Digiqole ad

Umwumbati, intwaro yafasha Africa guhangana n’ihindagurika ry’ikirere

Abahanga mu buhinzi, bemeje ko umwumbati aricyo gihingwa cyafasha ibihugu bya Africa mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ribangamiye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Umwumbati uraza imbere mu guhangana n'ihindagurika ry'ikirere/photo internet
Umwumbati uraza imbere mu guhangana n'ihindagurika ry'ikirere/photo internet

Ubu bushakashatsi bwakozwe na International Center for Tropical Agriculture, bwemeza ko imyumbati ariyo yonyine ibasha kwihanganira imirasire ikaze y’izuba ndetse n’izindi mpinduka zivuye ku mihindagurikire y’ikirere.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko ibindi bihingwa nk’ibigori, umuceri, ingano n’ibindi bitihanganira izi mpinduka ziri kuza ugereranyije n’imyumbati.

Imyumbati kandi ngo ifite umwihariko ko aricyo kiribwa,  kiribwa na benshi mu bihugu byinshi bigize umugabane wa Africa.

Umwumbati ubundi ukomoka muri America y’amajyepfo, ngo wagejejwe bwa mbere muri Africa n’abanya Portugal mu kinyajana cya 17. Abanyafrica ngo bayikundiye ko yera ku butaka bwose kandi idasabye amazi menshi.

Ubu bushakashatsi bwemeje ko, nibura abantu bagera kuri miliyoni 500 barya ibikomotse ku buhinzi bw’iki gihingwa buri munsi.

Umwumbati muri ubu bushakashatsi, waje imbere y’ibirayi, ibigori, ibishyimbo, urutooki n’amasaka mu kurokora umugabane wa Africa ku ngaruka z’izuba n’ihindagurika ry’ikirere.

Aba bashakashatsi batangaje ko umwumbati mu gihe uhinzwe ukura neza, igihe cy’amapfa n’uruzuba byaza ugahagarika gukura, ukarindira ko uzabona andi mazi niyo yaba make.

Nta kindi gihingwa twasanzeho uburyo bw’imikurire nk’umwumbati, ibindi ntibyihanganira uruzuba ruri kuza muri iri hindagurika ry’ikirere” byatangajwe na Jarvis kuri BBC Network Africa.

Iyi nkuru nziza ku bihugu byinshi bya Africa, birimo n’u Rwanda aho abatariye imyumbati itogosheje barya ubugari bw’ifu yawo cyangwa bakarya isombe z’igiti cyawo.

By’umwihariko ariko ngo iyi nkuru ni nziza cyane kuri Nigeria nk’igihugu cya mbere muri Africa cyeza imyumbati myinshi, hagakurikiraho Repubulika iharanira demokrasi ya Congo.

Muri Africa rero, nubwo ngo abahinzi benshi bakunda guhinga ibigori, ariko imyumbati ngo yaba igisubizo cyizamu muhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndashimye cyane.

  • niyo mpamvu leta y’u rwanda yawuhisemo Big up !!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish