Digiqole ad

Umushinga wa ISONGA FC ntabwo wahombye – Muramira

Nubwo ikipe y’Isonga FC yamanutse mu kiciro cya kabiri, Perezida w’iyi kipe Muramira Gregoire we yemeza ko uyu mushinga utahombye  kandi gahunda bari bafite izakomeza.

Muramira Gregoire (wa mbere uvuye iburyo) umuyobozi wa Isonga FC
Muramira Gregoire (wa mbere uvuye iburyo) umuyobozi wa Isonga FC

Ikipe y’Isonga FC yashinzwe nyuma y’aho abasore b’u Rwanda bari bagize Amavubi U17 bagiye mu gikombe cy’Isi, nyuma yacyo bashyizwe muri iyi kipe. Ariko baza kugenda barambagizwa n’andi makipe bayivamo, iza no kumanuka mu kiciro cya kabiri.

Muramira ati “ Gahunda dufite ni ukurera abana bakaba Isonga aho bagiye hose. No mu kiciro cya kabiri niyo gahunda dufite. Ubu Isonga FC yari ifite abana 25, ariko 15 muri bo bagiye mu makipe mu kiciro cya mbere, ni ibyishimo kuri twe. Ubu dufite abandi 9 turi gushakira amakipe nabo..”

Muramira yavuze ko guhera mu cyumweru gitaha baza kuba bafite abakinnye bandi bakiri bato bazaba bakoramo ijonjora bashakamo abo bazakinisha mu Isonga FC muri shampionat y’ikiciro cya kabiri igiye gutangira.

Isonga FC yashyizwe mu kiciro cya mbere umwaka wa 2012 itabanje kunyura mu kiciro cya kabiri, nyuma y’umwaka umwe gusa iyi kipe isubiye mu kiciro cya kabiri aho itigeze iba. Aha akaba ariho benshi bahera bemeza ko umushinga wa Isonga FC wahombye. Muramira ariko we siko abibona.

Muramira ati “Iyo tuza kugumana abakinnyi twari dufite nka Buteera, Emery, Rusheshangoga n’abandi ndibaza ko ntacyo byari kumara cyane kuko gahunda y’iyi kipe ni ukurera abana, niyo mpamvu bagiye tukaba turi gushaka abandi.”

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uwo musaza bamukoresheje amakosa bamaze kwirira dollar FIFA yatanze muri uwo mushinga ntabwo azi igihugu kirwana n’ikindi

Comments are closed.

en_USEnglish