Digiqole ad

Umusoro ku nyungu ugiye kujya utangwa rimwe mu myaka itatu

Ibi byatangajwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kuri uyu wa kabiri, ubwo Akarere ka Gasabo katangizaga icyumweru cyahariwe guhugurira Abasora bato n’Abaciriritse (SMEs) gutanga imisoro yeguriwe inzego z’uturere n’iyakirwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Abayobozi mu karere no muri Rwanda Revenue bari bahari
Abayobozi mu karere no muri Rwanda Revenue bari bahari

Muri ayo mahugurwa icyasobanurwaga n’imisoro yeguriwe Inzego z’uturere hamwe ni yakirwa na RRA hagamijwe kuzamura imyumvire y’abasora no kubakangurira kuyitanga ndetse no kubasobanurira amategeko mashya agena imisoro yakirwa n’inzego z’uturere.

Aha niho umukozi wa RRA yasobanuriraga abitabiriye inama ibijyanye niyo misoro ni uko itangwa aho yavuze ko umusoro ku mutungo utimukanwa (Fixed Asset) uzajya ukorerwa imenyekanishamusoro rimwe uhereye kuwa 1/01/2012 noneho imyaka itatu ikurikira usora yishyure atiriwe akora irindi menyekanishamusoro ahubwo rizongere gukorwa mu ntangiriro y’umwaka wa gatatu.

Ubusanzwe, umusoro ku nyungu wakirwa na RRA, utangwa hakurikijwe itegeko No 16/2005  ryo ku wa 18/08/2005 rigena umusoro utaziguye ku musaruro mu ngingo yaryo ya 12 nk’uko yahinduwe kandi yuzuzwa n’ingingo ya mbere y’itegeko nº 73/2008 ryo kuwa 31/12/2008  mu gika cyayo cya mbere.

Iri tegeko ni ryo rigena uko uwo musoro utangwa, nigihe uwiyandikishije ku musoro ku nyungu agomba kumenyekanisha bitarenze igihe cy’umwaka uhereye igihe yatangiriye ubucuruzi bwe. iyo Usora amaze kumenyekanisha umusoro, ahita atangira kuwumenyekanisha mu bihembwe nabyo bigenwa n’itegeko.

Ni ukuvuga ko umusoro ku nyungu, utangwa bwa mbere  bitarenze tariki 31 z’ukwezi kwa gatatu (Werurwe) k’umwaka ukurikira uwo Usora yatangiriyemo. Ibyo amenyekanisha bikaba ari ibyo kuva ku itariki yatangiriyeho kugeza ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi n’abiri(Ukuboza). Ibi ntibivuga ko agomba kuba yarakoze amezi 12. N’iyo yaba yarakoze amezi atatu gusa cyangwa hasi yayo,aba asabwa kuza kumenyekanisha umusoro.

Bitarenze iriya tariki ya 31Werurwe. Si na ngombwa ko aba yarungutse kuko n’igihombo kiba kigomba kumenyekanishwa. Kandi n’iyo yaba yariyandikishije ntakore aza kumenyekanisha zeru.

Iyo amaze kumenyekanisha umusoro w’umwaka ubanza ahita yinjira mu bihembwe.  Igihembwe cya mbere kikaba kigomba gutangwa bitarenze tariki ya 30 Kamena, icya kabiri  bitarenze tariki ya 30 Nzeri, icya gatatu bitarenze tariki ya 31 Ukuboza.

Ipatanti ku basora banditse muri TVA

Naho ku birebana ni umusoro ku nyongeragaciro(TVA) mwavuze muri iyo nkuru,nagira  habayemo kwitiranya  umusoro w’ipatanti wakirwa n’uturere, ku basora biyandikishije muri TVA ( TVA yakirwa na RRA) uzajya wishyurwa hakurikiije igicuruzo cy’usora ari ho.

Aha navuga ko; Usora wanditse muri TVA akaba afite igicuruzo kiva ku ifaranga rimwe kugera kuri miriyoni 40 ku mwaka, azajya atanga ipatanti y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu y‘amanyarwanda (60,000 Rwf).

Naho ufite igicuruzo kiri hejuru ya miriyoni mirongo ine (40,000,000) y’u Rwanda ariko kitarenze miriyoni mirongo itandatu (60,000,000), akaba azajya atanga ipatanti y’amafaranga  ibihumbi mirongo urwenda(90,000).

Ku bafite igicuruzo kiri hejuru ya miriyoni mirongo itandatu (60,000,000) ariko kitarenze miriyoni ijana na mirongo itanu, bazajya bishyura ipatanti y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu;

Ku barengeje igicuruzo cya miriyoni ijana na mirongo itanu, ipatanti yabo ikazajya iba ari ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.

Ipatanti ku batanditse muri TVA:

Njyanama y’Akarere niyo ifite ububasha bwo kwemeza ko ahantu runaka hafatwa nk’icyaro nubwo haba ari mu mujyi wa kigali kimwe no mu tundi turere. Abacuruzi badafite amaduka, abanyabukorikori bakora imirimo iciriritse kandi badafite imashini bari mu cyaro, ipatanti ni ibihumbi bine (4000), iyo bari mu duce twemejwe ko ari umujyi ni ibihumbi bitandatu (6000), mu Mujyi wa Kigali ipatanti ikaba ari ibihumbi umunani(8000), ikaba ari nayo itangwa ku batwara abantu n‘ibintu ku mapikipiki;

Ubucuruzi n’ubukorikori bwifashisha imashini ipatanti ni ibihumbi makumyabiri (20000)mu cyaro, mu mijyi ni ibihumbi mirongo itatu (30000), mu Mujyi wa Kigali ni ibihumbi mirongo ine (40000);

Ibindi binyabiziga byose uretse amagare hose mu gihugu ni ibihumbi mirongo ine(40000) kuri buri kinyabiziga;

Imirimo yo gutwara abantu n’ibintu mu mato afite moteri, ipatanti ni ibihumbi makumyabiri (20000) kuri buri bwato;

Indi mirimo ibyara inyungu mu cyaro ipatanti ni  ibihumbi makumyabiri(20000), mu mijyi ni ibihumbi mirongo itatu (30,000), mu mujyi wa Kigali, ipatanti ni ibihumbi mirongo ine (40000).

Hari abakozi batandukanye, abikorera ndetse n'abo mu nzego za Leta
Hari abakozi batandukanye, abikorera ndetse n'abo mu nzego za Leta
Umuhanzikazi Knowless yabafashije muri icyo gikorwa cyo kumvisha abaturage umusoro
Umuhanzikazi Knowless yabafashije muri icyo gikorwa cyo kumvisha abaturage umusoro
Senderi nawe yaririmbiye abari aho
Senderi nawe yaririmbiye abari aho

Drocelle Mukashyaka
Umuyobozi Ushinzwe Abasora/RRA

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • None se umusoro ku nyungu uri fixed cyangwa uterwa n’inyungu yabonetse? amapikipiki yishyura ipatanti 4000 mu cyaro, 6000 mu mijyi n’8000 mu mujyi wa Kigali. aha yavuze umusoro usabwa ni umusoro w’ipatanti. aho yanditse kuva ku ifaranga 1 kugeza kuri miriyoni 40, umusoro ugomba gutangwa ni 60000. itegeko rivuga ko umuntu wiyandikishije muri VAT ucuruza kuva ku ifaranga rimwe kugeza kuri miriyoni 40 atanga ipatanti y’ibihumbi mirongo itandatu.

  • Nonese ni uyu musoro wishyurirwaga ku mirenge cg ni Impots sur revenu yishyurirwa kuri RRA
    ok mudusobanurire

    • NI UMUSORO WISHYURIRWA KU MIRENGE NTABWO ARI UWAKIRWA NA REVENUE..KUKO UWA REVENUE NTABWO WAHINDUTSE.. YABA NA TVA CYANGWA UMUSORO KUNYUNGU.

  • ndasaba abantu bose ko basobanukirwa ibyiyo nkuru, ntabwo ari umusoro ku nyungu wakirwa na RRA, ahubwo ni umusoro abasora batanga wa karere,(murebe neza itegeko rigena imisoro yakirwa ni uturere ryasohotse muri iyi minsi mushobora kubariza ku turere twose mukoreramo imirimo ibyara inyungu)

    Umusoro wa kwa na RRA ntago wahindutse, nigihe cyo kuwutanga nticyahindutse.

    umusoro ku nyungu wa kwa hashingiye ku nyungu umuntu aba yarabonye…kandi ugatangwa mu byiciro urugero.

    iyo utangiye ubucuruzi uyu munsi tariki ya 29/2/2012, usabwa kumenyekanisha umusoro kunyungu bitarenze umwaka wa 2013 mu kwagatatu 31st, naho waba warahombye ukabimenyekanisha.
    Nyuma ukazajya umenyekanisha mu bihembwe.

    Abasora mwese mwaba mwasomye iyi nkuru ndabinginze mutazaza kumenyekanisha umusoro ku nyungu hashize imyaka 3 kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye/ibihano byubukererwe.
    murakoze

  • @ John,

    great dear, very great my dear countryman and public servant…..

    Maze rero ndagushimye kandi nzakomeza kugushima ngushimira. Komerezaho utere amatako ushinge imizi, maze usobanure usesengure ariya mategeko mashya. Ni ngombwa peeee….

    Byaba byiza kandi wowe cyangwa ugukuriye munyuze kuri televiziyo….

    Muri rusange, jyewe ubu narashengutse. Mfite ikibazo ariko ndakeka ko atari icyanjye gusa: “Ntabwo nshobora kumvikana n’abavandimwe banjye iwacu mu muryango. Iteka ngomba gusobanura ngasubiramwo inshuro nyinshi icyo nshaka kuvuga, kandi tuba twese tuvuga ikinyarwanda. Rwose byaranyobeye muzampanure”. Koko kumvisha no kumvikana n’abandi bantu biraruhije, jyewe narumiwe….

    FOR SURE, GENUINE COMMUNICATION IS A PERMANENT PROCESS…..OKAY!!!

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • Iyi misoro ni ngombwa ko itangwa ariko abayobozi bajye bamenyesha abasora ibyahindutse mu misoro batangaga kugirango batazacibwa amande kubera ko batamenye hakiri kare ibyahindutse mu misorere.

Comments are closed.

en_USEnglish