Digiqole ad

Uko amakipe ubu akurikiranye mu gukusanya imifuniko ya Turbo. APR FC yaje imbere

Ku cyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa APR FC niyo yafashe umwanya wa mbere iwambuye Gicumbi FC mu irushanwa ryo gukusanya imifuniko y’amacupa y’iki kinyobwa cyateye inkunga shampiyona ishize, APR uyu munsi yerekanye imifuniko 7 632 iyayikurikiye kuri uyu wa 30 Gicurasi ni Etincelles yazanye imifuniko ya Turbo King 6 026.

APR FC ubu niyo iyoboye amakipe mu gukusanya imifuniko ya Turbo King
APR FC ubu niyo iyoboye amakipe mu gukusanya imifuniko ya Turbo King

Ju cyumweru cya kabiri ikipe ya APR niyo ubu iza imbere kuko ifite imifuniko yose hamwe 9 623 igakurikirwa na Gicumbi FC imaze gukusanya imifuniko 7 974.

Bitandukanye no mu cyumweru cya mbere, kuri iyi nshuro ya kabiri amakipe yose yazanye imifuniko usibye Rayon Sports yivanye muri iri rushanwa na Espoir FC y’i Rusizi bivugwa ko iri mu nzira zo gusenyuka.

Kuri uyu wa gatanu nimugoroba, andi makipe yose yazanye imifuniko mu irushanwa, AS Kigali niyo yazanye imifuniko micye(1026) ikurikiwe na AS Muhanga yazanye imifuniko 1 211, naho iyazanye myinshi ni APR FC (7 632) ikurikirwa na Etincelles yazanye 6 026.

Iri rushanwa rifite agaciro ka miliyoni 35, ikipe ya mbere ikaba izahabwa miliyoni zirindwi (7) n’izindi zikagenda zihembwa. Aya mafaranga BRALIRWA yateguye iri rushanwa ivuga ko agamije gufasha aya makipe kugura abakinnyi izakinisha muri shampionat itaha, ariko kandi biciye mu bafana bayo banywa ikinyobwa cya Turbo King bagakusanya imifuniko y’amacupa.

Muri iri rushanwa rizamara week end umunani (8) ubu amakipe arakurikirana atya mu gukusanya imifuniko y’amacupa ya Turbo King:

  1. APR FC   –     9 263
  2. Gicumbi FC –  7 974
  3. Amagaju –       6 421
  4. Etincelles –      6 026
  5. Marines FC –   5 289
  6. Esperance  –    4 605
  7. Mukura  –        4 368
  8. Police  –           3 947
  9. Musanze  –      2 316
  10. Kiyovu –         2 289
  11. Muhanga –      1 763
  12. AS Kigali –     1 421

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Ariko AS Muhanga koko no gutoragura imifuniko iranze ibaye iya nyuma

Comments are closed.

en_USEnglish