Digiqole ad

Umuganga wafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano ngo yabifashijwemo n’umukozi muri MINEDUC

 Umuganga wafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano ngo yabifashijwemo n’umukozi muri MINEDUC

Uyu muganga yakoraga ku bitaro bya Bushenge.

Nyamasheke – Kuri uyu wa gatanu, Umuganga mu bitaro bya Bushenge witwa Kabalisa Kalisa watawe muri yombi akekwaho kwinjira mu kazi akoresheje ibyangobwa by’ibihimbano, ngo yabibone abifashijwemo n’umukozi muri MINEDUC.

Uyu muganga yakoraga ku bitaro bya Bushenge.
Uyu muganga yakoraga ku bitaro bya Bushenge.

Kalisa warangije amasomo y’ubuganga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ngo yakoresheje ‘Equivalence (icyangombwa abantu bize ubuganga n’ubuforomo mu mahanga basabwa mbere yo kwinira mu mirimo mu Rwanda)’ mpimbano yemeza ko impamyabumenyi (Diploma) ye yemewe.

Kuri uyu wa gatanu, yakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, akaba yahise ajyanwa muri Gereza Nkuru ya Rusizi.

Hari amakuru avuga ko Urwego rw’ubugenzacyaha rwa Polisi (CID) rwaba rufite urutonde rurerure rwahawe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), rugaragaza abantu banyuranye bakorere kuri ‘Equivalence’ n’ibyangombwa mpimbano.

Kalisa wafashwe na Polisi y’igihugu ari mu kazi mu bitaro bya Bushenge nawe ngo yari ari kuri urwo rutonde.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi yemereye UM– USEKE ko bataye muri yombi Kabalisa Kalisa, kandi ngo aremera icyaha.

Ati “Ubu tuvugana uyu muganga yamaze kwemera ko koko yakoresheje ibyangombwa mpimbano kugira ngo yemererwe akazi ko kuvura mu bitaro bya Bushenge, yafashwe ku bufatanye bw’ikigo/Ishami gishinzwe gutanga ‘Equivalence’ na Polisi y’u Rwanda .”

IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi yavuze ko iki cyaha nikiramuka kimuhamye azahanwa n’ingingo ya 602 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, giteganya igifungo kiri hagati hagati y’imyaka 5 na 7.

Kalisa watawe muri yombi ngo aremera ko ‘Equivalence’ ashinjwa koko ari impimbano, ngo kugira ngo ayibone yabifashijwemo n’umuntu ukora muri Minisiteri y’uburezi atatangaje amazina.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/ NYAMASHEKE

19 Comments

  • ABANTU BAFITE IBYANGOMBWA BYIBIHIMBANN NIBENSHI?NUKO MINISTERE YUBUZIMA ARI ABANEBWE BAJE BAGAKORA ODITE ABAYITA ABAGANGA UKUNTU BIRUKANKAKA KUGASOZI BAHUNGA?BAGUZE DIPLOME ZINDUNDI NO MURI CONGO?TWARUMIWE?

  • ARIKOSE KUZA UKAMWAKA BILETTIN UGAHAMAGARA KUKIGO AVUGA YIZEHO NIBINTU BIGOYE KWERI?UBUNDI UREBYE DOSS YUMUNTU WIZE HANZE WAMENYA UBESHYA NUVUGISHA UKURI?

  • Sha akabo kashobotse nyine yewe Mineduc ifite akazi gakomeye siyo gusa niyubuzima nayo nuko urebye indyogo ziri hirya no hino yewe warwara umutwe mbabajwe namagara yabandi bakiniraho pe yewe Imana itmrinde ubuzima bwacu

  • ni ukuri byaba bibabaje cyane hari abandi nka we.kuko ubuzima bw’abanyarwanda so ubukiniro en plus hari abafite diplome nzima badafite akazi

  • Minisante nigire itabare hakiri kare

  • ni ukuri byaba bibabaje cyane niba ari byo.ubuzima bw’abanyarwanda si ubwo gukiniraho kd nibaza ko hari abafite diplomes nziza zizwi mu gihugu badafite umurimo kubera bene abo,Minisante nigire itabare hakiri kare kuko diplome zo muri Congo n’i Burundi hafi ya zose zirakemangwa.

  • usibye n,izo za equivalences hari n,abafite za licences zibemerera gukora z,impimbano nyamara nta systems de control ihari ku rwego rwa minisante Na mineduc.uricura mu gitondo umuntu NGO amaze imyaka nyinshi ashaka equivalence yarayibuze undi utamenya n,aho yize NGO afite A1 ndetse Na equivalence ndetse yatangiye no kuyihemberwaho.hari ibintu byari bikwiye gufatirwa ingamba.

  • Muhere hejuru murebe buruzuye cyane cyane IG wize i louvain abeshya. so called lawyer , igihe kizagera sha qualifications mubeshya zibe probed

  • igihe kizagera

  • SIBOBATUMASE UBUSHOMERI BUTWUGARIZA?NINKUNTU BAZI GUTRETA AKAZI BAZI GUTANGA IGITURIRE KUBI?UJYAKUMVA UKUMVA BAMUJOMBYE MUKAZI NTAKIZAMI?BURIYA MINISANTE IMANUTSE NINGAGA ZIYISHAMIKIYEHO BAGAKORA ODITE KUMA DOSS YABAKOZI KUMA HC.

  • Ikibabaje ni uko abize mu Rwanda bicya kandi bafiye impamyabumenyi zemewe njye narumiwe!!!

  • Ahubwo njye mbona abantu bakoresha diplome zimpimbano bagakwiye no kujya basubiza imishahara yose bahembewe ku kidiplome cy’igihimbano. Uzi ukuntu abashenzi bakoresha ibihimbano baba bafite imishiha kuko baba bazi neza ko isaha n’isaha bazaryozwa ayo manyanga. ahaaaa…. bagira n’imitima y’ibuye da. mundangire amayira nacamo ngo ntange amakuru kumuntu wibitseho ikidiplome cyigicurano. Murakoze.

    • Shaka umugabo witwa Theo Badege ushinzwe CID ku biro bikuru bya Police. Ubikorane ubwenge n’ubushidhozi.

      • *ubushishozi

  • Minisante ningaga ziyishamikiyeho ndetse na minedic zishatse ikikibazo zagikemura kandi burundu.abahonoka ipingu kandi bahita bagira ubwoba nomuri prive ntibabakira?baze kuma helthcenter bakore oditer,ubundi twirebere umukino wokwiruka!nyamagabe na muhanga aba titulaire baho bikundira abadafite ibyangombwa kugirango babahe igiturire doreko ari 30.0000FRW.Agahita amuh’akazi ntakizami?

  • ahubwo ministeri ishinze abakozi bareta ni manuke ijye kuri tare bakore audite kuri buri dossier wasanga abenshi ari impimbano

  • Impamvu ikikibazo twagishakuje cyane nuko birebana nubuzima bwabantu?BUGESERA,GASABO,MUHANGA,NYAMAGABE,kubona ufata umukozi utagira icyangombwa namba ukamuha akazi kuri helthcenter uyobora ntakizami?icyonigiturirekweli?kandi harimo nokunyereza amafranga ya leta?ikizakubwira titulaire urya ruswa ntashobora gutanga apel d’ofre?kuko akarere na hopital bavanamo wamuntuwe utujuje ibyangombwa,ubwo ruswa ya 30.0000FRW.akayihomba?ubajije titulaire uti uyumuntu wamuhaye akazi unshingiye kuki yabona icyo agusubiza?amashuri yohanze nikibazo?

  • nimutabare nah ubundi aho gukiza abantu barabica!

  • Ariko uyu muganga si Kabalisa Kalisa Gaston?! Ko nzi ko yatangiye akazi muri 96 ari Supervisor akanahabwa moto n’imodoka byo kuzenguruka ibigo nderabuzima byose bya District ya Bushenge agenzura uko gahunda z’ubuvuzi zikurikizwa muri ibyo bigo nderabuzima byose byarengaga 10 ubwo yabikoraga nta mpamyabumenyi yibitseho?!Niba ari uko bimeze nibarebe ko n’abitwa ba professors dufite muri uru Rwanda hatarimo abakoresha ibicupuli! Gaston uyu yaje mu Rwanda ahungutse akavuga ko yize muri ISTEM i Bukavu. Nyakwigenderara Dr. Sekaganda wari MEDIRESA(Medecin Directeur de la Region Sanitaire) niwe bari baziranye kuko ariwe wamwohereje mu Bushenge.icyo gihe Ninde wari kuvuga ko Gaston nta diplome afite akarara muri Cyangugu?! Harabaye ntihakabe!

Comments are closed.

en_USEnglish