Digiqole ad

Uganda Kobs U 23 yatsinze Amavubi 2-0 ahita asezererwa

 Uganda Kobs U 23 yatsinze Amavubi 2-0 ahita asezererwa

Mu mukino wahuje Amavubi atarengeje imyaka 23 na  Uganda Kobs warangiye Uganda itsinze Amavubi ibitego bibiri ku busa  kuri stade  ya Nakivubo. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ibitego byagiyemo mu gice cya kabiri. Mu mukino wabanje wabereye i Kigali warangiye Uganda Kobs itsinze u Rwanda bibiri kuri kimwe.

Amavubi yakinnye na Uganda
Amavubi yakinnye na Uganda kuri stade ya Nakivubo i Kampala

Amavubi y’abatarengej iriya myaka yahise asezererwa mu kiciro cy’ibanze mu guhatanira kujya mu mikino Olempike ya 2016 muri Brazil n’imikino nyafrika izabera i Brazzaville.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka Amavubi  U23 yari afite akina n’ikipe na Uganda nubwo bwose Uganda yageze imbere y’izamu ry’u Rwanda kenshi kurusha Amavubi U23.

Amavubi yabonye Corner nyinshi ariko zose ntihagira ibonekamo igitego.

Myugariro Emely Bayisenge yatabaye izamu kuko umukinnyi wa Uganda yarengeje umupira umuzamu w’u Rwanda Nzarora Marcel ariko Emely akawugarura utarajyamo

Rutahizamu Savio Dominique w’Amavubi yahushije igitego n’umutwe mu buryo bwari bwabazwe, uyu musore niwe watsinze igitego ubwo aya mavubi yatsindirwaga mu rugo na Uganda mu mukino ubanza.

Muri uyu mukino wasifuwe n’umugabo ukomoka muri Sudani, Andrew Butera niwe watangiye ari Kapiteni w’Amavubi ariko aza gusimburwa igitambaro agisigira Emely Bayisenge.

Mu gice cya kabiri abasore ba Uganda batangiye bafite ingufu ab’Amavubi batangira gukina bihagararaho.

Igitego cya mbere cya Uganda kinjiye nyuma y’iminota mike igice cya kabiri gitangiye. Nyuma y’iminota ibiri hahise hajyamo icya kabiri cyatsinzwe n’uwitwa Farouk.

Ikipe y’ u Rwanda yagerageje kwishyura ariko biranga kubera gucika intege nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri ku busa.

Abasore ba Uganda bakomeje gusatira ndetse babura uburyo bwo gutsinda icya gatatu ubwo umupira wakubitaga ku giti cy’izamu ntiwinjire.

Ikipe Uganda Kobs nyuma yo gusezerera iy’u Rwanda izakina na Misiri mu kiciro cya kabiri cy’aya majonjora y’azakina igikombe cya Africa cy’abatarengeje iyo myaka, kizavamo atatu ya mbere azahagararira Africa mu mikino Olempike ya 2016.

Ikipe y’Amavubi yageze i Kigali kuri Cyumweru.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda Maj Gen Frank Mugambage yari kuri uyu mukino
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Maj Gen Frank Mugambage yari kuri uyu mukino
Bamwe mu bafana bari inyuma y'Amavubi
Bamwe mu bafana bari inyuma y’Amavubi
Ikipe ya Uganda yatsinze iy'u Rwanda
Ikipe ya Uganda yatsinze iy’u Rwanda
Umukino witabiriwe n'abatari bacye
Umukino witabiriwe n’abatari bacye

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Ndi umunyarwanda, nkunda igihugu cyanjye n’ishema ryacyo ariko ndashima abaganda bahaye De Gaulle isomo rya ruhago. Nakomeze atekinike atwicire umupira ubutaha Somalia izamutsinda umuzinga (12-0). Twibukiranye ko hatsinzwe ikipe ya De Gaulle hatatsinzwe u Rwanda rw’abanyarwanda

  • De Gaulle ategereje iki ngo yirukanywe ko bwo gusebesha u Rwanda bigeze aha ???

  • Ubuyobozi bwa FERWAFA bwose bukwiye gusimbuzwa.

  • TURAZI GUTSINDWA AHO BIVOMWA GUSA NUKO BITUKISHA URWANDA.
    VOLLEY BALL MURI ZONE 5 NI YA 1,BASKET IRAZWI….CYCLISM….ARIKO FOOT IFITE IKIBAZO TWESE TUZI KUVA KURI H.E KUGEZA KURI MYUGARIRO..KUKI NTAGIKORWA?????NICYO KIBAZO…TWARABIBONYE MURI MONDIAL(CAMEROUNE YAVUYEMWO ITSINZWE GUUUUUSA ATARI UKO INANIWE GUKINA—–RUSWA NA BAD ORGANISATION BIRAMUNGA UMUPIRA MUZABAZE!!!!!!!!

  • Nkurikije Uko Umupira Wari Umeze Ibyo Badutsinze Ni Bike.

  • Nibyo tutaratsindwa tuzabitsindwa kuko abayoboye umupira wacu nibazi iby’umupira nonese nigute bazana umutoza uzata ikipe akigendera kandi buri kwezi akishyurwa barangiza ngo yabivuze mbere ubwose twebwe kwigakwe bitumariye iki?ikidufitiye akamaro nugutoza amavubi bari kumureka bakazana abarangije kwiga ikindi abaganira nabakinnyi bavugako uriya mutoza Mashami amurusha cyane abandi bakavugako Eric amurusha iriya kipe bayihaye Mashami koko bakareka kudupfushiriza ubusa imisoro bahemba abanyeshuri ngo nabatoza birababaje cyane dutsinzwe nikipe ya kabiri ya Uganda kandi igiteye impungenge nuko ikipe yacu ariyo kipe ya mbere ubwose niduhura nikipe nkuru tuzatsindwa bingahe ko ntabandi bakinnyi batari bariya dufite birababaje kandi cyane

  • Imyaka ibaye 21 ishize…., nibwo mbonye umuntu usebya u Rwanda akarekwa agakomeza kurudindiza bikamugwa amahoro !!!!

    De Gaulle ibye tubitege amaso amaherezo ye tuzarora !!!

  • Ugereranyije numupira badukiniye… amavubi yarazimye??? ese ubundi ntibarya? nta mutoza baira? ntibahembwa? ese kuki mudashyiramwo abahashyi nkuko byahoze? ntihatagira igihinduka amavubi azamara imyaka icumi ntacyo aratwereka!? kdi mukurikirane abashinzwe gushaka abakinnyi kuko bariya simpamya ko aribo bahanga kurusha abandi? murakoze!

  • De gaulle yatanze imihoho koko? arananiwe cyane

  • Ikigaragara aba bana bacu baracyakeneye igihe kandi baragerageje pe ahubwo ndasaba APR yacu ikore recruitement izane Dominico Savio, Muhire Kevin na Celestin dukomeze dutware ibikombe

Comments are closed.

en_USEnglish