Digiqole ad

Umuryango w'abanyeshuri bacitse ku icumu AERG wagabiwe inka 64

Ni mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu isambu yahawe abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu muryango AERG, ikaba iherereye mu ntara y’Iburasirazuba. Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu bakaba bifatanyije n’abanyeshuri mu muganda wo gusukura iyo sambu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mata.

Minisiti Musoni James, Umuyobozi wa AEG Gatari Egide, Gen. Jack Nziza n'abandi bayobozi  bitabiriye iki gikorwa
Minisiti Musoni James, Umuyobozi wa AERG Gatari Egide, Gen. Jack Nziza n'abandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa

Nyuma y’umuganda wo gusukura isambu yagenewe abana b’imfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwa AERG bukaba bwagaragarije abayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’imiyoborere myiza Musoni James n’abandi bayobozi ba gisiviri n’abagisirikari bakorera mu ntara y’Iburasirazuba, n’abaturage muri rusange imirimo itandukanye irimo ubworozi bw’inka n’amatungo magufi nk’ihene bizakorerwa muri iyo sambu.

Zimwe mu nka zageze mu rwuri rwa AERG
Zimwe mu nka zageze mu rwuri rwa AERG

Urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye mu Rwanda bari bitabiriye umuganda bakaba bagabiwe ishyo ry’inka n’abayobozi, abaturage ku giti cyabo ndetse abanyeshuri ubwabo biguriye inka, aho inka zose zatanzwe zigera kuri 64 harimo n’imfizi yatanze na Minisiteri y’ingabo.

Minisiti w’Ubutegetsi bw’igihugu n’imiyoborere myiza, akaba yatangaje ko urubyiruko rwa AERG ari icyizere cy’u Rwanda. Musoni James yagize ati:  “Murasobanutse. AERG ni icyizere cya none n’ejo hazaza”. Minisiteri ikuriye y’Ubutegetsi bw’igihugu ikaba yemeye gutera inkunga AERG igizwe n’inka 10 ndetse Minisitiri Musoni akaba yavuze ko bazafasha AERG kubona ubundi butaka bw’inyongera.

Guverineri w'Iburasirazuba Odette Uwamariya, Gen Eric Murokore (iburyo) na Gen Dan Gapfizi mugikorwa cy'umuganda
Guverineri w'Iburasirazuba Odette Uwamariya, Gen Eric Murokore (iburyo) na Gen Dan Gapfizi mu gikorwa cy'umuganda

Mu kiganiro yahaye UM– USEKE.COM, Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya akaba yadutangarije ko umuganda wakozwe ari kimwe mu bikorwa mu biteganyijwe mu minsi 100 yagenewe kwibuka harimo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, mu mirimo itandukanye. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bubarizwamo isambu ya AERG bukaba ngo buzakomeza gushyigikira ibikorwa bya AERG.

Abanyamuryango ba AERG ngo imbaraga zabo nibwo butwari
Abanyamuryango ba AERG ngo imbaraga zabo nibwo butwari

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo Gen. Jack Nziza akaba yavuze ko kuba AERG iriho ari ikimwaro ku bashakaga gutsemba umuryango. Gen. Jack Nziza yagize ati: “Twatsinze umwanzi, AERG ni umuryango ahubwo hakwiye gushyirwamo ingufu n’urubyiruko rw’iguhugu rwose rukibumbira hamwe”. Minisiteri y’Ingabo ikaba yiyemeje ubufasha bwo kuzatunganya iyi sambu ya AERG ndetse no gutanga inka 10 z’inzungu n’imfizi.

Umuyobozi wa AERG bwana Gatari Egide n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo Gen. Jack Nziza
Umuyobozi wa AERG bwana Gatari Egide n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo Gen. Jack Nziza

Abandi bagabiye AERG bakaba ari aborozi b’i  Karangazi batanze inka 20, zikaba zatanzwe mu izina ry’abasaza Sam Rubagumya na Nkusi Steven, bakaba bavuzeko ari igikorwa cyiza cy’ubufatanye bwahozeho mu muco. Nkusi Steven, umworozi  i Karangazi yagize ati:  “Kera abantu baranyagwaga bagacanirwa”.

Abaturage ba Karangazi bari bishimiye kwifatanya na AERG mu muganda
Abaturage ba Karangazi bari bishimiye kwifatanya na AERG mu muganda

Abandi bagabiye AERG ni FARG yatanze inka 5 n’inyana zazo eshatu, itorero rya AERG inyamibwa ryatanze inka imwe, amashami ya AERG muri za kaminuza yiguriye inka 5, police y’igihugu yatanze inka 5, mayor wa Nyagatare yatanze inka 2, umwarozi wa Nyagatare yatanze inka 1, umuryango IBUKA watanze inka 1 na MINALOC yatanze inka 10 ziyongera kuri 11 zatanzwe na MINADEF.

Isambu yahawe AERG ifite ubuso bwa Ha 130, bakaba barayigabanye mu 2009 bayihawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ikaba iri mu murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. AERG yari yatangiranye inka 14 ubu ikaba igize inka 64 ndetse n’ihene nyinshi.

Anna Kelly, umunyamahanga uba mu Rwanda nawe ngo ashyigikiye AERG
Anna Kelly, umunyamahanga uba mu Rwanda nawe ngo ashyigikiye AERG
Uyu ni umukumbi w'ihene
Uyu ni umukumbi w'ihene zorerwa muri uru rwuri

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Kongera kubaho nibwo butwari! Kandi ikivi abacu bagiye batangiye tugomba ku cyuusa! Nshimiye cyane Gvt yateguye igikorwa cy’umuganda, nkanashimira byumwihariko ubuyobozi bwahaye AERG urwuri. Abaje kwifatanya n’abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi nabo Imana ibahe umugisha, kandi dukomeze dufatane urunana twiyubakire igihugu cyacu.

  • Rwanda, Abanyarwanda, AERG,….songa mbele!!Thanks to H.E Paul Kagame and the whole government.GBU

  • kubaho nyabyo ni ukugira ikerekezo,AERG nayo ifite ikerekezo kiganisha igihugu aheza.abayobozi bose yesu agumye kubarinda.

  • ejo heza higihugu ni urubyiruko ruzahubaka uhereye kuri AERG nabandi ingufu zanyu zirakenewe nimuze twiyubakire igihugu.

  • biragaragako ejo hazaza niheza ariheza bitewe n’ubuyobozi bwiza.icyo nigikorwa cyiza cyabayobozi bacu imana izakomeze ibafashe

  • ni byiza.

  • viva Rwanda, viva its citizen, viva HE PAUL KAGME, viva AERG

  • strive for a better future

Comments are closed.

en_USEnglish