Digiqole ad

Ugafata iby’umuntu utanafite icyo kurya ku munsi? Nta soni, nta na busa??!!! – Kagame

 Ugafata iby’umuntu utanafite icyo kurya ku munsi? Nta soni, nta na busa??!!! – Kagame

Kuri uyu wa kane, Perezida Kagame asoza amahugurwa y’abayobozi ku nzego z’uturere, umujyi wa Kigali, urubyiruko n’abagore yaberaga i Gabiro mu kigo cy’imyotozo ya gisirikare mu ijambo rye yihanangirije abayobozi bashaka kwikwizaho ibyagenewe abaturage bakennye ngo bibafashe kwiteza imbere, yagarutse kandi ku mikorere ikwiriye umuyobozi, ku bibazo by’abana batiga n’inshingano z’ababyeyi n’abayobozi. Abibutsa ko amahugurwa bakoze ntacyo yabamarira kuko uguhitamo ari ukwa buri umwe mu gukora no kunyura mu nzira ikwiye.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kuri aba bayobozi.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo kuri aba bayobozi.

Aya mahugurwa yaje akurikira umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga aha i Gabiro, aya arimo abanjyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali, abagize inama y’igihugu y’Urubyiruko, abagize Inama y’igihugu y’abagore n’urwego rw’abafite ubumuga, bose hamwe ni 834, abagabo 494 n’abagore 340 nk’uko byavuzwe na Minisitiri Francis Kaboneka wavuze ijambo mbere ya Perezida Kagame.

Perezida Kagame yatangiye ababwira ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko yibutsa inshingano agatanga umurongo, inyigisho n’imikorere. Ngo bitabayeho ntabwo bakuzuza inshingano uko bikwiye, icya ngombwa ngo ni ukumenya icyo abungura

Perezida Kagame ati “Amahugurwa afite byinshi atugezaho, ariko afite n’ibyo aturekera akaba ari twebwe duhitamo, umutima nama wa buri muntu ukamuhitishamo icyo yifuza gukora adashobora guhabwa n’amahugurwa ayo ariyo yose.

Amahugurwa akwereka inzira ukwirye kunyyuramo n’ibikorwa bikwiriye gukorwa n’intego dushaka kugeraho. Ibyo byose iyo birangiye umurimo wa ngombwa uri kuri wowe. Umutima wawe, ubwenge bwawe, witeguye ute gukora ibyo ukwiriye gukora? Witeguye ute guhitamo hagati y’ikibi n’ikiza? Ibyo ntabwo amahugurwa abiguha, ntabwo aguhitishamo, yo arabikwereka, akwereka uburyo bwo kumenya ikibi n’ikiza, yarangiza akabikurekera akaba ari wowe uhitamo.”

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje cyane kuba abayobozi bicara mu mwiherero aha i Gabiro bavuga ibibazo bihari bakiha intego yo kubikemura ariko umwaka utaha bagaruka bareba bagasanga biracyahari cyangwa byaraniyongereye.

Ati “ Ubwo haba habuze iki? Ntabwo nibwira ko ari amahugurwa aba yabuze.  Abakwiye kuba babikora ni twebwe, hagati aho bigenda bite? Haba iki?”

Yabwiye abayobozi bari aha, cyane cyane ngo abashya benshi batowe ko icyo bakeneweho cy’ibanze ari imitekerereze ikwiye no gukora neza bakumva ko bakwiye guhindura ibidindiza igihugu. Kuko ngo ibi bakora by’amahugurwa n’umwiherero ntibikwiye kuba ‘routine’.

Umuyobozi mushya w'Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza ati "Nje gushimangira iterambere."
Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza ati “Nje gushimangira iterambere.”

 

Abigwizaho ibigenewe abakene ngo nta n’isoni bagira?!

Perezida Kagame yatinze aha, avuga ko nta gisobanura abona ku muyobozi ufata ibyagenewe umuturage ukennye akabigira ibye. Ababwira ko abaje mu buyobozi bibwira ko baje kuhakirira ngo bakwiye no kwibaza aho ubwo bukire buva. Ababwira ko abashakira ubukire mu byagenewe abakene atari byo.

Ati “Iyo ni mikorere ki ibuza abantu amahoro? ugafata ibyawe ugafata n’ibyabandi?!! Buri wese akeneye kubaho kandi buri wese akeneye kubaho neza. Ntabwo abayobozi bakwiye gufata uburenganzira bwabo ngo bambure n’abo bayobora ubwabo.

Bariya baturage badafite uko babaho (ibyo) baba bagenewe kugira ngo babone aho bahera nabo babeho, ariko abo baturage mugenda mugafata inka zabo mukazigira izanyu ibyo ni ibiki?

Mujya aho bamwe mukanabeshya ngo muri abantu b’Imana, mukajya mu nsengero….mukajya aho mukaririmba mwatwaweeee…iyo ubabonye uravuga ngo hano dufite abamalayika!!! ariko mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima, mukajya kumutwarira ibyamugenewe ngo abone uko abaho.

Ibyo ni ikinyoma kibi kandi ni ikintu utakizwa n’aya mahugurwa, ni ikintu wowe ubwawe wakwiyaka kuko nawe ufite ibyawe ugenerwa ….niba mwanafataga iby’abakire akaba aribyo mugira ibyanyu najyaga gushaka uko nabumva! Ariko ugafata iby’umuntu utanafite icyo kurya ku munsi? Nta soni, nta na busa??!!!

Ibi byo kwandika mu mahugurwa ibyo bababwiye gusaaaa,  oya mukwiye kwihana, kwicuza no kwizesezeranya ko dukwiye kuva aha twahidutse, twahinduye imyumvire akaba ariyo dushingiraho tukagira imikorere mizima. Naho ubundi byaba bimaze iki igihe tumaze hano atari uko bigeze? Byaba ari iby’iki?”

Abayobozi b'inzego z'ibanze basaga 800 bahigiye kwegera no gukorana bya hafi n'abaturage bayobora.
Abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 800 bahigiye kwegera no gukorana bya hafi n’abaturage bayobora.

Nta munyarwanda ukwiye kureberera ukora ikibi ngo ni ukwanga kuregana

Perezida Kagame yavuze ko ubuhadutse ibintu bidasanzwe mu muco aho ngo abantu basigaye babona ukora ikibi bakanga kubivuga cyangwa kumubuza ngo ni ukwanga kuregana no kwiteranya.

Anenga kandi abantu babona ibintu byangirika bakabireka ngo ntibibareba cyangwa nta nyungu babifitemo.

Ati “No mu buzima busanzwe umuturage wabona undi yangiza cyangwa akora nabi aba afite guhitamo gutatu; Umwe ahitamo kuvuga ati ‘nanjye ngiye gukora nabi kuko uriya wabikoze abifitemo inyungu nanjye reka abe aribyo nkora.’ Guhitamo kwa kabiri ni ukuvuga ngo ‘ariko urabizi, kiriya kintu ni kibi njye ntabwo ndi bugikore, ariko ntibindeba reka ndeke uwashatse kugira agikore.’ Gutamo kwa gatatu ni ukuvuga ngo ariko ibi bintu ko twese tubizi ko ari bibi n’uyu ubikora akaba abirzi ko ari bibi usibye inda nini cyangwa ubugome ko binafite ingaruka amaherezo nanjye cyangwa undi byangeraho kuki ntabwira uyu muntu ngo nasigeho ko ibyo akora atari byo. Muri uko guhitamo gutatu murashaka ukuhe?”

Abayobozi basubirije rimwe bati “ukwa gatatu”.

Nawe arakomeza ati “Uko guhitamo kwa gatatu muhisemo niko gukwiye, ntimukwiye kureka ukora nabi ngo mumureke. Hari umuco mubi ntazi aho abanyarwanda bavana kuko si umuco w’abanyarwanda wo gushyigikira ikintu kibi, ngo “Eeeee reka batagira ngo ndaregana!!! Ubu ugiye kuba umunyamicomyiza utaregana?? Oya winaregana, mubwire. Kuregana ni ukunyura hirya ukavuga ngo maze ntimuvuge ko nabibabwiye…abenshi bakora gutyo usanga baranabeshyerana ahubwo.”

Shyerezo Norbert wari Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko muri Komite icyuye igihe
Shyerezo Norbert wari Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Komite icyuye igihe

Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bareka aho bayobora haba hari abana batajya ku ishuri, ngo nubwo kwaba ari ugushaka kw’ababyeyi babo nabo ntibagomba kwihanganirwa. Avuga ko nta mwana udakwiye kujya ku ishuri kuko ngo ari ukumurinda kwandagara no kwandavura.

Ati “Abana bakwiye kujya kwiga, twashyizeho uburyo bwo kwiga ntacyo tubasaba bajya ku ishuri ibyangombwa bakabisangayo, niba bidahagije ibyo ni ikibazo cyo kureba uko byongerwa. Ugomba guhera ku bawe no kubo uyobora bose bakajya kwiga.”

Perezida Kagame yarangije yibutsa ko umutekano aricyo shingiro rya byose buri wese ngo agomba kuwubumbatira ku buryo nta waturuka hanze ngo agire aho amenera hatuma umutekano uhungabana kuko ngo udahari na biriya byose by’amajyambere yavugaga nabyo ntibyashoboka.

Asoza ijambo rye ati “Ibyo gukora murabizi, amahugurwa murayagize cyangwa se azanakomeza, ariko noneho ndabasaba mwebwe imitima yanyu ko ishaka gukora ibintu  bizima bibafitiye inyungu abantu bose hanyuma tukihuta mu majyambere.”

Perezida Kagame yaje guha impanuro n'ubutumwa abayobozi bashya b'inzego z'ibanze baherutse gutorwa kugira ngo batangire bumva neza icyerekezo cy'igihugu.
Perezida Kagame yaje guha impanuro n’ubutumwa abayobozi bashya b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa kugira ngo batangire bumva neza icyerekezo cy’igihugu.
Bamaze ibyumweru bibiri bahugurwa.
Bamaze ibyumweru bibiri bahugurwa.
Bamwe byari ibyishimo gusoza itorero ry'ibyumweru bibiri.
Bamwe byari ibyishimo gusoza itorero ry’ibyumweru bibiri.
Intego y'izi ntore z'Imbonezamihigo iragaragarira no kuri iki cyapa.
Intego y’izi ntore z’Imbonezamihigo iragaragarira no kuri iki cyapa.
Francis Kaboneka, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu n'umunyamabanga wa Leta bakorana Vincent MUNYESHYAKA baje gukurikirana imihigo y'abayobozi b'inzego z'ibanze.
Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’umunyamabanga wa Leta bakorana Vincent MUNYESHYAKA baje gukurikirana imihigo y’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Bose hamwe bari 834, barimo abagore 340.
Bose hamwe bari 834, barimo abagore 340.
Aba bayobozi imihigo yari yose, ngo biteguye gusiba amakosa abo basimbuye bakoze.
Aba bayobozi imihigo yari yose, ngo biteguye gusiba amakosa abo basimbuye bakoze.
Bati "Umva imihigo y'Intore twiyemeje iterambere."
Bati “Umva imihigo y’Intore twiyemeje iterambere.”
Abakiri bato mu nzego z'urubyiruko nabo ngo biteguye gukora bagateza imbere igihugu.
Abakiri bato mu nzego z’urubyiruko nabo ngo biteguye gukora bagateza imbere igihugu.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bamaze ibyumweru bibiri bigishwa bigishwa uko bazakorana,...
Abayobozi mu nzego zinyuranye bamaze ibyumweru bibiri bigishwa bigishwa uko bazakorana,…
Abagore mu nzego zinyuranye nabo nka ba mutima w'urugo ngo bazanye imihigo ikomeye.
Abagore mu nzego zinyuranye nabo nka ba mutima w’urugo ngo bazanye imihigo ikomeye.
Minisitiri mushya w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr.Diane Gashumba na Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana.
Minisitiri mushya w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr.Diane Gashumba na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana.
Lt.Gen.Ibingira ari mu baje gusoza iri torero.
Lt.Gen.Ibingira ari mu baje gusoza iri torero.
Brig. General Joseph Nzabamwita uherutse kugirwa umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’iperereza n’umutekano.
Brig. General Joseph Nzabamwita uherutse kugirwa umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’iperereza n’umutekano.
Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba na mugenzi we uyobora Police IGP Gasana.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba na mugenzi we uyobora Police IGP Gasana.
Mukandasira Caritas, Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba wari waje kureba imihigo y'abayobozi bashya bagiye gukorana.
Mukandasira Caritas, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba wari waje kureba imihigo y’abayobozi bashya bagiye gukorana.
Benjamin Gasamagera, umuyobozi mukuru w'urwego rw'abikorera mu Rwanda.
Benjamin Gasamagera, umuyobozi mukuru w’urwego rw’abikorera mu Rwanda.
Ku munsi wa nyuma w'itorero baganiraga banezerewe.
Ku munsi wa nyuma w’itorero baganiraga banezerewe.
Aba ibyishimo byari byose.
Aba ibyishimo byari byose.
Morali yari yose ku bakuru n'abato.
Morali yari yose ku bakuru n’abato.
Umuhanzi w'umuhanga Muyango yari yaje gususurutsa abitabiriye uyu muhango.
Umuhanzi w’umuhanga Muyango yari yaje gususurutsa abitabiriye uyu muhango.
Iri torero ngo barikuyemo ubumenyi butuma binjira mu bikorwa n'imirimo batorewe mu minsi iri imbere.
Iri torero ngo barikuyemo ubumenyi butuma binjira mu bikorwa n’imirimo batorewe mu minsi iri imbere.
Nshimiyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye yasabye ko nk'umujyi watoranijwe muyizunganira Umujyi wa Kigali yasabye ko bafashwa mu igenamigambi.
Nshimiyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye yasabye ko nk’umujyi watoranijwe muyizunganira Umujyi wa Kigali yasabye ko bafashwa mu igenamigambi.
Perezida Kagame nyuma yo gusoza iri torero, aha yavuganaga na Rucagu Boniface, umuyobozi w'urwego rw'itorero ry'igihugu.
Perezida Kagame nyuma yo gusoza iri torero, aha yavuganaga na Rucagu Boniface, umuyobozi w’urwego rw’itorero ry’igihugu.
Izi ntore z'abayobozi zishimiye impanuro Perezida Kagame yabahaye.
Izi ntore z’abayobozi zishimiye impanuro Perezida Kagame yabahaye.
Perezida na bamwe mu basoje itorero bafata ifoto y'urwibutso.
Perezida na bamwe mu basoje itorero bafata ifoto y’urwibutso.
Bemereye Perezida ko impanuro yabahaye bazumvise.
Bemereye Perezida ko impanuro yabahaye bazumvise.
Perezida afata iforo y'urwibutso n'intore zo mu Burasirazuba.
Perezida afata iforo y’urwibutso n’intore zo mu Burasirazuba.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Uwamariya Odette yifotoranya n'abayobozi bashya bazakorana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yifotoranya n’abayobozi bashya bazakorana.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aime n'intore ze zisoje itorero.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime n’intore ze zisoje itorero.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Mzee wacu rwose Imana izage ikongerera imbaraga kdi n’imigisha myinshi iyiguhundagazeho!!Gusa uri umugabo w’intwari, Imana ikongerere uburame ndetse n’umutima mwiza ugirira abanyarwanda twese turawugushimira.

  • Yewe, aragosorera mu rucaca kuko byose birasigara hariya. hari igihe badahugurwa se? aho bipfira nta wahamenya, gusa turagana habi.

  • @Mbabazi don’t be pessimistic. Ubu izi mbaraga abantu bakoresha zose n’ibi dukora koko turagana habi? Be optimistic please. Ntiwavuga ngo iyo tujya ni habi nk’aho utazi aho tuvuye? ndemera ko hari ba kidobya ariko ukuri iyo kudatsinda ikinyoma ntituba tugeze aha. Ibyo bibi bicamo rimwe na rimwe nta kabuza tuzabitsindisha ibyiza urwa Gasabo rutere imbere.

  • perezida ibyo bisambo bikubeshya wabisimbuje inyanga mugayo ko zitabuze mu gihugu utegeka! Mu iyi nshamake y’ijambo ryawe, biragaragara ko ubuza abanyarwanda kuvugira mu matamatama ahubwo ukabahwiturira kudahishira abarya utw’abandi kugeza ubwo nabo babariye. Mu rwego rwo gushyira mu ngiro izi nama uhaye abanyarwanda, reka ngire icyo nkwibutsa nyakubahwa: Naburya wowe wemeza ko abanyarwanda babayeho neza, sigaho ibintu si uko biri abafasha bawe barakubeshya. Kora gahunda umanuke iyo mu cyaro wihere amaso. Niba nta mwanya uhagije kubera inshingano zindi, jya usoma biriya binyakamuru byigenga, utege amatwi radio zigenga utaretse no kureba tv zigenga m’u Rwanda ibi byose birahari ku bwinshi. Aba nibo bagerageza kuvugisha ukuri k’ubuzima nyabwo abanyarwanda benshi cyane babayeho. Ako ngira ngo ndangirizeho, ni uguha urubuga opposition rwose ikabaho mu Rwanda. Njyewe mbona ubu buryo ari bumwe bwatuma ibibazo rubanda rufite bibonerwa ibisubizo. Amashyaka ya opposition akorera mu bwisanzure ni ijisho rya rubanda iri ridahumbya. Naho ubundi nyakubahwa, abenshi mu bafasha bawe ubu abanyarwanda bababoneye andi mazina! Uwo usanzwe uzi ko ari meya, abaturage ategeka bamwise NIMUCECEKE cyangwa SHUGURIKA. Amazina yabaye menshi kuruta ay’ishoka! Nanze kuvugira mu matamatama.

  • Prezida Kagame, tugushimira inyigisho n’impanuro uha abanyarwanda, uhereye kubo igihugu cyahaye amahirwe yo kuyobora abandi. Aenshi ingengabitekerezo za politiki ziriho hirya no hino mu isi uko tubibona, cyane cyane mu bihugu bigitera imbere mu majyambere, prezida ahura n’abayobozi n’abaturage, gusigira ibya politiki y’ishyaka cyangwa ubutegetsi bwe, ashaka kwerekana ko ari byiza; Ahenshi babyitwa “demagogi”. Wowe wahisemo kuvugisha ukuri, ukabwiza ukuri abayobozi, kuva ku nzego z’ibanze kugera hejuru no kuva hejuru ukagera hasi. Kubaka umutimanama urangwa n’ubupfura n’ukuri no gushakira mugenzi wawe ibyiza kuri buri munyarwanda nibyo wicaje ku ntebe. Ndizera ko natwe abanyarwanda twese tubona ko ibi tutabifata for “granted” kuko hari benshi mu isi babyifuza ntibabibone.
    Ndagira ngo ngusabe ko Leta yashyiraho inzego zinoze kandi zikomeye zifite ubwisanzure zikurikirana ibya Accountability kugira ngo zikurikirane ishyirwa mubikorwa ry’amategeko ariyo ushingiraho utanga impanuro nk’izicyane cyane ubucamanza bwahabwa koko ubwigenge bubahesha kurinda ibyaha nk’ibi utunga agatoki bikorerwa abaturage.
    Imana yakuduhaye igumye gushyigikira ibikorwa byawe byiza.
    Dukomeze Bazumvaryari

  • Hahaahaa,abayobozi bararengana,bakora ibivuye i Bukuru,ariko Mana watabaye u Rwanda

  • Uyu Bazumvaryari uwamuha umwanya ntaho yatanira na bariya biyumva ko bari hejuru y’abandi banyarwanda. perezida si ngombwa ko yirirwa agoragoza abantu bamwe nk’aho u Rwanda rudafite abantu benshi bashobora kuyobora neza. Niba runaka adakora neza inshingano abaturage bamuhaye, ni kuki perezida yabatsindagira iyo ngirwa muyobozi? Duheruka tubwirwa ko m’u Rwanda abaturage aribo bishyiriraho abayobozi kugira ngo bafatanye kugera ku byiza bifuza kugeraho. Kuki abaturage bagomba kwiyambaza perezida kugira ngo abakurireho ababayobora nabi? Aha tujye tuhibazaho kandi tuhisubize. Inzego z’ubuyobozi m’u Rwanda zagombye kurusha ingufu abayobozi! Aho bipfira ni uko hari abantu basa naho batoneshwa. Ni gute umuntu yaba ministre, senateri, depite, meya,…kuva 94 kugeza magingo aya kandi abaturage bamwinuba? Rero ngo kirazira guhindura ikipe itsinda! Ibitego ngibyo ni inzara n’akarengane perezida azahora abwirwa aho agiye hose. Abari mu mahanga bo bafite ukundi bamugaragariza akababaro baterwa n’ibikorerwa abari imbere mu gihugu. Ni ukuvugisha ukuri da.

  • Njyewe rwose ndashima umubyeyi Kagame,nta cyiza nko gutura mu gihugu ayoboye no kwitwa umunyarwanda ariko nta n’ikibabaje nko kubona atanga impanuro ariko abo abwira ntibumve!Abajyanama be mu ma gahunda ye bazihangane mu mwanya muke afite ajye areba amateleviziyo yigenga,atugerera hasi mu baturage,Nyakubahwa aturebere ibyo abaturage bivugira.Njye rwose iyo ndebye ibibazo TV1 yerekana buri mugoroba mu makuru bifite gihamya n’ibimenyetso rimwe na rimwe abayobozi bakanahunga abanyamakuru banga kwisobanura ngira nti “I WISH HIS EXCELLENCY WAS WATCHING THIS”…Ukuri kwambaye ubusa.

  • Njyewe nsigaye narayobewe, Ibintu perezida amaze iminsi avuga wagirango ntabwo aba mu Rwanda cyangwa se nyuma yimyaka nimyaka nibwo yamenya ibibera mu gihugu ayoboye.

  • KK, urakoze rwose ndabona tubyumva kimwe! Gusa niba ntagikozwe ngo abayobozi babe abayobozi koko aho kuba abategetsi nk’uko bimeze muri iki gihe, ubanza tuzareba uburyo tubikiza nk’uwitsamuye. Iyo rubanda rutatse amajwi ntagere aho agomba kugera… Reba abo banyakubahwa uko basusurutse nyine maze uzarebe abaturage bahatira kuza kubashungera iyo bivuga ibigwi batagira imbere y’uwabatumbagije. Bihaye Imana usibye ko nayo hambere aha bari bayisimbuje Shitani k’umugaragaro! Ngo umurengwe wica nk’inzra koko.

Comments are closed.

en_USEnglish