Digiqole ad

Umwamikazi w’Ubuholandi Beatrix yeguye

Umwamikazi Beatrix w’Ubuholandi yeguye ku ngoma ku myaka ye 75 akaba yaramaze imyaka 33 ari umwamikazi, yeguye ku ngoma ye ngo ahe uyu mwanya umwanya umuhungu we, igikomangoma Willem Alexander.

Umwamikazi Beatrix n'umuhungu we mukuru yasize ku ngoma
Umwamikazi Beatrix n’umuhungu we mukuru yasize ku ngoma

Willem Alexander w’imyaka 41, abaye umwami wa mbere w’Ubuholandi kuva mu mwaka wa 1890, umwamikazi Beatrix wari ufite abakunzi benshi mu gihugu cye akaba yari yaratangaje ko azegura ku ngoma mu kwezi kwa mbere uyu mwaka avugako asigiye ingoma umuhungu we kuko abona afite ubushobozi.

Umwami Willem Alexander yatangaje ko ashimira nyina kubyo yagejeje ku gihugu cye nyuma yimyaka 33 akiyoboye, Willem akaba arahira imbere y’inteko ishinga amategeko Niewe Kerk kuri uyu wa kabiri.

Ibirori byo kwimika umwami Willem Alexander bikaba bizitabirwamo n’ibikomangoma bikomeye nka Prince Charles(UK), Prince Felipe, Princesse Laetizia (Espagne), na Prince Fredelik numugore we ba Danemark.

Imbaga y’abaholandi ikaba yatangiye kuzunguza amabendera y’ibara ry’icunga mu mihanda y’i Amsterdam, bishimira kwegura kw’Umwamikazi no gusigira umuhungu we mu mutuzo mu muhango uri kuba kuri uyu wa kabiri nkuko tubikesha AFP.

Umwamikazi Beatrix akaba yashimiye igihugu cye muri rusange n’abaturage ku bwitange n’umutima ukunda bamweretse mu gihe cyimyaka 33 amaze ku ngoma.

Ati “sinakwibagirwa nyakwigendera umufasha wanjye prince Claus witabye imana mu 2002. Yamfashije byinshi mu nshingano nari mfitiye igihugu cyacu.”

Imbaga y'abantu yaje kwifatanya n'umuryango w'Umwamikazi mu birori byo kwimika umuhungu we
Imbaga y’abantu yaje kwifatanya n’umuryango w’Umwamikazi mu birori byo kwimika umuhungu we

Kwegura k’umwamikazi hariya ni ibisanzwe

Kwegura k’umwamikazi Beatrix kwari kwiteguwe n’abaturage ku buryo nta kibazo kiza gutera mu itegeko nshinga ry’Abaholandi nkuko AFP ibitangaza.

Mu itegeko nshinga ryabo, umwamikazi nta mbaraga nyinshi afite, umurimo ugarukira ahanini mu byubahiro ahabwa mu birori.

Itegeko nshinga rimusaba kutagira uruhande rwa politiki abogamiraho, agasinya ku mategeko y’Inteko, agafasha mu gushyiraho guverinoma nshya ndetse akanakira abashyitsi bakomeye basura Ubuholandi.

Mu myaka ishize, byabaye nk’umuco ko abamikazi begura bagasigira abo babyaye.

Mu 1980 Umwamikazi Juliana (nyina wa Beatrix) yeguye ku myaka 71, nyirakuru wa Beatrix, Umwamikazi Wilhelmina yari yeguye mu 1948 asigiye Juliana.

Ubwami bwa Beatrix ntibwabaye amahoro masa kuko hari abashatse kumwivugana. Mu 2009 umuntu yishe abantu umunani ubwo yabayoboragamo imodoka bari mu kivunge, agamije kugera ku mwamikazi Beatrix ngo amugonge.

Mu kwezi kwa kabiri 2012 umuhungu we Prince Friso, ukurikira uyu wimye none, yagwiriwe n’inkangu y’urubura (Avalanche) muri Autriche n’ubu aracyari muri Coma.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • None se ko batubeshye ngo dukureho ubutegetsi bwubwami ngo ntibujyanye nibihe bo bakaba barakomeje gukorana nabwo! iriya nimitwe baduteye kugirango tureke identite yacu babone uko badutuyobora nkinka. ubuyobozi bwa democratie bushobora gukorana nubwami kandi ibintu bikagenda neza, iyaba twari tugifite Umwami hari nigihe genocide itari kuba, ibintu byishi ntibiba byarahindutse kuriya ngo haze no kuba amahano nkayabaye! Imana idufashe!

  • elizabeth II we ategereje iki??
    @pierre, nyine baraturangije. Kuki se twe twabyemeye??? “to be, or not to be, that’s the question”.

  • Kandi Pierre uzikwegera. Muri cya kiganiro kigenerwa abanyamakuru, ubutaha ntuzaburemo ubaze icyo kibazo cyawe.Nanjye nakwifuza kumva igisubizo uzahabwa.

  • Nibutse wa Mwami wacu uba mu mahanga. Nizere ko yaba akihaba ku bushake bwe kuko jye ndibaza ko ashaje , bityo hakorwa ibishoboka ntazapfe atongeye kubona u Rwanda yabereye Umwami. ndibwira ko ntacyo byatwara ariko sindi umunyapolitiki mwansobanurira.

Comments are closed.

en_USEnglish