Digiqole ad

Uganda: Dr Besigye yifurije ishya n’ihirwe Depite Bobi Wine

 Uganda: Dr Besigye yifurije ishya n’ihirwe Depite Bobi Wine

Bessigye avuga ko yanejejwe n’insinzi ya Bobi Wine

Dr Kizza Besigye wamenyekanye cyane nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko yishimiye insinzi ya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye cyane nka Bobi Wine muri muzika yo muri Uganda uherutse gutorerwa kuba intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Bessigye avuga ko yanejejwe n'insinzi ya Bobi Wine
Bessigye avuga ko yanejejwe n’insinzi ya Bobi Wine

Uyu muhanzi winjiye mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, aherutse gutorerwa kuba intumwa ya rubanda mu gace ka Kyaddondo.

Dr Kizza Besigye watsinzwe mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda mu mwaka ushize, avuga ko amatora akwiye kuba mu mucyo kandi agashingira ku gushaka kw’abaturage bihitiramo uzabagirira akamaro.

Ati “Ndifuriza ishya n’ihirwe Nyakubahwa Bobi Wine ku bw’insinzi yakuye mu matora. Abayobozi bacu benshi ntabarasobanukirwa neza ko turi mu bihe byo kwishyira ukizana aho kuba ihangana ry’amashyaka.”

Kyagulanyi yagize amajwi  25 659, mugenzi  William Sitenda Ssebalu wa NRM bari bahanganye yagize 4 566 naho Apollo Kantini wa FDC yagize amajwi 1 832.

Mundi bari bahanganye na Bobi Wine harimo Nkunyingi Muwada wari umukandida wigenga wagize 575 naho Dr. Sowedi Kayongo agira 377. Umubare w’abatoyebari 33 310.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish