Digiqole ad

Umushinga ONE DOLLAR ugeze kuki?

One Dollar campaign ni umushinga washyiriweho kurangiza ibibazo biterwa no kubura icumbi ku bana  b’imfubyi za Jenocide. Ibikorwa byo kubaka ayo mazu bigeze ku igorofa ya kabiri mu magorofa ane ateganyijwe kubakwa. Muri rusange uyu mushinga uzatwara amafaranga angina na miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko miliyoni 812 akaba ariyo mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga.

Iki gikorwa cya one Dollar Campaign cyo gushakira abana amacumbi, ni igitekerezo cyagizwe na AERG, umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya genocide, gishyigikirwa na Diaspora Nyarwanda iherereye ku isi hose, ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange. Kwihutisha imirimo nk’iyi bizatuma umubare munini w’ababigizemo uruhare bumva ko hari icyo bakoze gifatika mu gusubiza agaciro aba bana barokotse genocide badafite aho baba.  Sayinzoga Nkongoli avuga ko ibikorwa nyirizina byo kuzamura inyubako zo mu cyiciro cya mbere cy’ayo macumbi kizarangira mu kwezi k’ukuboza.

Twabibutsa ko mu kwezi kwa 7 muri2010, ari bwo habaye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa aya macumbi, rikaba ryarashyizwaho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni.

Umuseke.com

2 Comments

  • waow this web is very interesting,
    Mufire design nziza congs to the webmaster.
    kandi mufire amakuru yose anasobanutse.

    big up!!!!

  • big up umuseke! kuduha amakuru akenewe pe. iki gikorwa rwose cyaziye igihe. mwakoze rero kutubwira aho kigeze. peace guys

Comments are closed.

en_USEnglish