa UNR Jervais Hakizimana wishimiye gutwara igikombe yagize ati : « Igikombe ni igikombe.Ubuze igikombe cy’ikiciro cya 2 ukabona iki ntakibazo. Igitego cyo cya I.S.A.E si cyo iyo umupira wakubitiye mo imbere ntugaruka mu kibuga, uguma mu nshundura. »

Ikipe ya mbere ikaba yahembwe amafaranga 70 000 n’imipira 2 yo gukina ndetse n’igikombe, iyakabiri ihabwa amafaranga 50 000 n’imipira nay o 2 na ho iyagatatu ihabwa 40 000frw n’imipira.

Iki gikombe cya Kaminuza kikaba cyabaye itsinzi ku muyobozi uherutse gutorerwa ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro muri NURSU, Ishimwe Irene, wadutangarije ko azahindura byinshi cyane mu bijyanye n’agahimbaza musyi abakinnyi bakinira Kaminuza babona.

Uretse umukino wa nyuma Kaminuza yatsinzemo I.S.A.E kuri penaliti (5-3), umwanya wa gatatu watwawe na K.I.E nyuma yo gutsina College of Technology yo ku Kicukiro (1-0).

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

1 Comment

  • nanjye narakinnye ariko aya sib amafaranga agenwe za kaminuza wana irebere nawe igikombe kirarutwa na Inter-schools kweri wangu.

Comments are closed.

en_USEnglish