Digiqole ad

Umuvunyi 2015/16: Abantu 158 nibo bahaniwe Ruswa

 Umuvunyi 2015/16: Abantu 158 nibo bahaniwe Ruswa

*Uwahamijwe ruswa iri hejuru, ni uwatanze iya 1 000 000 Frw (ni umwe),
*Depite Mporanyi aribaza impamvu abumvikana ko banyereje za Miliyari batagaragaramo,
*Umuvunyi Mukuru avuga ko kunyereza ibya Leta bitari mu byaha bya Ruswa,
*Avuga ko urwego rw’Umuvunyi rwifuza ko kunyereza ibya Leta na byo biba mu byaha bya Ruswa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Ukwakira, urwego rw’Umuvunyi rwamurikiye Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite na Sena raporo yarwo ya 2015-2016. Iki cyegeranyo kigaragaza ko abantu 158 bahamijweicyaha bya Ruswa, muri bo, abantu 94 bahamwe no kwakira cyangwa gutanga ruswa iri hagati ya 1 000 Frw na 10 000 Frw. Depite Mporanyi avuga ko bitumvikana kuba hatagaragaramo abanyereje za Miliyari kandi na bo baba barakiriye ruswa.

Raporo y'urwego rw'Umuvunyi igaragaza ko abenshi mu bahamijwe icyaha cya ruswa ari abariye cyangwa bakakira ruswa itarengeje ibihumbi 10
Raporo y’urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko abenshi mu bahamijwe icyaha cya ruswa ari abariye cyangwa bakakira ruswa itarengeje ibihumbi 10

Mu gice cy’imigereka cy’iri raporo, kigaragaramo urutonde rw’abantu 158 bahamijwe icyaha cyo gutanga cyangwa kwakira ruswa mu bihembwe bitandukanye by’umwaka wa 2015 na 2016.

Mu gihembwe cya Gatatu cy’umwaka wa 2015, urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko abantu 43 bahamwe n’iki cyaha, barimo 28 bahamwe no gutanga cyangwa kwakira ruswa y’amafaranga ari hagati ya 1 000 Frw na 10 000 Frw.

Iyi raporo y’urwego rw’Umuvunyi, igaragaza ko igihembwe cya Kane cy’umwaka wa 2015, abantu 55 bahamwe n’icyaha cya ruswa, barimo 33 batanze n’abakiriye ruswa itarengeje ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu iki gice cy’imigereka kinagaragaza ibihano byagiye bihabwa aba bantu, kigaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, abantu 60 bahamwe n’icyaha cya ruswa, 33 muri bo bakaba barahamwe kwakira cyangwa gutanga ruswa iri hagati ya 1 000 Frw na 10 000 Frw.

Iyi raporo igaragaza ko abenshi ari abagiye bakira cyangwa bagatanga ruswa ya 2 000Frw, 3 000 Frw cyangwa 5 000 , yerekana ko uwahamijwe ruswa nini ni uwatanze iya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibigo na za Minisiteri zagaragaweho gucunga nabi umutungo w’igihugu, zikunze kwitaba Komisiyo ishinzwe imicungire y’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko.

Izi mari ziba zaratikiriye ahanini mu gutanga amasoko mu buryo bw’uburiganya, bivugwa ko haba habayemo ubwumvikane bushingiye kuri ruswa.

Depite Mporanyi Theobald wagarutse kuri aba bantu bahamijwe icyaha cya ruswa bagaragara muri iyi raporo y’umuvunyi, yavuze ko gahunda ziba zigamije kuzamura imibereho y’abaturage nka Girinka Munyarwanda zumvikanamo uburiganya buba bushingiye kuri ruswa.

Agaruka ku buriganya bugaragara muri izi gahunda (na byo bikubiye muri iyi raporo), Hon Mporanyi yagize ati “ Gahunda ya VUP, iya Girinka, gahunda y’Ifumbire, harimo za miliyari, uziteranyije amafaranga yavamo.”

Avuga ko nta kindi kiba kihishe inyuma y’ubu buriganya atari ruswa. Ati “ Natanga nk’urugero, nko ku ifumbire, hari aho mwavuze ko mwasanze umuturage wari wandikiwe ibilo 300 baramuhaye ibilo 1 300, kumurengereza ibilo 1 000 ni ibintu bigaragara ko haba hari ikintu kiba cyatanzwe.”

Iyi ntumwa ya rubanda yagarukaga ku gihe izi gahunda zimaze, yavuze ko bitumvikana kuba imyaka ishira indi igataha hadafatwa abaziryamo ruswa.

Ati “ …VUP yatangiye muri 2006, gahunda ya Girinka itangira muri 2008 kuzamura, ‘nibajije enquette (amaperereza) zikorwa, mu myaka 10 nta muntu waciriwe urubanza muri aba bantu nibura ngo tuvuge ngo hari nka miliyoni Eshanu cyangwa 10 zagarutse, twe kugaruza igihumbi kimwe.”

Umuvunyi Mukuru, Cyanzayire Aloysie wamurikaga iyi Raporo, yavuze ko uru rutonde rugaragaraho abahamwe n’icyaha cya Ruswa gusa bityo ko abagiye banyereza za miliyari batarusohokaho. Ati “ Kuko ntabwo kunyereza umutungo wa Leta biri mu byaha bya Ruswa ukurikije uko amategeko yacu ameze.”

Avuga ko uru rujijo ruterwa n’imiterere y’itegeko rwazavaho mu gihe amategeko azaba ari kuvugururwa kuko kunyereza umutungo wa Leta na byo bibarirwa mu byaha bya ruswa.

Mu mwaka wa 2015-2016, urwego rw’umuvunyi rwakiriye ibibazo 1 105, hakemuka 657 bingana na 59.5%, naho 156 byohererezwa izindi nzego, ibibazo 194 bikiri gukuranwa mu gihe 96 bitarasuzumwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • koko burya umugabo ni urya utwe akarya n’utwabandi!ngo ruswa iri hejuri ni iyi ibihumbi 100000? ndumiwe pe! nta n’icyo narenzaho! Ingabire Marie Immaculée muzamwegere abahe neza amakuru jyanye n’iby’iyinkuru.Umuseke tubaziho gukora inkuru kinyamwuga mugacukumbura,rwose iyi nkuru muzayikomereze muri IT, Immaculée nawe agire icyo adutangariza.
    Murakoze

  • NGAHO NGO URU NI URWEGO RWO KURENGANURA ABATURAGE. ABA SIBO BABWIRAGA ABATURAGE NGO RUSWA NI UBUROZI? NI UBUROZI KOKO!!! UZIKO INAHUMA AMASO!!!! NONESE YABA ATARI UBUROZI UKAVUGA NGO RUSWA YOHEJURU NI 1,000,000 KANDI NAYO YATANZWE NUMUNTU UMWE GUSA ABANDI NI 1,000 NA 10,000. GUSA NYINE IBI BIKWEREKA UKUNTU UFITE DUKE NATWO AZATWAKWA. NYINE NAWE TEKEREZA UTANGA RUSWA YI 1,000 NUWO AYIHA?

    • Ntukivunire ubusa wiciraguraho. Ibyo umuvunyi avuga wowe urabivuguruza nkande ? Niba akubwira ko ruswa yo hejuru ari 100,000 wagombye kwiyumvisha ko ibyo aribyo ashinzwe, akenshi bene abo batanga ruswa ya makeya ni abantu baba badasobanutse, bimwe service isanzwe bafiteho uburenganzira noneho bakayatanga ngo ibintu byabo bihute, bene abo nibo umuvunyi ashinzwe kugenzura. Abandi batanga iziri hejuru yayo wowe urabamushinga nka nde ko atari wowe wamushyizeho cg ngo ube ushinzwe kugenzura ruriya rwego.

      • NIBA ARIKO BIMEZE KOKO BABA BARI MUKURI URETSE KO ATARIKO MBIKEKA.
        URAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish